Home Blog Page 913

Ibimenyetso 10 byatumenyesha ko uwo dukunda agiye gupfa

0
Iminota yanyuma y`uwo ukunda

Urupfu ni intambwe y`ubuzima ibabaje kurusha izindi ntambwe zose umuntu atera mubuzima ariko kandi ikaba n`ntambwe umuntu wese adashobora guca kuruhande,mbese umuntu wese agomba kuyitera.

Icyakora iyi ntambwe ikarushaho gukomera iyo ikwegereye cyangwa se yegereye umuvandimwe wawe, inshuti yawe cyangwa se n`undi muntu mufitanye amasano yabugufi. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane kugerageza kwiyumvisha no kumenya byinshi kuri iyintambwe iteye ubwoba murwego rwo kuyitegura no kuyakira n`ubwo bitoroshye.

urubuga http//:amarebe.com rwabegeranirije ibimenyetso 10  byakwereka ko umuntu agiye gupfa ndetse n`uko wamufasha gutambuka neza uyu muryango w`Urupfu.

Iminota yanyuma y`uwo ukunda

1. Gutakaza ubushake bwo kunnywa ndetse n`ubwo kurya

Mubyukuri, gutakaza ubushake bwo kurya nubwo kunnywa ni ikimenyetso simusiga cy`uko urupfu rwaba rwegereye umuntu wawe kuberako imbaraga umubiriwe ukeneye zitangira kugenda zigabanuka, umubiri we ugacika intege.

Iki gihe, uwenda gupfa atangira kwanga ibiribwa ndetse n`ibinyobwa yateguriwe. Mugihe asabye amazi, nibyiza kwegura buhoro umutwe we, ukamuha amazi makeya murushinge cyangwa se mugikombe gifite umunwa muto, mbese nka turiya dukombe bakoresha bagaburira abana batoya kugirango adakoresha imbaraga nyinshi.

Mugihe ubonye uwo muntu atangiye guhumeka nabi cyangwa kuruka nibyiza kurekeraho kumuha amazi. Sibyiza guhatira cyane kurya cyangwa kunywa umuntu urembye ahubwo ushobora kujya umuha amazi makeya buri kanya.

2. Kumagara umunwa ndetse n`amaso

Kubera kudafata ibinyobwa byinshi, uyu muntu uko akomeza gukoresha umunwa ahumeka, bituma mukanwa humagara ndetse n`amaso akumagara kuberako aba atagishobora guhumbya (Guhumbaguza kuri bamwe) neza.

 Ibi ngibi ukaba ushobora kubimugabanyiriza unyuza agatambaro gafite isuku, kadakonje cyane kandi gatose kumunwa we kugirango ukomeze uhehere, ndetse ukanamushyira  mumaso ibitonyanga by`umuti wamaso.

3. Gucika intege, guta ubwenge ndetse no gusinzira cyane bidasanzwe

Ikindi kimenyesto cyakwereka ko umunru wawe agiye kugucika ni ugucika intege kwe, guta ubwenge ndetse no gusinzira cyane. Abenshi basigara bafite ibitotsi byinshi kumanywa hanyuma nijoro bakabura ibitotsi. Iki gihe biragusaba kwegera umurwayi wawe mukamarana iki gihe cye cyokubura ibitotsi.

4. Ububabare

Ububabare bukabije bw`umuntu wenda gupfa nabwo ni ikimenyetso cy`uko umuntu wawe ashobora kugucika kikaba n`ikimenyetso gitera abantu ubwoba kuko abenshi batihanganira kubona umuntu bakundaga arimo kubabara cyane.

Iki gihe nibyiza kuvugana n`abaganga bashinzwe indembe kugirango hafatwe ingamba zo kugabanyiriza uwo muntu ububabare kuko gufasha uwawe kutababara cyane biri  mubikomeye umugomba muminsi ye yanyuma.

5.Kudatuza no gushikagurika

Umuntu wenda gupfa ashobora kugira ibibazo byo gushikagurika, iki nacyo kikaba ari ikimenyetso simusiga ko ageze mubihe bye byanyuma. Ibi bikaba biterwa n`impinduka zinyuranye ziba zirimo zibera imbere mumubiri ahanini bitewe n`imiti uyu muntu aba arimo afata.

