Home Blog Page 922

Ibisobanuro bitangaje by`inzozi zogucana inyuma

0

Bakunzi b`amarebe.com, munkuru ziheruka twababwiye uburyo waganira n`inzozi zawe, ukamenya amarenga y`ibyenda kukubaho cyangwa se icyo ugomba gukora muminsi iba igiye kuza.

Muri iyi nkuru, twifashishije ibinyamakuru bitandukanye bivuga kunzozi, twabateguriye ibisobanuro by`inzozi zo gucana inyuma kubashakanye; wazirota uri umugore cyangwa se uri  umugabo!

  1. Niba urose uca inyuma uwo mwashakanye ariko urikumwe n`umuntu utazi, menyako urimo ugirwa inama yo kwagura ubucuti bwawe ndetse no gushaka inshuti nziza nshyashya.
  2. Niba urose izi nzozi uri umugore, igenzure neza kuko ushobora kuba ufite imyitwarire muri iyo minsi ishobora gusenya urugo rwawe.
  3. Igihe urose izi nzozi uri umugabo, igenzure neza kuko ushobora kuba ufite imyitwarire igawa (idashimwa) n`abantu muziranye/inshuti zawe.
  4. Niba urose umugabo wawe aguca inyuma, menya neza ko haricyo umugabo wawe ashobora kuba arimo aguhisha. Gerageza gushakana ubwenge uko wakimenya.
  5. Niba urose inzozi zo gucana inyuma, igenzure neza kuko ushobora kuba ufite ubwoba ko uwomubana/mukundana ashobora kugusezeraho (Kugusiga).
  6. Kurota uri kumwe n`uwo mwahoze mukundana, bishobora kukwerekako utanyuzwe n`uko ubanye n`uwo mwashakanye.
  7. Kurota izi nzozi kandi, bishobora gusobanurako ukeneye imibonanompuzabitsina kurugero ruruta urwo uyibonamo mubuzima busanzwe.
  8. Niba uri umugabo ukarota umugore wawe aguca inyuma, bahafi y`umugore wawe kuko birakwerekako hari ibibazo umugore wawe adashoboye gukemura kandi bishobora kugutera igihombo kinini.

 

Ubuhamya butangaje bw`ibibera mundege

0

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, murwego rwogusangira inararibonye ritandukanye hagamijwe kwirinda amakosa amwe n`amwe mubuzima bwaburimunsi, tugenda tubagerera kubantu baba bafite ubuhamya butangaje kandi bwagirira akamaro abakunzi b`uru rubuga.

Nimuri urwo rwego nyuma yo kubagezaho ubuhamya bw`umukozi utanga umwuka w`abarwayi kwa muganga, twaganiriye n`umwe mubakunzi b`akadasohoka b`uru rubuga atubwira byinshi bitangaje  yabonye murugendo rwe rwa mbere yakoze yifashishije indege.

Kurikira ikiganiro twagiranye:

Amarebe.com: Mbese wabanza ukibwira abakunzi b`urubuga amarebe.com?

Umukunzi wacu: Nitwa NSENGIYUMVA Jean de Dieu, nkaba ndi umutekinisiye w`ibyuma byifashishwa mugusuzuma nokuvura abarwayi kwa muganga.

Amarebe.com: Waba warigeze ugendera mundege?

Umukunzi wacu: Cyane rwose. Ndabyibuka hari mukwezi kwa 7 mumwaka w`2018 ubwo najyaga mubutumwa bw`akazi  mumugi wa Dubayi (Dubai) ndetse  nomugihugu cy`u Bushinwa (China). Nibwo nagiye mundege bwa mbere.

Amarebe.com: Wadusangiza uko urugendo rwawe  rwambere wifashishije indege rwagenze?

Umukunzi wacu: Ntababeshye uwo munsi wari umunsi wuzuye amatsiko menshi ariko avanze n`ubwoba kuko nibazaga uko biri bungendekere ubwo indege iraza kuba ihagurutse  ndetse igeze mubicu ahatagaragara nkuko twese dusanzwe tuzibona.

Ibitangaje nabonyemo nibyinshi icyakora nabivuga munshamake ikurikira:

1. Natangajwe cyane nukuntu bagusaka mbere yo kwinjira mundege, kuburyo n`amasogisi uyakuramo!

2. Natangajwe cyane kandi n`uko buri muntu asanga umwanya we uteguye bitandukanye cyane no muri za bisi (Bus) wihitiramo aho wicaye.

3.  Sinakwibagirwa ukuntu imitwaro witwaje igenda ukwayo ukaza guhurira nayo iyo ugiye!

Yewe, nibyinshi pe!

Mbabwirese iby`umusaza twari twicaranye byantangaje cyane ndetse bikanansetsa? Tumare kwicara indege imaze kugera mukirere, haze abakobwa basa neza rwose, bahora bamwenyura. Batuzaniye udutambaro twera cyane kandi dushyushye two kwihanaguza intoki. Umusaza wari ibumoso bwanjye mbona atangiye kugatamira yemwe  aranagahekenya.

Uwo mukobwa akimara kugenda, negereye wamusaza ndamubaza nti ese ko urimo urya udutambaro? Aransubiza ati amakuru mfite nuko ukigera mundege bahita baguha utuntu dutandukanye two kurya, ati << ubu rero batangiye!! Mugihe nanjye nendaga kugakubita kumunwa nkebutse inyuma yanjye mbona uwari umenyereye kugenda mundege arimo akihanaguza muntoki!!

Ibyo kurya tubyihorere! Nagize ubwoba bwinshi maze gutera akajisho kuri za ecrans zomundege aho nabonye ko turimokugendera hejuru y`ibicu, ndetse tunagendera kumuvunduko urenga ibirometero 600 mu isaha; aho nibajije uko byatugendekera turamutse duhuye n`ikibazo icyo aricyo cyose.

Ubwoba bwaje kwiyongera abari batwaye indege batubujije kongera guhaguruka ahubwo tugakaza imikandara kuko ngo twari tugeze ahantu habi kandi hakonje cyane. Icyakora nishyizemo  akanyabugabo kuko nagendaga ndebera kubandi, icyo bakoze akaba aricyo nkora.

Kubwa Nyagasani twageze iyo tujya amahoro nsigara nibaza uko nzagaruka. Icyakora kuberako ntakundi byari kugenda, igihe cyarageze ndataha none ndashima Imana ko yaturinze muri urwo rugendo.

Amarebe.com: Ni iyihe nama wagira abantu bataragenda mundege?

Umukunzi wacu: Igihe ugiye mundege bwambere, ningonmbwa kwirinda gukora ibyo utabwiwe, ukagerageza kumva amabwiriza uhabwa n`abakora mundege ndetse ukanasobanuza ibyo ushidikanyaho kugirango udateza impanuka cyangwa se bakagucisha mo ijisho!!

 

 

 

 

 

 

Ingorane ziba mumihango y’abagore (igice cya 3/5)

0

Bakunzi b`amarebe.com, nkuko twabibasezeranije munkuru zacu zabanje, twabateguriye ingorane ya 3 mungorane eshanu (5) bashiki bacu ndetse n`ababyeyi (mama) bacu bahura nazo mubijyanye  n`ibihe byabo by`ukwezi twita imihango cyangwa kujya imugongo.

Iyi ngorane ikaba ishingiye mukugira ibice by`imihango byiremera inyuma ya nyababyeyi bizwi ku izina ryaendomètre/endometrymundimzi z`amahanga.

Dore ingaruka n`ibimenyetso by`iyi ngorane

  1. Kugira ububabare bwinshi munda yohasi cyane cyane mugihe cyo kwihagarika, igihe cy`imibonano mpuzabitsina ndetse n`igihe cy`uburumbuke.
  2. Kugabanyuka kw`amahirwe yo gusama
  3. Umunaniro ndetse no kwiheba bihoraho kubera ububabare bw`igihe cyose
  4. Kwihagarika inkari zirimo amaraso

Abo iyingorane ikunda kwibasira

  • Abagore batigeze babyara
  • Abagore/abakobwa bakomoka kubabyeyi bagiraga iki kibazo
  • Abagore b`abazungu ndetse n`abo mubihugu bya Aziya
  • Abagore bagira imihango migufiya

Uko wakwivuza iki kibazorinda iyi ngorane

Nubwo ntaburyo buzwi bukiza iki kibazo burundu, nibyiza guhita ujya kwa muganga ukibona bimwe mubimenyetso twavuze haruguru kugirango ugirwe inama bitaragutera ibindi bibazo.

