Akira inama 5 zagufasha kwigirira icyizere!!

0
2338

Mubuzima bwaburimunsi ningombwa gukorana n`abandi kugirango tugire icyo tugeraho ariko rimwe narimwe ugomba gufata inshingano ndetse n`ibyemezo kugiti cyawe aka wamugani w`umunyarwanda wavuze ati << umugabo arigira yakwibura agapfa; akimuhana kaza imvura ihise; Imana Ifasha uwifashije n`indi migani myinshi nkìyi>>.

Aha rero niho ukeneye kwigirira icyizere no kudahora utegereje imbaraga z`abandi gusa cyangwa ngo ushidikanye kubyo ukora.

Urubuga amarebe.com yaguteguriye inama 5 zagufasha kwiyubakamo icyizere:

  1. Kwimenya neza

Kumenya ibyo ushoboye, integer nkeya zawe, ibyiza ugira ndetse n` ingezo zawe zitari nziza bizagufasha kumenya uko witwara mubuzima bwaburi munsi kuko bigufasha kurinda ibyiza ufite no gukosora ibitari byiza bigatuma rero ntawugucishamo ijisho.

  1. Akira neza amashimwe uhawe

Mukazi kaburimunsi ukora yaba murugo cyangwa se ahandi ukorera, gerageza unezezwe n`amashimwe (apreciations) uhawe n`ababonye ibyiza wakoze kuko gushimwa bituma urushaho gukora cyane nokumenya ibyo ushoboye.

  1. Ita kuburyo wicara

Icara wemye, utere intambwe utajijinganya kandi wirinde gukambya agahanga ahubwo uhore ucyeye mumaso. Ibi bizatuma abantu benshi bakwiyumvamo ndetse bifuze kuba bakorana nawe byinshi.

  1. Gerageza kwivuga ibigwi

Ivuge ibigwi niba uri mubandi kandi ugaragaze ibyo ushoboye, utange ibitekerezo byawe kandi ntugahe umwanya abaguca integer n`abagukomeretsa mumagambo yabo cyangwa mumyitwarirere yabo. Mukinyabupfura, bamenyesheko utabikunda kugirango babicikeho.

  1. Wiguma mubintu bimwe

Nubwo wakumva umerewe neza mbese unyuzwe n`ubuzima ubayemo, gerageza kubyiyaka ahubwo wihate kubaho mubundi buzima butandukanye n`ubwo warumenyereye, bizatuma ugira ubundi bunararibonye, uhure n`abandi bantu bashya ndetse n`ibibazo bitandukanye n`ibyo wigeze gukemura.

Ibi byose bizakuzamura muntera yogushaka ibisubizo abantu barusheho kukwizeraho ubushobozi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here