Icyo gihe ntugomba kurenganya uwo muntu urwaye ahubwo ugomba gushakisha uko wamugarurira umutuzo bitewe n`uko usanzwe umuzi kuko abantu baratandukanye.

6. Impinduka mumihumekere

Imihindagurikire yo guhumeka nayo ni ikimenyetso gikomeye cy`uko uwawe ageze mumarembera. Aha, ashobora guhumeka vuba vuba cyangwa se akanjya atinda ugereranije nuko yarasanzwe ahumeka agacishamo ntanahumeke rwose.

7. Amagambo yo Kwiheba ndetse no kwitsa umutima

Ikindi gishobora kukubwirako uwawe ageze mubihe bye byanyuma, nuko ushobora kumwumvana amaranga mutima yagahinda, kwimyoza,kuvuga nabi, kwicuza ibyo yakoze  nibindi. Ibi bikubwirako ntakabuza uwawe ageze mumarembera.

Tubibutseko iki kimenyetso kigaragaramo imyitwarire itandukanye bitewe n`ubuzima uyu muntu yabayemo, imirimo yakoraga, aho yasengeraga n`ubundi buzima bwe muri rusange yabayemo mbere yuko agera muminsi ye yanyuma.

 

8.Guhinduka kw`ibara ry`uruhu

Ikindi kimenyetso simusiga kikugaragariza ko uwawe ageze mubihe bye byanyuma, ni uguhinduka kwibara ryuruhu. Ibi bikaba biterwa nitembera ry`amaraso mumubiriwe riba ryagabanutse cyane mubice bimwe by`umubiri nko mubirenge no mubiganza. Uruhu rwe rushobora guhinduka ubururu kandi rukazaho n`utudomo twinshi.

Iki gihe kandi, igice cye cyohasi  ndetse nimitwe y`intoki ze bishobora gutangira gukonja ndetse bigahinduka ubururu, isura ye igatangira kweruruka, iminwa ye nayo ikazana ibara ryenda gusa n`ubururu.

9.Kudasubiza uwo bari kumwe

Mubihe bye byanyuma,umuntu wenda gupfa ashobora kugira amaso afunguye adahumbya, kandi ntashobore kugusubiza igihe umuvugishije cyangwa se ngo akwerekeko yumvise ko umukozeho! Iki gihe ntuzacike intege kuko uwo ukunda ashobora kuba agishobora kukumva n`ubwo adashobora kugusubiza. Komeza ugerageze kumuvugisha.

10. Gusaba ibintu bidasanzwe

Igihe uwawe ageze muminota yanyuma y`ubuzima bwe ashobora kugusaba ibintu bidasanzwe ndetse rimwe narimwe bikagutera ubwoba.

Ashobora kugusaba kumujyana ahantu hihariye, ashobora kugusaba kumuzanira abavandimwe be akunda cyangwa se n`izindi nshuti ze kurusha izindi, ashobora kugusaba kumwumvisha indirimbo akunda kurusha izindi, kwifotozanya nabo akunda cyangwa se kubavugisha,muri iki gihe kandi ninabwo bamwe bashobora no kugira abo baha ibyo yari batunze, kuvuga amabanga ye n`ibndi.

Niba ibyo umuntu wawe urembye abigusabye, menyako ari ikimenyetso simusiga cy`uko ashobora kuba agiye kugucika.

Menya ibiribwa 5 abagore n`abakobwa bakwiriye kurya igihe bari mumihango

0

Bakunzi b`urubuga  “https://amarebe.com” nkuko mubizi, kujya mumihango cyangwa kujya imugongo, ni igihe  gisanzwe (Normal) abagore nabakobwa bajya bagira buri kwezi kikaba kirangwa no gusohoka kw`amaraso mumyanya ndangagitsina yabo kikaba kandi ari n`ikimenyetso kigaragaza ukwezi kw`umugore/umukobwa.

Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye, iki gihe kikaba gishobora gutangira kumyaka hagati ya 12 na 13 kandi umugore cyangwa umukobwa akaba atakaza amaraso arihagati ya ml 30 na ml 80  muminsi hagati y`2 n`7 buri kwezi bitewe n`imiterere yaburi mugore/mukobwa.