 

Menya ibyo wasimbuza mukorogo mugufataneza uruhu rwawe

0
Bakunzi b`urubuga amarebe.com, ntamuntu utifuza kugaragara neza mubandi akaba ari nayo mpamvu usanga bamwe bifashisha uburyo butandukanye mukugera kubwiza bifuza. Ikibabaje,nuko  bwinshi muri ubu buryo usanga buhenze cyangwa se bukanangiza uruhu rwabo aho kurugira neza nkuko babyifuzaga. Aha twa tanga urugero nko kumavuta atandukanye yamenyekanye ku izina rya mukorogo n`ibindi…
Murwego rwo kubafasha kugira uruhu rwiza muburyo buhendutse kandi butagira ingaruka, irebere ibyo kurya wafata bikagufasha kugira uruhu rwiza ndetse runatoshye.
  1. Beterave (Betterave):
Mugihe urimo gufata amafunguro yawe cyane cyane aya nijoro, kata betarave kuruhande maze uzirye kuko bizagufasha kugira uruhu wifuza, cyane ko iyi betarave ikubiyemo ibinyabutabire birinda uruhu kumagara ndetse bikanasimbura ingirangingu nz`uruhu zashaje.
  1. Ibijumba:
ibijumba nabyo benshi dufata nk’indyo isuzuguritse nabyo burya bigira umumaro munini mugutuma dukomeza kugira uruhu rwiza, by’umwihariko abantu baba ahantu hashyuha cyane, ibijumba byagufasha kutagira icyo wangirikaho kuruhu rwawe.
  1. Epinari:
Ubundi epinari zizwiho umumaro wo kongera ubushake bwo kurya (Appetit) mumubiri w’umuntu igihe uyifashe mubyo mkurya, ariko nanone umutobe ukoze muri epinari wifitemo imbaraga zoguhindura uruhu rwawe rugahora rumeze neza cayane cyane iyo uwo mutobe ufashwe kumafunguro yamugitondo.
  1. Inyanya
 Nubwo inyanya dukunda kuzifashisha mukuryoshya amafunguro atandukanye, ariko nazo abahanga bagaragajeko zitera imbaraga mumubiri ndetase zikazamura ubwirinzi bw`uruhu ntirwangizwe n`ibibonetse byose. Nibyiza rero kurya urunyanya cyane cyane ari rubisi.
  1. Imineke:
Imineke nayo ntabwo izwi gusa kuburyohe bwayo, ahubwo byagaragayeko nayo ishobora kugufasha kurinda uruhu rwawe cyane cyane iyo uyifashe nibura muminota 30 mbere yo gufata andi mafunguro.
  1. Indimu:
Indimu nkuko dukunda kuyibona mubintu byinshi bifasha umubiri, inafasha uruhu kugira ubudahangarwa bukomeye, cyane cyane mumaso. Gerageza ukarabe mumaso nibura inshuro 2 mucyumweru amazi arimo utuzi tuva mubishishwa by’indimu bizagufasha guhorana isura icyeye.
  1. Imbuto:
Reka hano tubabwire imbuto muri rusange kuko ugenda usanga buri rumwe rufite akamaro karwo kihariye. Gusa jya wibanda kumbuto zifite ibara ry’icyatsi kibisi kuko zifasha mubijyanye n’uruhu rwacu kurusha izindi.

Akira inama 5 zagufasha kwigirira icyizere!!

0

Mubuzima bwaburimunsi ningombwa gukorana n`abandi kugirango tugire icyo tugeraho ariko rimwe narimwe ugomba gufata inshingano ndetse n`ibyemezo kugiti cyawe aka wamugani w`umunyarwanda wavuze ati << umugabo arigira yakwibura agapfa; akimuhana kaza imvura ihise; Imana Ifasha uwifashije n`indi migani myinshi nkìyi>>.

Aha rero niho ukeneye kwigirira icyizere no kudahora utegereje imbaraga z`abandi gusa cyangwa ngo ushidikanye kubyo ukora.

Urubuga amarebe.com yaguteguriye inama 5 zagufasha kwiyubakamo icyizere:

  1. Kwimenya neza

Kumenya ibyo ushoboye, integer nkeya zawe, ibyiza ugira ndetse n` ingezo zawe zitari nziza bizagufasha kumenya uko witwara mubuzima bwaburi munsi kuko bigufasha kurinda ibyiza ufite no gukosora ibitari byiza bigatuma rero ntawugucishamo ijisho.

  1. Akira neza amashimwe uhawe

Mukazi kaburimunsi ukora yaba murugo cyangwa se ahandi ukorera, gerageza unezezwe n`amashimwe (apreciations) uhawe n`ababonye ibyiza wakoze kuko gushimwa bituma urushaho gukora cyane nokumenya ibyo ushoboye.

  1. Ita kuburyo wicara

Icara wemye, utere intambwe utajijinganya kandi wirinde gukambya agahanga ahubwo uhore ucyeye mumaso. Ibi bizatuma abantu benshi bakwiyumvamo ndetse bifuze kuba bakorana nawe byinshi.

  1. Gerageza kwivuga ibigwi

Ivuge ibigwi niba uri mubandi kandi ugaragaze ibyo ushoboye, utange ibitekerezo byawe kandi ntugahe umwanya abaguca integer n`abagukomeretsa mumagambo yabo cyangwa mumyitwarirere yabo. Mukinyabupfura, bamenyesheko utabikunda kugirango babicikeho.

  1. Wiguma mubintu bimwe

Nubwo wakumva umerewe neza mbese unyuzwe n`ubuzima ubayemo, gerageza kubyiyaka ahubwo wihate kubaho mubundi buzima butandukanye n`ubwo warumenyereye, bizatuma ugira ubundi bunararibonye, uhure n`abandi bantu bashya ndetse n`ibibazo bitandukanye n`ibyo wigeze gukemura.

Ibi byose bizakuzamura muntera yogushaka ibisubizo abantu barusheho kukwizeraho ubushobozi.

Reba ibyago 5 bigutegereje nunywa inzoga ugafata n`imiti

0

Ubundi imiti myinshi ishobora kugutera ibibazo bikomeye ndetse birimo n`urupfu igihe uyivanze ninzoga. Murwego rwo gufatanya  kubungabunga amagara yacu, amarebe.com yaguteguriye ibyago 5 byakugeraho igihe wavanga iyi miti n`inzoga!:

  1. Gufata imiti yitwa asipuruni (Aspirin) ukanywa n`inzoga uba wiyongerera ibyago byo kwangirika igifu ndetse nurura runini.
  2. Kuvanga inzoga n`miti yibicuirane na aleriji (Allergy) bizaguca intege muburyo budasanzwe ndetse usange unasinzirira aho ubonye hose.
  3. Imiti igabanya ububabare (pain killer) nk`uwitwa acetaminophen ushobora kwangiza bikomeye umwijima igihe uwufatanye n`inzoga.
  4. Imiti imwe nimwe nkivura ibicurane,inkorora,`ibindi yigiramo alukoro ubwayo. Igihe rero uyifashe ukananywa inzoga, bizamura cyane ikigero cya alukoro mumubiri bikaba byakugiraho ingaruka zikomeye,
  5. Kunywa inzoga wanafashe imiti yibitotsi, imiti igabanya ububabare, imiti igabanya agahinda n`ubwigunge bishobora guhita bikwica buruindu.

Nibyiza rero kubanza kubaza muganga cyangwa izindi nzobere mumiti (Pharmasists) kugirango utavaho ubura ubuzima kandi aribwo washakaga kurengera.

Abahanzikazi 8 bakize kurusha abandi kw’isi 2019!!

0
aaaaaaaaaaaaaaaaaa

Bakunzi b`amarebe.com, ushobora kuba wajyaga ushimishwa n`indirimbo z`umwe muri aba bahanzikazi nyamara utazi uko babayeho. Irebere uko bakurikirana mugutunga agafaranga kuva uyu mwaka w`2019 watangira kugeza mukwezi kwa gatandatu nkuko tubikesha ikinyamakuru “WealthyGollira’’cyandikirwa muri Amerika.

1.Madona:

Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Amerika ufite imyaka 59 ndetse akaba anafatwa nk’umwamikazi w’injyana ya “Pop” niwe uza kumwanya wa mbere mubafite agatubutse kuko kurubu afite arenga million 850 z`amadolari.

2.Celine:

Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Canada ndetse akaba ari n’umushoramari utoroshye niwe uza kumwanya wa kabili mubaririmbyi kazi batunze agatubutse kurusha abandi kuko abitse asaga Miliyoni 800 z`amadorali.

3.Beyonce:

Uyu muhanzi kazi Beyonce Gisele Knowless ukomoka mugihugu cya America ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo niwe uza kumwanya wa 3 mubahanzikazi batunze agatubutse kurusha abandi kuko afite arenga milliyoni 500 z`amadorali.

4. Dolly Parton:

Uyu muhanzikazi w’imyaka 72 ndetse akaba yaratangiye kariyeri ya muzika ahagana mumwaka 1964 niwe uza kumwanya wa 4 mubaririmbyi bibitseho agatubutse kurusha abandi kuko atunze agera kuri milliyoni hafi 500 z`amadorali.

5.Gloria Estefan:

Gloria Estefan n’umuhanzikazi ndetse akaba n’umukinnyi wa film ukomoka mugihugu cya Cuban-America nawe akayabo k’amadolari afite kamwemerera kuza kuri uru rutonde kukonawe atunze milliyoni zigera kuri 480-500.

6. Victoria Beckham:

Uyu muhanzikazi akaba umufasha w’icyamamare mumupira w’amaguru David Beckham n’umunyamideli ukomeye cyane mugihugu cy’ubwongereza, niwe uza kumwanya wa karindwi mubatunze agatubutse kuko nawe atunze agera kuri milliyoni 450.

7.Barbara Streisand:

Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Amerika ndetse akaba n’umwanditsi akanakina Film niwe uza kumwanya wa 7 mubahanzikazi  bakize cyane kurusha abandi kw’isi kuko yibitseho akayabo ka milliyoni zirenga 400 z`amadorali.

