Amaso akunda aravuga: Umva uko wamenya umugabo uri murukundo

0
2989

Twizereko udatangara cyane nituvugako amaso akunda avuga ndetse rimwe narimwe akarusha ururimi!

Ibi twabikomoye kubagabo/abahungu bakunda ariko ntibashobore gutobora ngo bavuge ko urukundo rwabarenze,ahubwo ukabibwirwa n’indoro yabo cyangwa indi myifatire yabo imbere y’uwo bakunze.

Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mubizakubwira  umugabo/umuhungu wasaritswe n’urukundo ariko akaba adashobora kubivuga bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubwoba, isoni, n’ibindi.




1. Burya umubiri we wakwereka  ko agukunda

Cyane igihe wicaranye bwambere n’umugabo/hungu wagukunze, wisuzugura ibimenyetso by’umubiri we (nk’ubwoba, kubira icyuya cyaburi kanya, gutera bidasanzwe kw’umutima, isoni, kuvuga utugambo twinshi, kubura ibyo avuga n’ibindi) kuko ibi ni simusiga ko yasaze kubwawe!

2. Kugukunda abifatanya no kukwifuza

Cyane cyane mumyaka y’ubugimbi, ntibyoroshye gutandukanya urukundo n’amaranga mutima yo kwifuzanya, ariko kubakuru twese turabizi ko ushobora kwifuza uwo udakunda ariko ko udashobora gukunda uwo utifuza!

Nkuko tubikesha impuguke mumitekerereze yamuntu, umugabo/hungu wagukunze uzamubwirwa nokukwerekako  akwifuza cyane icyakora ataribyo ashyize imbere. Aha niho hashobora nokuzava icyifuzo cyo kuzabana!

Izindi nkuru wasoma bijyanye:

1.Aya mabanga 5 ni ingenzi niba ushaka kugira urukundo rw’igihe kirekire

2. Inama 5 Ku ijoro ryanyuma ry’ubuseribateri

3. Akunda kukuvuga aho ari hose

Nubwo atabikubwiye, umugabo/hungu wagukunze ahoza ibyiza byawe kururimi abibwira abavandimwe be ndetse n’inshuti ze, kugeza n’aho ahorana n’agafoto kawe agendana!

Kabone nubwo yaba atarakujyana mumuryango, ariko kuba akuratira umuryango we, menya ko wamutwaye umutima kera!

4. Aragukunda niba agushyira mumishinga ye y’ahazaza

Byose bitangira gahoro gahoro, muhurira ahantu, ejo mugasohokana, mugatangira nogupanga iby’igihe kirekire byazabageza nokuguhinduka umwe (urugo).

Nubona uko bukeye mugenda murushaho kumva ibintu kimwe, uziturize urukundo rwanyu rushobora kuzaramba!

5. Niba akwitaho, aragukunda

Burya murukundo hari ibimenyetso bitajya bibeshya. Niba ubona umugabo/hungu umwitaho nawe akakwitaho, agahora ahangayikishijwe n’umunezero wawe, akubaza uko umerewe, akagushyigikira mubyo ukora n’ibindi, menyako agukunda rwose.

Tubibutse ariko ko abantu badakunda kimwe kandi ntibanaryoherwe n’urukumdo kimwe. Emera rero agukunde uko abizi kandi nawe mureke aryoherwe uko abishaka!

Wasoma n’izi:

1. Reka gukoresha udutima mubutumwa bugufi utazi icyo tuvuga

2. Ibintu 11 abakundana bose bagomba kwitondera mbere yo gushinga urugo




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here