Kubera impinduka zimisemburo ziba zabaye mu mubiri w`umugore/umukobwa mugihe cy`imihango, impuguke mumirire zigira inama abagore zo gufata amafunguro yuzuye kugirango ubuzima bwabo burusheho kumera neza ariko cyane cyane birinde cyangwa bagabanye  ububabare  bashobora kugira munda yohasi igihe imihango igitangira cyangwa se yenda kurangira.

Muri iyi nkuru, twabateguriye ibiribwa bitanu umuntu uri mumihango yakwiriye gufata:

1. Imboga zibara ryicyatsi kibisi

Izimboga nka epinari, amashu, inyabutongo cyangwa se rengarenga zigirira akamaro kanini umubiri ariko by`umwihariko mugihe cy`imihango y`umugore/umukobwa.




Kuba zikize muntungamubiri nka Vitamine B ndetse nomuri Fer, bituma zifasha mugukumira imigendekere mibi yigogora akenshi rifitanye isano n`imisemburo y`imihango

2. Imbuto nshyashya

Kugira imbuto ufata nibura buri munsi by`umwihariko muri iyi minsi iba idasanzwe nabyo birinda ibibazo by`igogora nabyo bigatuma umugore/umukobwa uri mumihango yirirwa ameze neza.

3. Ibinyampeke

Kimwe n`imboga ndetse n`imbuto, ibinyampeke nabyo byifitemo ikinyabutabire cyitwa fibre kigira akamaro kanini mumigendekere myiza yigogora, bikanagira ama vitamine ndetse n`izindi ntungamubiri bituma umubiri umererwa neza.

4. Kunywa amazi ahagije

Kunywa amazi menshi nabyo birinda umuntu kumva asa n`uwagugaye munda igihe ari mumihango.

5. Gufata amafunguro akungahaye kuma vitamine atandukanye ndetse n`amaporoteyine nk`amafi, inkoko, imitobe y`amacunga nibindi nk`ibyo nabyo bifasha umubiri w`umuntu uri mumihango gukomeza kumererwa neza.

Icyakora abo bahanga bakomeza bavugako hari n`ibindi biribwa umuntu uri mumuhango yakagombye kureka cyangwa se akabigabanya birimo nk`ikawa, alcohol, ibiribwa bituruka kumata nka foromaje (Fromage, amata ubwayo n`ibindi) kubera ingaruka zitandukanye bigira kumubiri zirimo kongera stress, ibishishi mumaso nibindi. 




Sobanukirwa n`igikorwa cyo guhuza intanga hakoreshejwe ikoranabuhanga (IVF)

0

Tumenye IVF icyo aricyo

IVF ni impine y`ijambo ry`icyongereza “In Vitro Fertilization cyangwa Fecondation in Vitro”mundimi z`amahanga, bikaba muri make bisobanura igikorwa cyo guhuriza intanga ngabo nintanga ngore inyuma yumubiri w`umugore, (ahantu hizewe hitiriwe kirahure.)

Iki gikorwa kikaba gishingiye mukugenzura cyane ndetse nogukangura ibihe by`uburumbuke bw`umugore; gufata intanga ngore no kuyihuriza n`intanga ngabo ahantu habugenewe ho muri Laboratwali (Laboratoire), hanyuma igi rivuyemo rikarererwa ahantu habugenewe mugihe kiri hagati yiminsi ibiri n`iminsi itandatu rikabona guterwa (gushyirwa) muri nyababyeyi y`umugore hagamijwe gufasha umugore gutwita.

Tubibutseko kandi igi ribonetse muri ubu buryo rishobora gushyirwa muri nyababyeyi ya nyiri intanga  zakoreshejwe cyangwa rikaba ryahabwa undi mugore nyamara ntibizabuze ko umwana uzavukamo azaba afite ibyangombwa byose byababyeyi be ndetse ntacyo ahuriyeho n`uwamutwise!

 

Ubu buryo akaba ari bumwe mubukoreshwa mugufasha imiryango yabuze urubyaro muburyo busanzwe, kandi bukaba bwemewe n`amategeko.

Ubu buryo se bwaba bwaratangiye gukoreshwa ryari?