8.Jennifer Ropez:

Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Amerika akaba ari n’umubyinnyi n’umukinnyi wa Film ukomeye cyane kw’isi, niwe ufata uyu mwanya w’7 mubahanzi bakize cyane kurusha abandi kuko abitse asaga milliyoni 400 z`amadolari.

Ese waruziko n`ibi byatera ubugumba?

0

Kubyara  nikimwe mubintu byingenze abashakanye baba bategerezanije amatsiko menshi. Nyamara hari igihe bitabahira bakaba batinda kubona urubyaro cyangwa se bakanarubura burundu. Iki rero kikaba ari ikibazo gikomeye gishobora nokuba intandaro yo gusenyuka kw`urugo.

Nubwo kutabyara bishobora guterwa n`impamvu nyinshi, amarebe.com yabateguriye zimwe muri izompamvu kandi umuntu ashobora no kwirinda.

1.Umubyibuho ukabije

2.Siporo nyinshi zirengeje urugero

3.Kunanuka bikabije

4.Imirire mibi

5.Guhangayika bikabije

Nkuko bivugwa n`inzobere mubuzima bw`imyuororokere, iyo umugore ari muburumbuke aba afite amahirwe agera kuri 25% yo gusama uko abonanye  n’umugabo. Niba rero ubana nuwo mwashakanye ukabona hashize amezi 2-3 utari wasama,nibyiza kwihutirakujya kwa muganga kugirango barebe impamvu ndetse banakugire n`inama hakiri kare.

 

Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwambere n`uwo wakunze

0

Nubwo abantu bagiye baruvugaho ibintu byinshi bakanaruha ibisobanuro bitandukanye, urukundo ni ibyiyumviro  cyangwa amarangamutima umuntu  agirira undi cyangwa se ikintu runaka, bikamutera kumva yamuhora/yagihora hafi yaba mubwenge, mubitekerezo ndetse no mubuzima bwe bwa burimusi.




Ubundi byose bitangira wishimiye umuntu muburyo busanzwe, ariko uko bigenda bikura bikazavamo urukundo ndetse rwinshi.

Tubibutse ko urukundo rushyirwa mubyiciro bigeze kuri bine aribyo:

. Urukundo rw`umwana n`umubyeyi

. Urukundo rw`ubucuti hagati y`abantu babili akenshi banahuje igitsina, rushobora no gutuma umwe afasha undi mubibazo binyuranye.

. Urukundo rwa gikirisitu arinarwo Imana yakunze umuntu

. Urukundo ruganisha mukubaka urugo ndetse no guhuza ibitsina.

Nyuma yogusangira inshamake y`urukundo, amarebe.com yabateguriye ibintu bigera ku 10 ugomba kwitwararika mugihe ugiye guhura n`umuntu ushobora kuzakubera umukunzi  (Umu cheri/e)




1. Mbere yo kujya guhura n`ushobora kuzakubera umukunzi, banza urebeko ukeye rwose, urebeko inzara ziciye. wiyogoshesheje cyangwa wasokoje neza, woze mukanwa kandi  ko imyambaro yawe itunganije .

2. Gerageza kugera aho mugomba guhurira ku isaha mwavuganye cyangwa se mbere yaho gatoya. Mugihe ubonako uri bwice gahunda, gerageza kubimumenyeha mbere bityo azagufata nk`umuntu ugira gahunda kandi uzi icyo ashaka.




3. Niba mumaze guhura, zimya telephone yawe cyangwa uyishyire muburyo budasakuza (Silensieux) kandi wirinde gukomeza kuyikinisha wohereza cyangwa usoma ubutumwa bugufi n`ibindi. Niba ukeneye gukoresha telephone byihutirwa, musabe akanya gatoya kandi wirinde kuyitindaho, bizatuma abonako wahaye agaciro umwanya murimo.

4.  Gerageza kugaragaza ikinyabupfura mumwanya wose muramarana kuko bizamutera ingufu zo kukwiyumvamo no kukubonamo umuntu ufite umumaro.




5. Niba murimo gufata amafunguro, irinde kuvugana ibiryo mukanwa kandi urye umunwa wawe ubumbye kugirango utabangamira uwo muri kumwe akagufata nk`umunyamusozi.

6. Irinde cyane kwiharira ijambo ahubwo ugerageze no gutega amatwi uwo muri kumwe kandi wirinde kwinjira mubuzima bwe bwihariye. Ibi bizatuma agufata nkumuntu ushyira mugaciro kandi agakora ibimureba.




7. Ntabwo ari byiza ko utegerezako umukobwa mwahuye ariwe wishyura ibyo mwakoresheje bwambere kuko ibi bigaragazako mushobora kutazongera guhura, kereka gusa ariwe ubyisabiye.

8. Irinde cyane kuba wasinda kuko abantu benshi ntibakunda abantu batazi kwigenzura mubyo bakora.




9. Irinde kumara umwanya munini utavuga, ahubwo ushake ibyo muza kuvuganaho mbere y`uko muhura.

10. Irinde kuzana ibiganiro rusange nk`imyemerere, politike n` ibindi kuko ushobora gusanga mutabihuje bikaba byabangamira urukundo rwanyu rwendaga kuvuka.




 

Imbuga nkoranyambaga 10 zikunzwe kurusha izindi ku isi

0

Mugihe ikoranabuhanga mu itumanaho ririmo gutera imbere muburyo
budasanzwe, dore urutonde rw`imbuga nkoranya mbaga zifite abantu benshi
kurusha izindi ku isi nk`uko urubuga amarebe.com rwabibateguriye.

1. Facebook (Ubutumwabugufi, ibiganiro mpaka,amafoto..): 

Facebook niyo iyoboye uru rutonde kugeza uyu munsi kuko nibura ikoreshwa
n’abantu bagera kuri miliyali 2.23 mugihe kingana n’ukwezi gusa.

2. youtube (Indirimbo,amashusho…):

Youtube niyo ifata umwanya w’2 ndetse irimo gutera imbere muburyo budasanzwe kuko ihora iza imbere isatira muburyo bugaragara, yo ikoreshwa n’abantu barenga miliyari 1.9 mugihe kingana n’ukwezi.

3.WhatsApp (ubutumwa bugufi,amashusho,..)

Uru rubuga narwo rwa whatsapp usanga rwihariwe cyane n’urubyiruko nirwo
ruza kumwanya wa3 kuko narwo usanaga rukoreshwa n’abarenga miliyari 1.5
mugihe kingana n’ukwezi gusa.

4.Messenger (Ubutumwa bugufi,amafoto,…):
Uru rubuga rwitwa Messenger narwo ruza kumwanya wa 4 usanga narwo
rukoreshwa n’abari mumyaka y’urubyiruko, narwo usanga rukoreshwa n’abantu
basaga miliyali 1.3 mugihe kingana n’ukwezi gusa.

5.WeChat:
Uru rubuga rwa WeChat narwo dusanga kumwanya w’5 ntago rworoshye kuko
usanga nibura mugihe kingana n’ukwezi narwo rukoreshwa n’abantu batenga
miliyari 1.06.

6.Instagram (Amafoto,ibitekerezo bitandukanye,…):
Uru rubuga rwa Instagram nubwo rusa nkaho rwavumbuwe nyuma yizindi ariko
rwagaragaje ingufu no kuzamuka bidasanzwe kuko usanga mugihe kingana
n’ukwezi rusurwa n’abasaga miliyali 1.

7. QQ:
Uru rubuga rwitwa QQ narwo ruza kumwanya w’7 n’urubuga rukomeye cyane
ndetse narwo usanga rukoreshwa n’abasaga miriyoni 861 mugihe kingana
n’ukwezi gusa.

8. Tumbrl (Kuganira n`abanda,…):
Uru rubuga narwo rwagiye rwamamara cyane mubihugu bya Asia ndetse
n’uburayi usanga narwo rukoreshwa n’abatari bake kuko usanga rukoreshwa na
miliyoni 624 mugihe kingana n’ukwezi gusa.

9. Qzone:
Uru rubuga narwo rwitwa Qzone rukomoka mugihugu cy’ubushinwa ruri
muzikomeye kuko usanga rukoreshwa n’abarenga miliyoni 632 mugihe kingana
n’ukwezi gusa.

10. Tik Tok:
Uru rubuga ruza kumwanya w’10 narwo rukomoka mugihugu cy’ubushinwa
rurakomeye cyane kuko usanga rusurwa n’abarenga miliyoni 500 mugihe kingana
n’ukwezi.

Inkomoko itangaje y`izina Afurika!

0

Ijambo Afurika ryanaje guhinduka izina ry`umugabane  dutuyeho ryatangiye gukoreshwa mumyaka myinshi ishize, icyakora abashakashatsi banyuranye bakaba batavuga rumwe kunkomoko yaryo.

Hari abavugako ryaba rikomoka kumazina y`ikiromanai ndetse n`iki gereki abakoroni bahaga uyumugabane wacu bashaka kuwerekana nk`ubutaka bushyuha, bufite umukungugu mwinshi ndetse bwenda kuba ubutayu n`ibindi.

Icyakora hifashishijwe inyandiko zitandukanye , dore icyo urubuga amarebe.com yabateguriye ku nkomoko y`izina Afrika muburyo bwumvikana kurusha ubundi.

