Kora ibi bintu 5 mbere yo kuryama maze ijoro rikubera akataraboneka

0
2277

Nkuko tubizi, ntamuntu atakwifuza kuryama agasinzira neza ngo aze kubyuka yaruhutse uko bikwiriye maze yikomereze gahunda ze kumunsi ukurikiyeho. Nyamara, siko bigendera benshi muri twe kuko usanga hari abaryama bugacya bananiwe ndetse bameze nkabatigeze baryama.

Twifashishije inyigisho zabanditsi batandukanye, twaguteguriye ibintu bitanu (5) ukwiriye gukora mbere yokujya muburiri maze ijoro ryawe rikakubera akataraboneka:




  1. Fata amafunguro yawe ya nimugoroba mbere y`amasaha 3-4 mbere yo kuryama:

Ibi bifasha igifu n`ibindi bice by`umubiri bifatanya kubona igihe gihagije cyo gukora igogora neza ndetse nokwitegura muburyo buhagije kuza kuruhuka igihe usinziriye. Icyakora nanone ugirwa inama yo kurya ibiryo bitari byinshi kandi bikaba byiza cyane ubashije kubona imbuto, imboga ndetse n`ibindi biribwa bitarimo ama protein menshi.

2. Kwiyuhagira umubili wose

Kwiyuhagira umubiri wose mbere yo kuryama by` umwihariko ukoresheje amazi y`akazuyazi, bifasha gushyira kumurongo ubushyuhe bw`umubiri  ndetse bikanafasha amaraso gutembera neza ariko binafasha abantu gusinzira vuba.

3. Gabanya urumuri mucyumba uraryamamo

Kugabanya cyangwa kuzimya urumuri mucyumba ugiye kuryamamo bifasha gusinzira vuba kandi neza kuberako igihe ugabanije cyangwa uzimije urumuri, ubwono buhita bubwira umubiri ko igihe cyo kuruhuka kigeze maze ibitotsi bikaza.

4. Gukora imyitozo ya Yoga

Cyane cyane kubasanzwe bazi uko iyimyitozo ikorwa, nibyiza cyane gukora imyitozo ya Yoga mbere yogusinzira kubera ko igufasha kwikuramo ibyo wiriwemo ndetse n`ibyo wahuye nabyo byose maze bigatuma usinzira vuba kandi utuje.

5.  Fata akanya ko kwitekerezaho

Ntibigira uko biasa kugira umwanya wo kwitekerezaho mbere yo gusinzira ukibukako ugomba kwiberaho ubwawe, ko utagomba guha agaciro ibyo abandi bakuvuga cyangwa uko bakubona, ko umubiri wawe atari wowe nyirizina n`ibindi.Ibi bituma wumva unyuzwe n`uko uri bityo ukisinzirira mumahoro.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here