Nkuko tubikensha imbuga zitandukanye, ububuryo bwatangiye kugeragezwa hagati y`umwaka w`1953 numwaka w`1959 aho umuganga wumunyamerika Min Chueh Chang abinyujije mukigo cy`ubushakashatsi cya Worcester Foundation, yashoboye kubyaza urukwavu ruzima hakoreshejwe ubu buryo.

Kuva muri iyomyaka ubushakashatsi bwarakomeje hanyuma ku italiki ya 25/07/1978 haza kuvuka Louise Joy Brown  nk`umwana wambere ku isi  wabyawe muri ubu buryo ,akaba yarabyawe n`ababyeyi bitwa  Lesley na Peter Brown mubitaro bya Oldham and Districk General Hospital mumugi wa Manchester ho mugihugu cy`ubwongereza.

Nyuma yogukomeza kunoza ubu buryo bwo gufasha imiryango yabuze urubyaro muburyo bvusanzwe, ubu buryo bwaje kuvanwa kurwego rw`ubushakashatsi bushyirwa muri bumwe mubuvuzi butangirwa mumavuriro atandukanye kuburyo haje kuboneka abandi bana mumyaka yakurikiyeho kuburyo mumyaka 7 ishize nko muri Leta zunze ubumwe zAmerika habarurwaga abana bagera kuri Miliyoni 5 bavutse muri ubu buryo.

Ni ryari se ubu buryo bukenewe gukoreshwa?

Nkuko byemezwa nabahanga mubuzima bwimyororokere, ubundi iyo abashakanye bamaze umwaka bakora imibonano mpuza bitsina batarasama, nibyiza ko begera abaganga bakareba ko ntakibazo cyaba cyibyihishe inyuma.

Ubu buryo rero bukaba ari bumwe mubwakwifashishwa igihe muganga abonye bimwe mubibazo (nkuko bivugwa n`urubuga americanpregnancy.org), bitandukanye bifitanye isano n`imiyobora ntanga, intaga nkeya cyangwa zidafite imbaraga, abagore bagira ibihe by`uburumbuke bitameze neza ndetse n`ababuze urubyaro kumpamvu zitazwi.

Ubu buryo se bwaba bukoreshwa no murwanda?

Nkuko byatangajwe nibinyamakuru bitandukanye hano murwanda birimo newtimes, ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda nko mubitaro byigenga bizwi ku izina rya Mediheal mumugi wa Kigali aho bivugwa ko abana barenga batanu bavutse hakoreshejwe ubu buryo ndetse kakaba hari n`indi mishinga itandukanye yo kugeza ubu buvuzi muyandi mavuriro.

 

Menya byinshi ku ishyamba ry`isugi “AMAZONE”

0
Imwe mumafoto y`ishyamba rya Amazone

Birashoboka ko wigeze kumenya ibihugu binini n`ibito  ku isi, ukamenya abantu b`ibihangange kurusha abandi ku isi ndetse n`ibindi bintu bitandukanye kandi byihariye kuri iyi si dutuyemo. Arikose wigeze umenya ishyamaba ritangaje kurusha ayandi yose ku isi? “Ishyamba ry`Amazone (La forêt amazonnienne / Amazon forest)”?

Imwe mumafoto igaragaza ishyamba rya Amazone

Ishyamba rya Amazone akaba ari ishyamba ricucitse cyane  ribarizwa mugice cy`amerika y`amajyepfo mukarere kitwa Amazonie, rikaba ribarizwa kubuso bugera kuri km2 Miliyoni 5.5 , rikaba risangiwe nibihugu binyuranye nka Brazil yihariye 60%  by`ishyamba, Peru ifite 13%, Colombia ifite 10%, n`ibindi bihugu  nka  Venezuela, Ecuador, Bolivia, Suriname ndetse nigihugu cya Guyana.

Tubibutseko inyandiko zimwe nazimwe zivugako iri shyamba ryitwa ishyamba ryisugi kuberako mumyaka miliyoni 55 rimaze ribayeho ntabikorwa bya muntu byari byararikorewemo.

Ni ibiki by`ingenzi bigize iri shyamba?

