Messi na Christiano bisanze mw’itsinda rimwe muri tombora ya Champions League!

    0
    434

    Aba bagabo bombi Christiano ndetse na Lionel Messi ni abakinnyi b’umupira w’amaguru bubatse amateka akomeye cyane ndetse babasha nogusiba ayo abandi bari barashyizeho. Bombi ntibari barigeze kujya mw’itsinda rimwe mumarushanwa ya Champions League, gusa kuri ubu byabaye bari mw’itsinda rimwe!

    Kuri uyu wa kane nibwo habaye iyi tombora yuko amakipe azagenda ahura mumatsinda yayo atandukanye, itsinda G ari naryo ryavugishije amagambo abantu benshi kw’isi niryo ryahuriyemo Juventus ya Ronaldo ndetse na Barcelona ya Lionel Messi.

    Si ubwa mbere aba bagabo amakipe yabo ahurira muri iri rushanwa rya Champions League kuko bamaze gukina inshuro zisaga eshanu murizo Barca ya Messi yatsinzemo eshatu 3 zose ariko ubu igitangaje akaba ari ukuntu bagiye mw’itsinda rimwe kwikubitiro,

    Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza bati, ese ni iyihe ekipe muri izi izasohoka ku mwanya wa mbere muri iri tsinda G! Ese ni Barca ya Leo Messi cyangwa ni Juve Ya Ronaldo?

    Tubibutse ko Cristiano Ronaldo ubu yibitseho  ballon d’or zigera kuri eshanu naho Lionel Messi we akaba abitse ballon d’or zigera kuri esheshatu akaba ari nawe uyoboye abandi kuva umupira w’amaguru watangira.

    Muri iri tsinda G, Dynamo Kyiv yo muri Ukraine na Ferencvaros yo muri Hungary nizo kipe ebyiri ziyongeye kuri Barcelona na Juventus.

    Dore uko byari byifashe ubwo tombora yabaga

    GROUP A: Bayern Munich (GER), Atletico Madrid (ESP), RB Salzburg (AUT), Lokomotiv Moscow (RUS)

    GROUP B: Real Madrid (ESP), Shakhtar Donetsk (UKR), Inter Milan (ITA), Borussia Monchengladbach (GER)

    GROUP C: Porto (POR), Manchester City (ENG), Olympiacos (GRE), Marseille (FRA)

    GROUP D: Liverpool (ENG), Ajax (NED), Atalanta (ITA), Midtjylland (DEN)

    GROUP E: Sevilla (ESP), Chelsea (ENG), FC Krasnodar (RUS), Rennes (FRA)

    GROUP F: Zenit (RUS), Borussia Dortmund (GER), Lazio (ITA), Club Brugge (BEL)

    GROUP G: Juventus (ITA), Barcelona (ESP), Dynamo Kyiv (UKR), Ferencvaros (HUN)

    GROUP H: PSG (FRA), Manchester United (ENG), RB Leipzig (GER), Istanbul Basaksehir (TUR)

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru unayisangize inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here