Umva uko bizakugendekera numara amezi 3 utanywa inzoga

0
4423

Nubwo inzoga ziba mubinyobwa bikundwa nabenshi ndetse havana hari abatakwihanganira kumara n’umunsi umwe batazinyweye, ariko burya zigira n’ingaruka mbi zitari nkeya mumbai wacu cyane cyane iyo ziwubayemo nyinshi.

Ushobora kuba uri umwe mu bantu badashobora kurara badafashe ku gasembuye, uti kabe gacye ariko ngasome, nyamara ukaba wa kwibaza uti, ese byagenda bite ndamutse nshoboye kumara amezi atatu ntanyoye inzoga?




Twifashishije amahane y’inzobere bymuby’ubuzima, muri iyi nkuru, turakugezaho ibintu 8 bikomeye byakubaho igihe washobora kumara amezi 3 utanywa inzoga:

  1. Umutima ukora neza.

Nibyo koko umubili wacu ukenera arukoro kugirango urusheho kumererwa neza igihe ifashwa  murugero. Niba uri mubanywa inzoga nyinshi, kuzihagarika mugihe kigera kumezi 3 byagufasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso kandi bitume umutima ukora neza.

  1. Umwijima ukora neza.

Inzoga nyinshi zangiza umwijima kandi ufite uruhare rukomeye mugusukura umubiri,gukora nogutunganya amaraso ndetse nokugena imikoreshereze y’ibinyabutabire binyuranye mumubili.

Guhagarika kunywa inzoga umwijima utarangirika cyane wongera ubwawo kwisana ugakora neza.

Kunywa inzoga cyane biri mu bigabanya ingufu mu buriri ku bagabo aho akenshi bibatera kurangiza vuba, bikagabanya umubare w’intanga n’ubwinshi bw’amasohoro.

Ku bagore na bo, kunywa inzoga nyinshi (cyane cyane likeri) biri mubibagabanyiriza ububobere

  1. Kuruhuka next

Nubwo benshi batabiha agaciro, kunywa inzoga nyinshi nogutwarwa nazo bigabanya igihe cyokuruka  kuburyo ubona abameze batyo bahorana umunaniro n’intege nkeya.Kuba wamara amezi 3 utazinywa, uzabona igihe gihagije cyo kuruhuka.

 

  1. Ubwonko busukuye.

Kunywa inzoga kenshi biri mu bituma utabasha kwibuka ibintu ndetse bikanagabanya ubushobozi bwo kubona kw’amaso bikaba byanatera isusumira kuri bamwe. Iyo uyihagaritse rero ubwonko bwikorera isuku bukarushaho gukora neza

  1. Ibiro byagabanyuka

Kubera ibigize inzoga birimo n’amasuri atandukanye, kunywa inzoga nyinshi byongera karori ( calories) mumubili bikaba byakongera umubyibuho. Kuba rero wazihagarika, bishobora kuba byagabanya ibiro byawe.

  1. Byongera ubusabane

Nubwo tutabura kuzita gahuzamiryango, kunywa inzoga nyinshi bigabanya ubusabane mumuryango kuko bifata igihe kinini uzinywa. Kuba wazihagarika mugihe nibura kingana n’amezi 3 bishobora kuzamura ubusabane mumuryango naho uba mubuzima bwaburi munsi.

  1. Kugabanya ibyago bya kanseri.

Kunywa inzoga kenshi byongera ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iyo mu muhogo, mu mwijima n’amabere. Kuba uhagaritse inzoga bizakugabanyiriza ibyago byo kurwara izo kanseri.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here