Bimwe mubimera biba mu ishyamba rya Amazone

Iri shyamba ritangaje rinavugwaho kuba rihatse (rifatiye runini) ubuzima bwo kuri iyi si  dutuyeho, ribonekamo ibimera bitandukanye bigabanijemo ubwoko bugera ku 40 000, ubwoko bw`amafi bugera ku 3 000 , ibikururanda biri mubwoko bugera kuri 370,  birimo n`ibiba muruzi runini rupima ibilometero bigera ku 6 600 (6 600 Km) ruca muri iri shyamba,ubwoko bwinyoni bugera ku 1 294 ndetse n`ibiti bikuze birenga Miliyari 390!!

Mubintu byinshi bigize iri shyamba,bivugwako harimo nabantu (abasangwabutaka)barituyemo ndetse bagera kuri Miliyoni zigera kuri 22 baba mubuzima butandukanye cyane cyane nubwo tubamo,aho bo bigisha abana babo ubuzima bwishyamba nko guhiga,kuroba,gushaka imiti mumashyamba n`ibindi.

Ni ibihe byago byugarije ishyamba rya Amazone?

Urugero rw`ibikorwa by`umuntu bisenya ishyamba amazone

Nkuko inyandiko nyinshi zibivuga, irishyamba rifitiye runini isi dutuyemo ryugarijwe nikibazo kinini cyibikorwa bya muntu,aho usanga rigenda ritakaza igice kinini cyaryo bitewe no gutema mo ibiti,gucukuramo amabuye yagaciro,gukoramo imihanda,gukoreramo ibikorwa byubuhinzi,kuritwika nibindi bikorwa binyuranye bituma nibinyabuzima bituye iri shyamba bigenda bigabanuka cyangwa se bikazimira bikanagira ingaruka zikomeyekumihindagurikire yikirere cy`isi muri rusange.

Abahanga mubyumutungo kamere bakaba bavugako hatagize igikorwa,irishyamba ryaba ritakirangwa ku isi mugihe cy`imyaka mirongo ine,umuntu wese akaba yakwibaza uko ubuzima ku isi bwazagenda igihe iri shyamba ryazaba ritagihari!!

 

 

 

 

Menya ibihugu 10 binini kuruta ibindi ku isi

0
Imwe mumafoto yerekana igihugu cy`uburusiya

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, munkuru zacu zabanje twabagejejeho ibihugu 10 bitoya kurusha ibindi ku isi. Ubu noneho twifashishije urubuga worldatlas.com, twabegeranirije urutonde rw`ibihugo 10 biruta ibindi ku isi ukurikije ubunini bwabyo nkuko mubisanga mumirongo ikurikira:

  1. Igihugu cy`uburusiya
Imwe mumafoto yerekana igihugu cy`uburusiya

Igihugu cy`uburusiya kiza kumwanya wa mbere mubihugu binini ku isi kuko gifite km2 miliyoni 17.1 n`abaturage bagera kuri …. kikaba gihana imbibi n`ibihugu basaga 144.5!

2. Canada

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cya Canada

Igihugu cya Canada kiza kumwanya wa kabili mubihugu binini ku isi aho gifite ubuso bungana na km2 miliyoni 9.984 n`abaturage bagera kuri Miliyoni 37.06

3.Leta zunze ubumwe za Amerika

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z`Amerika kiri kumwanya wa gatatu mubuhugu bini cyanye ku isi,kikaba gifite ubuso bugera kuri  Km2 Miliyoni 9.63 n`abaturage bagera kuri Miliyoni 327.2!

4.Ubushinwa

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cy`ubushinwa

Igihugu cy`ubushinwa kiri kumwanya wa kane mubihugu binini ku isi kuko gifite ubuso bugera kuri km2 Miliyoni 9.6 n`abaturage bagera kuri Miriyari 1,415,045,928 . By`umwihariko kandi,igihugu cy`ubushinwa nicyo gihugu kinini kumugabane wa Aziya.