Hari kera mumyaka y’abakoloni babongereza bagitangira kuza muri uyu mugabane w’abirabura ari nawo dutuyemo, igihe bazaga bazanye udushya twinshi nk’amasukari, indorerwamo ndetse n’ibindi byinshi.

KUberako abanyafurika batari bashoboye gufata amazina nyayo y`ibi bikoresho, wasangaga akenshi birwanaho bakabona amazina yenda gusa n`ayukuri ndetse agahama akaba izina bwite ry`igikoresho nk`imodokari, umupira, ikiringiti…..

Umunsi wokuzana ibikombe (cup) rero, ninawo wabaye intandaro y’iri zina, aho abo bakoloni babazaga bati “who needs a free cup” bishatse kuvuga ngo “ninde ukeneye igikombe cy’ubuntu”? uje bakamuha bityo bityo….

Kuva icyo gihe, abari batuye kuri uyu mugabane bakomeza gukoresha iri jambo bashaka gusaba ikindi gikombe, bakavuga  bati  “Afurika, Afurika” nyamara abazungu bo bishakiraga kuvuga a free cup.

Ibi byaje guhama burundu  aho n`abakoroni ubwabo baje kujya bakoresha iri jambo bibukiranya ahantu bageze bakahasanga abirabura doreko ntanizina hagiraga. Nabo bati dusubire muri “a free cup”  ariyo yaje kuba Afurika tuzi ubu!

 

Ibintu by`ibanze wakorera umuntu urwaye umutwe

0

Bakunzi b`amarebe.com, dore ibyo wakwikorera cyangwa ugakorera uwawe igihe mukwivura umutwe kandi utagombye kujya kwa muganga cyangwa guhita ufata ibinini.

  1. Kunywa amazi ahagije.

Niba wowe ubwawe cyangwa umuntu wawe arwaye umutwe, nibyiza kunywa amazi menshi ukanaruhuka kuko akenshi kuribwa umutwe usanga biterwa n`igabanyuka rikabije ry`amazi mubwonko ndetse n`umunaniro.

2. Koresha agatambaro gakonje:

Egera umurwayi wawe niba arimo kubabara umutwe maze ufate agatambaro koroheye ugatose mumazi akonje ukamukoze kugahanga buhoro buhoro mugihe kingana n’iminota 3.

3. Mukorere massage:

Egera umurwayi wawe kandi nanone umusige amavuta ahagana mumisaya ndetse wite cyane aho ababara, nuko umukorere massage mugihe kingana n’iminota hagati y’7-10.

4. Mukoreshe siporo:

Siporo yoroheje n’ingenzi cyane kuko ifasha cyane umurwayi w’umutwe gusubira mubihe bye nk`ibyambere kandi mugihe gito.

5.Gutembera:

Fata umurwayi wawe maze umutembereze gahoro gahoro ahantu hasa nkaho hakonje cyangwa hari akayaga ndetse ugerageze kumujyana ahantu hatuje cyane.

6.Tangawize:

 Korera umurwayi wawe icyayi cya tangawize ikoze cyane kandi ayinywe ishyushye kuko birafasha cyane bikamugabanyiriza ubu babare mukanya gato.

Ibintu 5 birimo gusenya ingo z`iki gihe!

0

Nyuma yokubona ukuntu ingo zirimo guhura n`ibibazo bikomeye bizigeza no kugusenyuka, doreko bitanatinya n`ingo nshyashya kugeza kuzimaze umunsi umwe, amarebe.com yabateguriye ibintu 6 yabonye birimo kugira uruhare rukomeye kurusha ibindi mugusenya ingo:

1.Gucana inyuma:

Gucana inyuma nicyo kintu kiza kumurongo wambere mu gusenya ingo. Byagaragayeko gucana inyuma biterwa ahanini no kutitanaho uko bikwiriye hagati y’abashakanye, uretse ko hari n`abo usanga byarababayeho karande ukaba ntakintu wamukorera ngo areke uwo muco mubi. Niba rero ubonye Ibi bitangiye kukugeraho, fata ingamba kuko aho ugana nihabi!

  1. Kuba kure y’uwo mwashakanye:

Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo umwe mubashakanye aba kure y`undi bitewe n’impamvu zitandukanye nk’akazi, amashuli n`ibindi. Uku kutabana rero bigenda  bigabanya urukundo abashakanye bari bafitanye doreko ntaguhana umwanya no kwitanananaho biba bigishoboka, bikaba rero bigira uruhare rukomeye mugusenyuka kw`urugo.

2.Kwikunda:

Iyi ngingo yo kwikunda yo irundura urugo mukanya nkako guhumbya, kuko usanga umwe mubashakanye akora aharanira inyungu ze gusa, akaba arinabyo bibyara gusesagura, kudindiza iterambere ry`urugo ndetse n`amakimbirane adashira ashobora kugeza no kubwicanyi hagati y`abashakanye.

3.kutubahana:

Ibi nabyo birasenya cyane rwose, kuko kwiharira ibyemezo  by`urugo kw` umwe mubashakanye no kunigana ijambo mugenzi we yemwe no muruhame, bitera ipfunwe ubikorewe kuburyo binamuca integere zogukomeza gukorera urugo bikaba byanamugeza kurwego rwo gutandukana n`uwo bashakanye.

4.Kwihagararaho:

Iyi ngingo yo kwihagararaho nayo iyo igeze murugo ntitinda gusenya rwose, kuko usanga uwakoze ikosa murugo adashobora kwemera icyaha ngo asabe imbabazi bityo anafate ingamba zokurwanya ikosa yaguyemo.

Iyo bigenze bityo rero, uwahemukiwe aba ashobora nawe gukora ikosa ndetse riremereye kurushaho murwego rwo kwihimura bityo ugasanga urugo rurasenyutse.

5.Kubeshya:

Aha ho nigihe umwe mubashakanye aba yatangiye kuzana amacenga atavugisha ukuri kubintu binyuranye birimo imitungo, gahunda bateganya, ibibazo urugo rufite n`ibindi.

Ibi brero iyo bidakosotse go hajye habaho umwanya uhagije wokuganira kuby`urugo, buriwese akomeza kwikorera ibye ukazajya kwisanga rwa rugo rwarasenyutse kera!.

Niba udashaka kuba umwe mubasenye urugo, gendera kure ibi bintu 6 ndetse n`ibindi ubona byagira uruhare mukugusenyera urugo yaba wowe warwubatse cyangwa se wowe witegura kurushinga.

 

Inama 8 zo gutunganya icyumba uraramo

0

Nyuma y`umunaniro tuba dufite wavuye mumirimo, ingendo n`ibindi bitandukanye tuba twiriwemo umunsi wose, buri muntu aba akeneye ahantu ho kuruhukira nijoro kugirango umubiri wongere wiyubake azasubire mumirimo ye afite imbaraga.

Urubuga WWW.amarebe.com rwifashishije inama z`inzobere zitandukanye, yabateguriye inama 8 zabafasha gutunganya icyumba muraramo kikarushaho kuba ahantu hakwiriye ho kuruhukira.



 1. Kingura amadirishya buri munsi

 Gukingura amadirishya y`icyumba uraramo nibura iminota 10 buri munsi, bizagufasha gusohora umwuka ushyushye ndetse no kwinjiza umwuka mushya mucyumba uraramo. Ibi kandi bizica udukoko dutinya ubukonje, umwuka wumutse uva hanze ndetse n` urumuri tuba twihishe mucyumba uraramo.

 2. Gerageza guhindura/Kumesa ibyo uryamamo buri byumweru 2

Kubera ibyuya tubira mugihe turyame, ibyo turyamira bigenda byandura bityo bigahinduka indiri ya za mikorobe zitandukanye. Nibyiza rero guhora dusukura cyangwa duhindura ibyo turyamamo nibura rimwe mubyumweru 2 tutibagiwe n`umwenda wa matora.

  1. Reka gukoresho imiti ihumanya igihe usukura icyumba  cyawe

 Gukoresha iyi miti bihumanya umwuka wo mucyumba turaramo. Nibyiza  gukoresha imiti yoroheje nk`isabune, umutobe w`indimu cyangwa vinegere (Vinegre). Sibyiza kandi gutera imiti ihumura cyane mucyumba uryamamo igihe ugiye kuryama kuko bibangamira imihumekere yawe igihe usinziriye.

  1. Gerageza uhindure matora yawe nibura mumyaka 10

Kuberako uko iminsi ihita, umukungugu na za bagiteri bigenda byinjira muri matora turyamaho kandi ibi bikaba bigenda byangiza imyanya y`ubuhumekero, ningombwa ko duhindura matora turyamaho nibura buri myaka 10.

Igihe udasho boye kuyihindura, nibyiza kuyifunikisha uruhu rwabugenewe (rutabika ivumbi na bagiteri).

Tubibutse ko kandi atari byiza gushyira matora hasi kuko iba ikeneye nayo kwinjiza umwuka murwego rwo kurwanya udukoko dushobora kuba twayinjiyemo. 



  1. Genzura ubushyuhe n`ubukonje mucyumba cyawe.

 KUbantu bagira ibyuma bikonjesha cya ngwa bishyushya amazu, nibyiza kwibuka ko umuntu asinzira neza nibura iyo afite ubushyuhe buri hagati ya dogere 17-160 C.

