Cristiano Ronaldo na Messi batangajwe n’ibyo Neymar yavuze bidasanzwe!! (Soma nawe wiyumvire)

0
1411

Rutahizamu w’ikipe ya PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, Neymar Jr Santos yatangaje ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bose bo ku Isi abarusha kuba akunda umuryango ndetse n’inshuti ze bakuranye.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bafite impano idasanzwe, by’umwihariko ni umusore ukunda kugaragara cyane mu rukundo n’abakobwa b’ibizungerezi batandukanye, ndetse akunda kugaragara mu tubyiniriro.

Mu kiganiro yagiranye na RMC Sport, Neymar Jr yemeje ko akunda umuryango we ndetse n’inshuti ze magara bakuranye, ikindi atangaza ko kuba ahora ahinduranya abakunzi ndetse no kugaragara mu tubyiniro ntacyo bimutwaye.

Ati “Hari benshi bakunda kubyibazaho ngo mpora mu tubyiniro no guhinduranya abakunzi ariko njyewe ntacyo bintwaye, ikindi abakinnyi bose ba ruhago mbarusha gukunda umuryango ndetse n’inshuti twakuranye”.

Neymar Jr w’imyaka 30 y’amavuko yazamukiye mu ikipe ya Santos yo muri Brazil ayivamo yerekeza muri FC Barcelona ayivamo muri 2017 asinyira ikipe ya PSG ari nayo akibarizwamo.






LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here