Inama 5 ku ijoro ryanyuma ry’ubuseribateri

0
1568

Ntawe uyobewe imvune n’umunaniro bikabije biva mugutegura ubukwe kuburyo kugera kumunota wanyuma usanga imbaraga z’abageni zarashize rwose.

Muri iyi nkuru, turakugira inama 5 wakurikiza kugirango ugarure ubuzima ndetse ushobore nokuryoherwa n’umunsi w’ubukwe bwawe.




1. Rekeraho gutekereza cyane kumyiteguro

Nyuma y’igihe kinini utegura ubukwe bwawe, irijoro ihe agahenge urekere aho gutekereza kubyo utaguze, imicungire y’ibyo ufite, uko uzakira abashyitsi, amafiyeri wakagombye kongera aho uzakirira abashyitsi n’ibindi. Bwira umutima ko ibyo wakoze bihagije maze ukemure utubazo duto duto gusa!

2. Tanga inshingano

Nibyiza cyane guha inshuti zawe imirimo itandukanye wakagombye kwikorera kugirango urusheho kuruhuka, nko kwishyura abanyamirimo, kugura utuntu twihuse n’ibindi.

Guha telefone yawe umuntu w’umwizerwa nabyo byagufasha kuko bizakurinda kuba hari icyagutesha umutwe kumunota wanyuma.

3. Fata igihe gihagije cyo kwiyitaho

Birashoboka kwibagirwa utuntu dutoya ariko twingenzi turimo kwikorera amasuku (kwiyogoshesha, guca inzara n’ibindi). Iki nicyo gihe cyiza cyo kwiyitaho ngo winjire mumunsi w’ubukwe bwawe ukeye kandi waruhutse bihagije.




4. Irinde gukoresha amafaranga menshi 

Yego ni umugoroba wanyuma w’ubuseribateri ariko ibuka ko ushobora kugwa mumutego wo gusesagura amafaranga bitari ngombwa ngo usezera kunshuti! Niba ushaka ko musangira, ushobora kureba inshuti nkeya zahafi maze ukazitegurira ibidahenze bidashobora kubangamira ubuzima bushya uba ugiye gutangira.

5. Gerageza uryame kare

Ntawe ushidikanya kubyiza byo gusinzira igihe gihagije. Mu ijoro ryanyuma ry’ubuseribateri, gerageza uryame kare kandi ukoreshe uburyo bwose usanzwe ukoresha mugusinzira neza, bizagufasha kwinjira mumunsi w’ubukwe bwawe ufite imbaraga zihagije.

Izindi nkuru wasoma bijyanye.

1. Ijoro ryambere ryo kubana! Inama 8 zigirwa abageni n`abenda kurushinga

2. Inama 11 z`uburyo wasinzira neza

3. Ibimenyetso15 bizakubwira ko urukundo rwanyu rutazaramba




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here