  1. Gerageza guhungura ivumbi mucyumba uraramo

Nubwo abantu benshi badakunda kubyibuka, gerageza uhungure ivumbi mucyumba uraramo nibura inshuro 2 mucyumweru ndetse ntiwibagirwe noguhanagura itara, itapi n`ibindi bikoresho biri muri iki cyumba.

  1. Irinde gucomeka ibyuma by`amashanyarazi ugiye kuryama

Gucomeka ibyuma bishyushya amazi, televisiyo, amatelefone n`ibindi byongera ingufu zitwa champ magnetique/Magnetic field arinazo mpamvu ikomeye yo kubara ibitotsi cyangwa gusinzira nabi.

Tubifurije ubuzima buzira umuze



Menya kuganira n`inzozi zawe!!!

0

Mumico y`abantu itandukanye, inzozi zifatwa nk`ubutumwa (ubuhanuzi) buvuye kumana nkuru, kubigirwamana abantu bamwe bizera, kubakurambere babo, cyangwa se buturutse kubidukikije tubana nabyo buri munsi, bugamije kutumenyesha uko dukwiriye kwitwara n`icyo dukwiriye gukora yaba kugiti cyacu cyangwa mubo tubananabo.




Icyakora mubihugu byinshi by`iburengerazuba bw`isi, inzozi ntibazifata nk`ubuhanuzi ahubwo bazifata nk`ijwi umuntu wacu wimbere (dukunze kwita roho) avugishirizamo uyu muntu tubona kugera n`aho atwereka ibyo tutatekerezaga tukazabibona twabishyize mubikorwa!!

Twifashishije uburyo bw`inzobere muby`ubuzima bw`umuntu butagaragara yitwa Patrick Bertoliatti, twabateguriye intambwe 5 watera ukamenya ibisobanuro by`inzozi zawe.

Nkuko iyi mpuguke ibivuga, nibyiza gutegura ikayi n`ikaramu ukabiraza hafi yawe ndetse ukishyiramo ubwawe ko uri burote kandi ukaza nokwandika ibyo warose!

1.     Shyira inzozi zawe kumurongo

Uyu muhanga arakugira inama yo gukurikiranya neza inzozi zawe, ukaziha itariki ndetse n`umutwe (Titre) ugaragara ukurikije uko inzozi zari ziteye, ibyo wabonyemo cyangwase ibyagarukagamo kurusha ibindi.



  1. Ibaze ibibazo ukurikije inzozi warose

Nyuma yo kwandika neza inzozi warose, gerageza kwibaza ibibazo kubyo wabonye munzozi ndetse urebe neza aho byaba bihuriye n`ubuzima bwawe bwaburi munsi. Andika neza ibisubizo ubonye bifite aho bihuriye n`ubuzima ubayemo muri iyo minsi utibereye cyangwa ngo wihende.

  1. Fata umwanya uhagije wo gutekereza kunzozi warose.

Gutekereza cyane kunzozi warose, kubibazo wibajije ndetse n`ibisubizo wabihaye, ni intambwe ikomeye kuberako aribyo biguha icyo gukora. Aha niho uzabonera intege nkeya mubuzima ubayemo, ukabonamo ibyo ushoboye, inbogamizi urimo guhura nazo, amahirwe ufite n`ibindi bigize ubuzima urimo kubamo.

  1. Shyira mubikorwa inzozi zawe

Iyi ni intambwe ikomeye yo gushyira mubikorwa imirongo minini wakuye mukiganiro wagiranye n`inzozi zawe. Akensi uzasanga iyi mirongo iragusaba kugira ibyo uhindura, wongera cyangwa se urema mumibereho yawe cyangwa se akazi kawe kaburi munsi.

Munkuru zacu zitaha,tuzabagezaho bimwe mubisobanuro by`inzozi zimwe nazimwe dukunda kurota.



 

Dore ibintu 5 wakora umubabaro wawe ukagenda nka nyomberi

0

Kenshi mubuzima bwa buri munsi tubamo, agahinda n’umubabaro ntibijya bibura, ndetse kenshi ugasanga biterwa n’abantu bacu bahafi duhorana nabo. Ubu rero ni uburyo 5 wakoresha urwanya ndetse unirinda uwo mubabaro wose:



1. Gutembera/Guhindura ibyo warurimo:

Mugihe ugize umubabaro runaka utewe n`umuntu muri kumwe ako kanya, hunga aho hantu ubabarijwe uhindure gahunda warurimo nibiba ngombwa utemberere ahantu hari abandi bantu. Ibi bizagufasha kuruhuka mumutwe no gutangira ubundi buzima.

2. Kuririmba:

Iyi ngingo nayo n’ingenzi kuko uko uririmba ninako ugenda wisanisha nibyo uririmba. Rero niba uri mumubabaro, gerageza kuririmba indirimbo zikubiyemo amagambo yubaka, nk’iyahimbiwe Imana, iy`urukundo cyangwa n`indi usanzwe ukunda,ibi bizagufasha guhindura imitekerereze no gukomeza ubuzima bwawe buzanzwe.

3. Kurebe amashusho/film:

Kimwe no kundirimbo, kubijyanye na film nabyo bisaba kwitonda cyane kuko ushobora kureba film zitari nziza ahubwo zikakwangiza kurushaho. Ahubwo niba ufite umubabaro cyangwa agahinda, gerageza kureba film uzi neza ko irimo inkuru zagufasha kuruhuka cyangwa kukungura ibindi bitekerezo byubaka bizagufasha gushira wa mubabaro ndetse ube wanahungukira ibyaguteza imbere.



4. Kurira:

Iyi ngingo ya 4 isa nkaho itangaje cyane nyamara yagaragajwe n’abahanga benshi ko iri mubintu bikomeye mugukiza agahinda runaka waba ufite, cyaneko bakomeza bavugako iyo urira uba urushaho kwakira ibyakubabaje. Gusa bikaba bivugwako ubu buryo bufasha cyane ab’igitsina gore. Nibyiza rero ko utibuza kurira igihe cyose ubabajwe kugeza kuri urwo rwego.

5. Umukunzi:

Iyi ngingo ari nayo ya 5 muzagufasha gushira umubabaro nayo n’ingenzi cyane kuko akenshi usanga iyo urikumwe nuwo ukunda (sheri wawe) uba usa nkaho wageze mw’isi nshya, rero kumuntu ufite intimba cyangwa umubabaro nibyiza kuwuganiriza uwo ukunda bityo ntuzamenya aho wamubabaro wose unyuze.

Tubibutseko izi ngingo atarizo zonyine zagufasha doreko hari n`abitabaza gusenga, siporo n`izindi mukurwanya uyu mubabaro.

Mundeke nigire ikuzimu….Indirimbo itangaje!

0

Mugihe usanga  abantu hafi yabose baririmba ndetse bifuza kujya mu ijru kugeza aho byabateranya igihe waramuka ubwiye umwe muribo ko atazarijyamo; biratangaje cyane kubona abantu bishyize hamwe bo bakaririmba ko barimo bigira ikuzimu, ndetse bakanasabako hatagira umuntu ubangamira urugendo rwabo!





Aba ntabandi ni itsinda ry`abaririmbyi ryitwa AC DC  ryo  mugihugu cya Austrariya, riririmba indirimbo zo munjyana ya Rock, ariko ibitangaje bikaba biri by`umwihariko mundirimbo yabo bise  Highway to hell (Ugenekereje wavugako ari inzira ngari igana ikuzimu).
Iyumvire amwe mumagambo akomeye baririmbye bati <<

Kubaho neza , kubaho mumudendezo, ni ukugira itike yo kuzajyayo.
Ntakindi nsabwa, mundekere umutuzo wanjye, byose ndabyimenyera.
Ntampamvu yindi nshaka, ntakindi nakora Uretse kumanuka!
Igihe cy`ibirori  nikigera, inshuti zanjye nazo zizajyayo.
Ngiye ikuzimu, Ntabyapa bimbuza gutambuka cyangwa se binsaba kugenda gahoro.
Ntawampagarika, ntawambangamira.
Satani, nishyuye amadeni yanjye yose, Naririmbye mu itsinda rya Rock.
Mama, ndeba, ngiye mugihugu cy`isezerano! Ngiye ikuzimu………Ntimumbuze!
Ngiye kumanuka ngere kundiba (Hasi cyane)………>>




Nubwo iyi ndirimbo idasobanurwa kimwe, hari abavugako aba baririmbyi baririmbye bashaka kuvuga umuhanda umwe womuri iki gihugu cya Austrariya, wahitanaga abantu benshi bawutwaragamo imodoka kubera ukuntu wari uteye nabi bigatuma ufata akabyiniriro ka High way to Hell cyaneko banavugako mubaguye muri uyu muhanda harimo n`umwe mubaririmbanaga nabo.
Icyakora hari nabavugako ayamagambo y`aba baririmbyi yaba afitanye isano n`imikorere yihishe ya Satani aho abantu bamwe basigaye biyemererako ari abakozi be kumugaragaro!!

Ibi  byose rero bikaba bisabako abakunda indirimbo bajya bagenzura neza ibisobanjuro byazo cyane cyane bagasobanuza iziba ziri mundimi batamenyereye cyangwa batumva.




