Rayon Sports mubiganiro n’Umukinnyi ukomeye muri Africa, Musanze yasinyishije umukinnyi wahoze muri APR FC.

    0
    1131

    Kuva muri Nyakanga 2021, amakipe azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022 yatangiye gusinyisha abakinnyi bari bagezweho ku isoko ry’igura n’igurisha.

    Ikipe zikomeye nka APR FC, Police FC na AS Kigali nizo zabimburiye andi makipe kwiyubaka, kuri ubu ku cyigero cya 95% zikaba zisa nizarangije kugura abakinnyi bashya

    Ikinyamakuru amarebe.com cyagukusanyirije amakuru agezweho mu makipe asigaye ku isoko nka Rayon Sports, Mukura Victory Sports, Kiyovu Sports na Musanze FC.

    Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko iri mu biganiro na rutahizamu witwa Man-Ykre Dangmo ukinira ikipe ya Colombe Sporting Club yo muri Cameroun, gusa ibiganiro biri kugenda gahoro.

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga Nzigamasabo Steve ukomoka i Burundi yamaze gusinyira imyaka ibiri ikipe ya Mtibwa Sugar yo muri Tanzania, uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko yari yifujwe bikomeye n’umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma.

    Ikipe ya Mukura Victory Sports yiteguye gusinyisha Ishimwe Saleh ukina hagati mu kibuga, asigaranye amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports.

    Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu, Ishimwe Fiston ukinira Marines FC ari mu biganiro na Kiyovu Sports, gusa na Mukura Victory Sports bagiranye ibiganiro.

    Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yasinyishije Nyirinkindi Saleh usatira aciye mu mpande, uyu mukinnyi yamenyekanye cyane muri APR FC, Marines FC na Kiyovu Sports yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino.

    Hitimana Thierry, Umutoza Mpuzamahanga w’Umunyarwanda yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Mtibwa Sugar yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzaniya, uyu mugabo azerekeza muri Tanzania ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeli 2021 ahite atangira akazi.

    Biteganyijwe ko shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, ikipe ya APR FC niyo ifite ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka aho yabitwaye idatsinzwe.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here