Abana bari hagati y`imyaka 5 na 11 bagiye gukingirwa Covid-19 mugihugu cy`Ubufaransa guhere taliki 22/12/2021

0
1415

Abana bari hagati y`imyaka 5 kugeza kuri 11 bagiye gutangira gufata urukingo rwa Covid-19 guhera none kuwagatatu taliki ya 22/12/2021 nkuko byatangajwe na Olivier Véran, Minisitiri w`ubuzima mugihugu cy`Ubufaransa.

Iki gikorwa kikaba cyatangajwe kumugaragaro na Minisitiri w`ubuzima mugitondo cyo kuri uyu wagatatu aho yanaboneyeho kuvugako urukingo rufatwa nkurwa 3 ruzwi nka booster rutareba abana b`ingimbi ndetse n`abangavu kugeza ubu ngubu.

Nkuko ikinyamakuru France 24 dukesha iyinkuru cyabitangaje, uwo muyobozi akaba yagize ati: ” Dufunguye kumugaragaro igikorwa cyo gukingira abana bari hagati y`imyaka 5-11 kandi guhera mugitondo cyokuri uyu wagatatu haraba hateguwe umwanya wokubakingiriramo kuri buri site isanzwe iberaho iki gikorwa cyo gukingira iki cyorezo”

Nkuko iki kinyamakuru cyakomeje kibivuga; Uyu muminisitiri yatangaje iki gikorwa nyuma yokwakira ibitekerezo binyuranye bishyigikira iki gikorwa byatanzwe n`inzubere ndetse n`abayobozi munzego z`ubuzima. Kikaba kandi kije gikurikira ikingira ry`abana bari muri iki kigero ariko basanganywe ibibazo byihariye cyari cyaratangiye kuwa 15 Ukuboza uyu mwaka.

Minisitiri w`ubuzima w`ubufaransa kandi akaba yashimangiyeko iki gikorwa byari ngombwa ko gitangira kandiko hasabwa gusa nibura uburenganzira bw`umubyeyi umwe kandi agaherekeza umwana aho akingirirwa.










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here