Indwara 5 zihitana abantu benshi Ku Isi

0

Nkuko bigaragara mucyegeranyo cy`umuryango w`abibumye wita kubuzima, irebere indwara 5 zahitanye abantu benshi kurusha izindi kwisi hagati y`umwaka w 2000 n`2015!




1.  Indwara z`umutima:

Iki cyegeranyo cyagaragaje ko iyi ndwara y’umutima ariyo ya mbere(1) ihitana abantu benshi cyane kurusha izindi kw’isi,kuko abasaga Miliyoni 8.8 (Nukuvuga 15.5% by`abicwa n`uburwayi) bahitanwa n`izondwara mugihe kingana n’umwaka.

2. Indwara zifata kubwonko:

Izi nazo n’indwara zikunze kwataka ubwonko bitewe ahanini no kuvura kw`amaraso  mumitsi igaburira ubwonko.Izi nazo zatangajwe ko ziza kumwanya wa 5 muguhitana benshi kuko zihitana abasaga Miliyoni 6.2 (11,1%) mugihe kingana n’umwaka.

3.Indwara z`imyanya y`ubuhumekero :

Izi ndwara zikunda kuba ziganjemo ibicurane,inkorora,igituntu n`izindi zikaba ziza kumwanya wa 4 mukwivugana abantu benshi kwisi kuko iki cyegeranyo kivugako zahitanye abarenga Miliyoni 3.2 (5.7%) mugihe cyingana n’umwaka.

4.Indwara zifata ibihaha:

Izi ndwara zikunda kwibasira abanywa itabi ryinshi zikaba ziza kumwanya wa 4 mukwivugana abantu benshi kwisi kuko dukurikije iyi raporo y`umuryango w`abibumbye wita kubuzima, abarenga Miliyoni 3.1 (5.6%) batakaje ubuzima mugihe kingana n`iriya myaka 5.

5. Kanseri:

Iyi ndwara ya kanseri benshi bamaze no kumenya, ishyirwa kumwanya wa 5 ikaba yarahitanye abagera kuri miliyoni 1.7 bangana na (3%)

Tubifurije nubuzima buzira umuze!




Abaherwe 5 Kurusha Abandi Kw’isi 2019

0




Nkuko tubikesha urutonde rushya rwatangajwe n`ikinyamakuru cyitwa hellotravelbuzz.com mumpera z`uKwezi kwa kanama 2019, irebere uko abaherwe batanu bambere barimo guhiganwa kugeza uyu munsi
1.      Jeff Bezos:

 uyu muherwe ukomoka mugihugu cya America akaba afite imyaka 55 yamavuko akaba ari nawe uyoboye abandi muri uyu mwaka mubukire. Uyu muherwe kandi niwe watangije ikigo gikomeye cyubucuruzi kuri interinet cyitwa Amazone aho hari ahagana mumwaka w 1994 none kurubu akaba atunze akayabo k`ama dollars ya AmeriKa asaga Miliyali 118 .
2.      Bill Gates:

uyu mugabo nawe witwa Bill Gates yavutse ahagana mumwaka 1955 ahitwa Washington aho ni muri leta zunze ubumwe za America, uyu mugabo nawe  akaba ariwe washinz ikigo cy`ikoranabuhanga cyitwa Microsoft,kuri ubu akaba atunze akayabo k`ama dollars ya Amerika asaga Miliyali 96 .

3.      Warren Buffett:

uyu mugabo ukomoka muri leta zunze ubumwe za America yavutse ahagana  mumwaka w` 1930  akaba aza kumwanya wa 3 mubaherwe kwuisi n` akayabo kama dollars asaga Miliyali 87
4.      Benard Arnault:

Uyu nawe ni umuherwe wavutse muri 1949 ahitwa Roubaix mugihugu cy`ubufaransa, akaba atunze akayabo kama dollars y`Amerika  asaga Miliyari 84.
5.      Mark Zuckerberg:

 uyu mugabo ukomoka muri leta zunze ubumwe za  America akaba ari naho yavukiye ahagana mumwaka w 1984,,niwe  washinze urubuga dukoresha turi benshi rwa Facebook akaba aza kumwanya wa 5 kwisi mubaherwe kumutungo ungana  n`amadorali y`Amerika  asaga Miliyari 70.3 .

Ubuse twizereko tuzageraho tukabonamo n`umunyafurika??




Akazu ko kwikinishirizamo n`ibyago byo kwikinisha wahishwe!

0

Ubusanzwe igikorwa cyo kwikinisha ni igikorwa abantu batavugaho rumwe doreko hari abavugako ari igikorwa cyiza  gishobora nokuba gitanga ibyishimo by`umubili, kikamara umunaniro n`ibindi bihindura cyiza iki gikorwa.

Nyamara nkuko tubikesha inyandiko n`ibiganiro  byagiye bitangwa n`inzobere zirimo Herald Voss, hari ibyago byinshi byatahuwe biterwa n`iki gikorwa cyo kwikinisha nyamara ugasanga byaragiye  bihishwa  cyane bitewe n`inyungu zabamwe nk`ibigo bicuruza ibikoresho byo kwikinisha n`abandi…



Nkuko bikomeza bivugwa n`iyi nzobere y`umuganga, izi ngaruka zikurikira zishobora kugera kumuntu wikinisha:

  1. Kubura umwuka mwiza (Oxygen) kubwonko

Abantu benshi bajya babura ubuzima bwabo bitewe no kugabanyuka cyangwa kutagera mubwonko kw`amarso nubwo bivugwako kuri uru rwego ibyishimo by`uwikinisha biba byiyongereye.

Iri gabanyuka cyangwa ibura ry`amaraso naryo rigatuma nta oxygen igera kubwonko kuburyo haba hari ibyago byogutakaza ubwenge cyangwa no kwitaba Imana mugihe gitoya cyane.

  1. Gukomereka bikomeye

Nk`uko byagaragajwe n`abashakashatsi b`abanyamerika  mumwaka w`1985, abantu bikinisha bakoresheje bimwe mubikoresho birimo icyitwa aspirateri, babasha gukomereka kuburyo bukabije kugeza naho bashobora gutakaza uruhu rw`ubugabo bwabo!

  1. Gutera ipfunwe ndetse no kubangamira ababana numuntu wikinisha

Igihe bimenyekanye, bitera ipfunwe uwikinisha ndetse n`abo mumuryango we cyane cyane iyo yagezweho n`ingaruka ikomeye iturutse kuri iki gikorwa cyo kwikinisha nkuko bikomeza bitangazwa n`urubuga springer.com, aho imiryango itandukanye yagiye ihura n`ihungabana nyuma yo gusanga abantu babo bitabye Imana mugikorwa cyo kwikinisha.



Uku guhisha  ibyago biterwa no kwikinisha byagiye bifata indi ntera kugeza aho nyuma yo gushyira ku isoko ibikoresho bitandukanye byifashishwa mukwikinisha  bivugwako mumwaka w`2016 hahyizweho akazu abashaka kwikinisha bazajya bifashisha mumugi wa New York/Amerika.

Nkuko bivugwa n`urubuga top Sante, ngo aka kazu nikamwe mutuzu 7500 twahoze dutangirwamo servize za telephone ariko ubu tukaba dutangirwamo ikorana buhanga nziramugozi (Wi-Fi) ry`ubuntu .

Icyakora akazu ka 28 ndetse n`aka 5 two twamaze kugurwa n`ikigo cy`abanyamerika cyitwa Hot Octopuss gikora ibikoresho byifashishwa n`abikinisha (sextoys), tukaba turimo intebe na za mudasobwa ngendanwa zitanga internet yihuta cyane, ariko hakabamo n`akumba k`umukara kazajya gakorerwamo ibikorwa byo kwikinisha.

Tubibutseko uretse ibitekerzo  by`abaganga, aba kristo benshi nabo bafata iki gikorwa nk`ikigayitse ndetse bakaba bagishyira mugatebo kamwe n`icyaha cy`ubusambanyi!



Wifuza kuba umukristo mwiza?Dore ibintu 4 byagufasha rwose!

0





Tugendeye kubyifuzo by`abakunzi b` Amarebe.com bagiye badusaba ko twabaganiriza kubijyanye no kuba umu kristo mwiza, urubuga rwanyu rwifashishije ijambo ry’Imana, rwabashakiye ibintu 4 by`ingenzi byagufasha kuba umu kristo ushimwa n`Imana n`abantu.
1.KWIZERA: Abantu benshi iri jambo KWIZERA barifata muburyo butandukanye, harimo kuba wakwizera umuntu wenda kubera amasano mufitanye, ubushobozi afite, kuba yaba ari inyangamugayo n`ibindi, ariko amarebe.com yabateguriye kwizera muburyo  bwa gikristo aribwo kwizera  Imana yaremye ijuru n’isi.

Iyi rero ni ingingo yambere ikwiriye kuranga umukristo wese nk`umusingi w`ubukristo, kuko utizera bidashobokako yanezeza Imana.Ikiyongereyeho nuko dusanga ko kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi akaba arinako kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.(Abaheburayo 11:1)

2. URUKUNDO: Urukundo narwo ni umutungo udashidikanywaho umukristo wese agomba kuba atunze kuko arirwo rumufasha kubana neza n`abandi, gukorera Imana anezerewe, ndetse rukanamuuhesha imbabazi igihe yacumuye. “Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi”1peter 4:8

3. KWIHANGANA: Iyi ngingo nayo isa nkaho ijya ikomerera abakristo benshi ndetse bikababera imbogamizi zokugera kurwego bifuza rwo gusabana n`Imana. Nyamara hari ibanga ryagufasha kugirango ubeho mubuzima bwihanganira ibyo wahura nabyo byose.

