Ubukwe butangaje.Bwarangiye izuba rikiva!

0
2597

 

Ubusanzwe umunsi w`ubukwe ni umwe muminsi y`ingenzi abantu benshi baba bifuza kuzabona mubuzima bwabo, ndetse bagakora iyo bwabaga, bakizirika umukanda ndetse bakizigama kugirango bazishimane n`abavandimwe, incuti ndetse n`imiryango igihe uyu munsi wazaba ugeze.

Kubera ukuntu abantu banyuranye baha agaciro uyumunsi w`ubukwe, abenshi ntibatinya kuvugako ariwo munsi mukuru umuntu abasha kwishimira mubuzima ndetse no gukurikirana ibyawo byose ahibereye, doreko baba baca amarenga y`indi minsi ibiri ikomeye umuntu agira ariko akaba atabasha kumenya ibyayo.

Iyo minsi ikaba ari umunsi wo kuvuka ndetse n`umunsi umuntu arangizamo urugendo rwe hano kuri iyi (umunsi nwo gupfa).

Kubwizo mpamvu zose rero, usanga uyu munsi wubukwe abantu bashyiraho gahunda zitandukanye zokwishimira ibirori ariko kandi zijyanye n`umuco waburi karere.

Nubwo kubera iterambere usanga hagenda hazamo impinduka, ariko muri rusange ubukwe by`umwihariko bwo mu Rwanda usanga bufite ibice by`ingenzi 4 aribyo gufata irembo, gusezerana mumategeko abandi bita kujya murukiko /guca mumurenge; gusaba no gukwa ndetse nogusezerana imbere y`Imana.

Nubwo ibyo bice byose tuvuze birangwa n`ibyishimo, usanga igice cyo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y`Imana bihabwa umwanya munini, ndetse akenshi bikaba byahera mugitondo bikaza gusozwa mugicuku cyane cyane kubukwe bubera mumigi doreko akenshi binabera umunsi umwe.

Nyuma yo kureba ukuntu ibirori by`uyu munsi w`ubukwe bikunda gusozwa mu ijoro (Kandi atariko byifuzwaga), ndetse ugasanga bivamo nokubangamira abantu baba bagomba gutaha kure y`ahabereye ubukwe, urubuga amarebe.com rwakurikiraniye hafi ubukwe bw`abageni bitwa MUKAGATARE Justine ndetse na BYUKUSENGE Theogene aho bwabereye mumujyi wa Kigali muri iyi weekend , taliki ya 20 Nyakanga 2019 ngo rwirebere impamvu zibitera

Abageni nyuma yo gusaba

Hifashishijwe gahunda y`ubukwe yamenyeshejwe abatumirwa, ubu bukwe bwabaye intangarugero mukubahiriza igihe ndetse no gukora ibyateguwe byose mumwanya wabyo kugeza aho ibirori byahumuje ikirere kigitamirije kiberinka (Akazuba ka nimugoroba kakiva).

Andi mafoto meza y’urwibutso

Ibi rero bikaba byarashimishije abari aho bose doreko burimuntu muribo wasangaga byamutangaje avuga ati << Iyaba abantu bose bajyaga bategura ubukwe gutya >>Doreko bishoboka igihe buri nshingano mubukwe yagiye ihabwa uyishoboye ndetse n`ubukwe nyirizina bugategurwa kare nkuko twabisangijwe n`abateguye ubu bukwe.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here