“Banza wibukeko ibyo urimo ucamo none Atari iby`iteka ryose ko ahubwo ariby`igihe gitoya kandi ko hahirwa uwihanganira ibimugeragerza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry`ubugingo iry`Imana yateguriye abayikunda Yakobo 1:12-13….



4. GUSENGA: Ingingo yo gusenga yo ni ikiraro gihuza umukristo n`Imana muburyo budasubirwaho doreko gusenga ubwabyo ari ukuganira n`Imana. Gusa gusenga bikaba bigirira nyirabyo umumaro iyo asenganye umwete nkuko Ijambo ry`Imana ribitubwira.

Tubibutseko gusenga kuzuye kugomba kuba nibura kugizwe n`ibice bitatu aribyo:

Kwihana:  ibi nukujya imbere y’Imana wowe ubwawe kandi n`umutima uciye bugufi maze ukabwira Imana ibyaba byagutandukanyije nayo muburyo ubwo aribwo bwose, kandi ukanafata  ngamba zokureka burundu ibicumuro wajyaga ukora.

Gushima: Ibukako ubuzima ubwo aribwo bwose ubayeho ubukesha Imana, hanyuma uyishimire ibyo wibuka yakoze, ibyo utibuka cyangwa utazi iba yakoze ndetse n`imigambi myiza Igufiteho.

Gusaba: Nyuma yo kwihana no gushimira Imana, zirikanako Imana ari Umubyeyi wawe kandi ugukunda, hanyuma umusabane kwizera ibyo ukeneye kandi wizereko ubibonye kuko ari Imana isubiza amasengesho nkuko yabivue ati << Mushake muzabona kandi mukomange muzakingurirwa>>.

Ubuntu bw`umwami wacu Yesu, rukundo rw`Imana Data no gufashwan`umwuka wera bibane namwe mwese ! Amin



Inshuti Kirimbuzi! Iyumvire ibimenyetso 10 biyiranga

0
Zinukwa inshuti kirimbuzi

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, nkuko umunyarwanda yabivuze ati <<Umugabo umwe agerwa kuri nyina; ntamugabo umwe; umugozi winyabutatu urushya guca; abishyize hamwe ntakibananira; abishyize hamwe Imana Irabasanga n`indi migani myinshi, ibi byose bitwerekako byanze bikunze ukeneye ubuzima burimo inshuti kugirango ugire aho ugera.

Igisigaye nukumenya uko uratandukanya inshuti nziza izagufasha kugera kunzozi zawe n`inshuti Kirimbuzi izagusenyana n`  ibyo wifuza kuzageraho byose.



Twifashishije ibitekerezo by`impuguke mumitekerereze n`imibanire ya muntu yitwa Chrisophe Medici, twabateguriye ibimenyetso 10 ushobora kumenyeraho inshuti kirimbuzi ngo uyifatire imyanzuro amazi atararenga inkombe:

1. Iyi nshuti kirimbuzi ihora igushyiraho igitugu ngo wemere ibitekerezo Muminsi yambere ubikora ugirango uyishimishe ariko ukazisanga ugendera kubyo itekereza gusa, ikakujyana aho ishaka.

2. Iyo uri kumwe n`iyi nshuti uhora wigengesereye nkugendera hejuru y`amagi ngo utagira icyo uvuga kikayikomeretsa. Ibi bituma udashobora kuvuga uko ubona ibintu kuko uba wangako irakara doreko niyo muganira akenshi bisa nk`intonganya!

3. Iyi nshuti igira amahoro aruko uhora witwaye nkuri munsi yayo mbese igahora yumva ariyo ikuyobora!

4. Iyo uyigejejeho ibyiza wabonye cyangwa uteganya, ntibiyishimasha namba ahubwo usanga rimwe narimwe iguca intege ikwerekako ataribyo wakabaye uhitamo!

5. Iyo utandukanye n`iyinshuti, akenshi wumva wacitse intege ndetse nta morali ufite kuberako ntabiganiro byubaka ijya iguha ahubwo ikumaramo imbaraga.




6. Iyi nshuti ituma wishyirana nayo mumakuba/akaga kandi bitari ngombwa, nko kugura ibihenze bidakenewe, kwihuta bikabije mugihe utwaye imodoka, kunywa ibiyobyabwenge no kwiga indi mico mibi kandi nyamara warayangaga mbere yokumenyana n`iyo nshuti!

7. Iyi nshuti kirimbuzi iba ishobora kugenda ikuvuga uko utari kandi akenshi ivuga ibibi byawe, intege nkeya zawe ndetse n`ibindi bigutesha agaciro mubandi kugirango akomeze agaragare ko ariwe ushoboye!

8. Iyi nshuti ihora yumva ari inyakuri,ikabonako ari wowe nyirabayazana w`ikibazo runaka cyabaye. Kugirango urambane nayo bigusaba guhora wishinza ibyaha, ndetse ukemera kuba insuzugurwa kubwayo.

9. Iyi nshuti ihora igusezeranya ibyiza mumagambo ariko ntibishyire mubikorwa. Iyo uyikeneye, ikubwirako itabonetse kandi ikaguha impamvu zumvikana!

10. Iyi nshuti iriyoberanya kuburyo utamenya neza imico yayo ndetse igahora yiyitirira uruhare runini yagize mubyiza washoboye kugeraho!

Mukunzi wacu, niba hari bimwe mubimenyetso ubonye bijya bigaragara kunshuti zawe ukwiriye gufata icyemezo kikubereye, ugahitamo kugumana nazo cyangwa ukabura inzozi/intumbero  zawe.

Wibukeko ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza!



Ijoro ryambere ryo kubana! Inama 8 zigirwa abageni n`abenda kurushinga

0

Ntibitangajeko umuntu wese yakwibaza byinshi kugikorwa runaka agiye gukora bwambere, kikamutera ubwoba ndetse akanibaza uko biri bumugendekere muricyo  cyangwa se nanyuma yacyo.

Ijoro ryambere ryo kubana nk`umugore n`umugabo naryo riri mubintu byibazwaho ibibazo byishi n`abatnu batandukanye akaba ari naho hashobora kuva amakuru atariyo yanatera urujijo abageni cyangwa se abenda kurushinga.

Rwifashishije inyandiko ivuga kubuzima bw`imyororokere yashyizwe hanze n`ikigo gikurikirana iby`indwara n`ubuzima bw`imyorororkere y`abagore cyo mugihugu cy`ubufgaransa, urubuga amarebe.com rwabateguriye ibisubizo kubibazo 8 abageni cyangwa abenda kurushinga baba bibaza ku ijroro ryambera ryo kubana.




Mfite ubwoba ko uwo dushakanye arabona ko ndi cyangwa ntari isugi:
Niba mutarigeze mugira gihe cyo kubiganiraho, nibyiza ko mbere yo gutera akabariro mu ijoro ryambere, mubanza gubiganiraho kugirango buri wese murimwe ataza gutakaza umwanya abitekerezaho ukundi
Mfite ubwoba ko nshobora kuva amaraso mugihe cy`imibonano mpuzabitsina:
Mugihe cy`imibonano mpuzabitsina yambere, umukobwa ashobora kuva amaraso bitewe no guturika kw`agahu (Hymen) kaba gafunze imyanya ndangagitsina y`abakobwa bamwe na bamwe ngo kabuze za bagiteri kwinjira muri iyo myanya. Ibyo rero ntibikwiriye guhangayikisha umugeni ukiri isugi kuko bitamubabaza.
Mfite ubwoba ko nshobora kuza kubabara mugihe cyo gutera akabariro:
Guhura bwambere n`uwo mushakanye ntibikwiriye gutera ubwoba abageni kuko icyangombwa ni ukubanza gutegurana ndetse, mukibukako iki gikorwa mugiye gukora ari inshingano ikomeye muba mugomba kuzuza, ibyo bigatuma icyo gikorwa cyambere kigenda neza, cyaneko kubabara bishobora no guturuka kubwoba umukobwa aba afite.
Mfite impungenge ko nshobora kuza kubura ubushake bwo gutera akabariro:

Niba uri umugeni w`umuhungu ukaba ufite izimpungenge, saba umufasha wawe kudahita mukora igikorwa nyirizina ahubwo mubanze  mukore ibindi bikorwa byazamura ubushake birimo nka masaje, gukorakoranaho, gusomana….indi ntambwe ize guterwa hanyuma.




Mfite impungenge ko nshobora kutaza kwishimira igikorwa cy`abashakanye:
Nibyiza ko abageni bamenyako akenshi imibonano mpuzabitsina yambere idatanga ibyishimo byanyuma (Kurangiza), ahanini bitewe n`ubwoba ndetse n`akamenyero gake kwa bombi. Bakwiriye rero kunyurwa nuko biri bubagendekere ahubwo bakizerako bizagenda birushaho kuba byiza.
Mfite isoni z`ibyo inshuti zanjye ziraba zintekerezaho:
Aha icyo twakwibutsa abageni nuko urugo baba bagiye kurutangira ari babili bonyine. Nibyizako badatekereza kunshuti, abavandimwe cyangwa se n`ubuzima bashobora kuba barabanyemo n`abandi mbere yuko bashinga urwabo, ahubwo bagashyira umutima kumuhamagaro baba binjiyemo.
Mfite ubwoba ko naza kurangiza vuba
Iki kibazo nacyo kijya kibazwa n`abasore bagiye kurarana bwambere n`abagore babo, nyamara nacyo ntigikwiriye kubahangayikisha kuberako nkuko twabitangiriyeho, abageni bakwiriye kubanza kuganira bakemeranya kwihanganirana ndetse bakanavumburira hamwe ibyo batari bazi. Niba rero igikorwa kimwe kitagenze uko babyifuza ningombwa kukishimira ahubwo bakagerageza indi nshuro.
Mfite ubwoba ko nshobora guhita nzinukwa imibonano mpuzabitsina

Nkuko bijya bibaho nomubindi bikorwa tugiye kugerageza bwambere, ntibijya bibura kwibaza ikirakurikiraho ariko nibyiza kutishyiramo ko muratsindwa n`igikorwa mutarakora. Mwibukeko kuryoherwa biza urimo kurya! Nibyiza rero komudasubiramo ikitababereye cyiza ahubwo mukibanda kenshi kubyabashimishije kunshuro iheruka.




Ubuvuzi bugeze kure. Umuntu ashobora guterwaho ubugabo umubiri ukongera gukora neza!

0





Ubundi ikoranabuhanga ryo guhuza ibice by`ibihingwa bitandukanye bikabyara igihingwa kimwe, ni igikorwa kimenyerewe mubuhinzi aho agashami k`igiti runaka gaterwa kukindi giti kagakomeza gukura ndetse no kwera imbuto nkaho kakiri kugiti cyako bwite.

Igitangaje kurushaho, ni intambwe ikomeye ubuvuzi bumaze kugeraho aho umuntu watakaje ibice bimwe by`umubiriwe ashobora guhabwa ibindi bice bigasimbura ibyangiritse cyangwa se ibyatakaye ndetse bigakora neza nk`ibyo yarasanganwe.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye bikorera mugihugu cy`ubufaransa, mumyaka itandukanye iri korana buhanga ryashoboye gusubiza abantu  batari bakeya ibice by`umubili wabo bari bamaze gutakaza kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe mungero z`ibitangaza bivugwako byavuye muri iri koranabuhanga ni izi zikurikira:

Mumwaka w`2008 mu gihugu cy`ubudage umuhinzi mworozi w`umudage wari ufite imyaka 54 yahawe amaboko abiri nyuma y`imyaka 8 aburiye amaboko ye mumpanuka y`akazi.

Mumwaka w`2008 mugihugu cya Espagne, umuntu wari ufite imyaka igera muri 20 yahawe amaguru ye yombi nyuma yo gutakariza amaguru ye mumpanuka yo mumuhanda.

Mumyaka y`2007 ndetse na 2014, mubihugu by`ubushinwa ndetse n`Afrika y`epfo, nyuma yogutakaza ubugabo bwabo, abantu babili batandukanye bashoboye guhabwa ubundi bugabo ndetse umwe muribo ashobora no kubyara nkuko bisanzwe.





Mumwaka w`2010, mugihugu cy`ubufaransa umurwayi witwa Jerome w`imyaka 35 wari warangiritse isura yose kubera uburwayi yashoboye guhabwa isura y`umuntu wari witabye Imana, akaba yaravuwe n`umuganga witwa Professeur Laurent Lantieri, wakoreraga mubitaro bya kaminuza bya Créteil ahitwa Val-de-Marne

Mumwaka w`2013 mugihugu cya Suede, abaganga bashoboye guha nyababyeyi abagore bari barazikuwemo. Izi nyababyeyi zabaga zivanywe kubagore bamaze gucura.

Mumwaka w`1967 mugihugu cya Afrika y`epfo, bwambere umugore w`imyaka 25 yasimburiwe umutima n`umuganga w`umutima wo mugihugu cya Afrika y`epfo nubwo uwo muurwayi yaje gupfa nyuma y`iminsi 12 gusa nyuma yo guhabwa uwo utima.

Icyakora ibibinyamakuru bikomeza bivugako ubu ikigikorwa gisigaye gikorwa mubihugu byinsi biturutse kubwitange bw`uyu muganga.



Ubuhamya bukora kumutima kubibera kwa Muganga

1




Ndengera ubuzima bw`abarwayi n`ubwo ntari umuganga!

Aya ni amagambo twabwiwe n`umukozi ukorera mubitaro bimwe byo mumugi wa Kigali ubwo yaganiraga n`urubuga  amarebe.com.

Ubundi abantu benshi usanga batumva kimwe inzego z`imirimo/akazi dukora buri munsi aho bamwe bahora bitana bamwana bavugako aribo bafitiye ibigo bakorera akamaro kurusha abanda, ndetse ko badahari akazi katagenda neza.

Ibi rero byateye urubuga “amarebe.com” kuganira n`umwe mubakozi bashinzwe gukora ndetse no gukwirakwiza umwuka w`abarwayi muri ibyo bitaro atubwira byinshi atekereza kukazi akora  nkuko murabyisomera hasi.

Mbese watwibwira mumagambo make?

Nitwa Dusengimana Faustin, nkaba maze imyaka irenga umunani (8)nkora akazi ko gukora no gukwirakwiza umwuka w`abarwayi (oxygen) muri bimwe mubitaro bikorera mumugi wa Kigali.

Wadusobanurira muri make akazi kawe n`icyo kamariye abagenerwabikorwa?

Muby`ukuri, aka ni akazi gashingiye mugutunganya no kugeza/gukwirakwiza umwuka w`abarwayi mu byumba bitandukanye by`ibitaro nkoreramo, akaba rero ari akazi nkunda cyane atari ukuberako kantunze n`umuryango wanjye gusa ahubwo kanatuma mbaho nishimiye uruhare ngira mukuramira ubuzima bw`indembe ziba zikeneye guhabwa umwuka mugihe ziri kwa muganga.

Nubwo ntari dogiteri cyangwa umuforomo, ngira ibyishimo  byinshi iyo mbonye umurwayi warurembye hanyuma akaza koroherwa nyuma yoguhabwa ubuvuzi bunyuranye burimo no guhabwa wamwuka nazanye aho yararwariye, doreko abenshi mba naramaze nokubafata mumutwe kubera kubageraho kenshi!




Ni iyihe ngorane ikomeye ujya uhurira nayo mukazi kawe?

Birumvikana ntakazi katagira imbogamizi, ariko njyewe ikijya kimbabaza kurusha ibindi nukuba namenyako umwe mubarwayi twahaga umwuka yitabye Imana. Gusa ndihangana ngakomeza gufasha abandi barwayi.

Indi mbogamizi nukumva bamwe mubakozi dukorana umunsi kumsi (Nubwo Atari benshi) bakoresha imvugo itariyo igira iti << babandi baterura ogisijeni (oxygen) >> mbese ukabona arinkaho batazi umurimo dukora nyamara birengagije ko dutanga umunsanzu mukurengera ubuzima bw`indebe!!

Dushimiye Faustin kubuhamya bwe bwiza adusangije.

Twese hamwe turengere ubuzima

 

 

AKAZI

Grants Finance and Accounts Intern at World Vision International Rwanda | Kigali :Deadline:...

Paid Internship Opportunity  GRANTS FINANCE AND ACCOUNTS AT WORLD VISION RWANDA World Vision is a child-focused Christian humanitarian organization implementing development programmes in 30 Districts of Rwanda. Our interventions in the strategic period of 2021-2025 seek to reach 2 million of the most vulnerable children. This is done through...

Administration & Logistics Intern at World Vision International Rwanda | Kigali : Deadline:...

Paid Internship Opportunity  ADMINISTRATION & LOGISTICS INTERN ATWORLDVISION RWANDA World Vision is a child-focused Christian humanitarian organization implementing development programmes in 30 Districts of Rwanda. Our interventions in the strategic period of 2021-2025 seek to reach 2 million of the most vulnerable children. This is done through...

Clinical Pharmacist at Partners In Health/Inshuti Mu Buzima (PIH) | Kigali: Deadline: 31-10-2024

Job Description Position Title: Clinical Pharmacist for Butaro Cancer Center Of excellence Reports to: PIH: Oncology program Director BL2TH: Director of clinical services Summary of role & responsibilities The Clinical Pharmacist at the Butaro Cancer Center of Excellence shall be...

Legal Counsel, Litigations at Development Bank of Rwanda (BRD) | Kigali :Deadline: 30-10-2024

Vacancy Announcement The Development Bank of Rwanda (BRD) Plc is Rwanda’s only National Development Bank mandated to support Rwanda’s Vision 2050 development agenda. Over the past five years, the bank has registered exponential growth contributing...

Accountant at SALVOGRIMA Ltd : Deadline: 23-10-24

RECRUITMENT OF ACCOUNTANT AT SALVO GRIMA RWANDA About Salvo Grima Group Salvo Grima Group is a dynamic group of companies specializing in distribution, ship supply, retail and wholesale. Established in 1860 in Malta, Europe, and now...