5.  Brazil

Imwe mumafoto agagaragaza ahantu nyaburanga muri Braziligihugu

Igihugu cya Brazil kiz kumwanya wa gatanu mubihugu binini ku isi kubuso bungana na km2 Miriyoni 8.51 n`abaturage bagera kuri Miliyoni 210,867,954. Iki gihugu akaba aricyo kibarizwamo igice kinini cy` ishyamba rinini ku isi ryitwa amazone

6. Australia

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cya Australia

Igihugu cya Australia kiza kumwanya wa gatandatu mubihugu bini ku isi kikaba gifite ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 7,741,220 nm`abaturage bagera kuri Miliyoni 24.6

7. Ubuhinde

Hamwe muhantu hatangaje mugihugu cy`ubuhinde

Ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 3.287 bushyira igihugu cy `ubuhinde kumwanya wa Karindwi, n`abaturage bagera kuri Miliyari 1,358,137,719.

8. Argentina

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cya Argentina

Igihugu cy`Argentina gifite ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 23.78, kikaba kiza kumwanya wa 8 mubihugu bini ku isi n`abaturage bagera kuri Miliyoni 45.

9. Kazakhstan

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cya Kazakhistan

Kazakhstan ni igihu kiza kumwanya wa cyenda mubihugu binini ku isi kikaba gifite ubuso bugera kuri Km2 Miliyoni 2.72 n`abaturage barenga ri Miliyoni 15.

10. Algeria

Imwe mumafoto agagaragaza igihugu cya Algeria

Igihugu cya Algeria nicyo kiza klumwanya wa 1o kurutonde rw` ibihugu bini ku isi,kikaba gifite ubuso bungana na Km2 Miliyoni 2.38 kikaba icyambere mubunini kumugabane w` Afurika n`abaturage bagera kuri Miliyoni 41.32

 

 

 

 

 

 

Menya tatuwaje (tattoo) 10 zakunzwe kurusha izindi

0

Ubundi se TATTOO ni iki?

Ubundi tattoo ni igishushanyo gishyirwa kumubiri w`umuntu (kuruhu) muburyo buhoraho cyangwa se byagateganyo nk`umutako cyangwa se bashaka gusobanura ikintu runaka (Dessin decolatif/symbolique mururimi rwigifaransa).

Ibi  ishushanyo bigira amabara atandukanye  arimo agaragara kumanywa ndetse hakanabaho agaragara nijoro gusa cyangwa se igihe uwo icyogishushanyo kiriho ari ahantu hatari urumuri.

Igikorwa cyo gushushanya kumubiri gikorwa hifashishijwe umuti ndetse n`inshinge byabugenewe aho binjiza uwo muti mubice bitandukanye by`uruhu kugipimo kiri hagati ya mm1 na mm4 uturutse kugice cyinyuma cy`uruhu ugana muruhu imbere.

Ibi bishushanyo byo kuruhu bikaba byaratangiye gukoreshwa mumyaka myinshi ishize aho byakoreshwaga mukongera ubwiza bw`uruhu (imitako), cyangwa se bashaka gusobanura ikintu runaka cyihariye ariko nanone bikaba byarakoreshwaga mukwerekana abacakara, imfungwa, itsinda ry`abantu runaka   cyangwa se inyamaswa zomurgo n`ibindi.

amarebe.com yabegeranirije ibishushanyo (tattoos) 1o bitoya kurusha ibindi ariko bifite ibisobanuro bikomeye.

1. Akadomo n`akitso:

Ifoto yakuwe kuri murandasi

Akadomo n`akitso mumyandikire isanzwe kagaragaza kuruhuka gato iyo umuntu arimo gusoma amagambo maremare ariko kakavuga ko gusoma bikomeje.

Aka gashushanyo rero kakaba gakoreshwa igihe  nyirako yerekana ko n`ubwo yahuye n`ibyagombaga kumuca intege ariko ko yahisemo gukomeza agana imbere.

2. Ubwato buri munyanja:

Ifoto yavanywe kuri murandasi

Aka gashushanyo kitiriwe interuro imwe yo mururimi rw`icyongereza “A smooth sea never made a skilled sailor.” ugenekereje bikaba bishatse kuvuga ko ibihe bikomeye umuntu ashobora kunyuramo mubuzima aribyo bituma dukomera mbese tugaca akenge.

Umuntu ukoresha aka gashushanyo aba ashaka kwerekano yamaze kwakira ubuzima arimo kandi ko afite icyizere cy`ejo hazaza.

3. Ikimenyetso cya Delta gifunguye:

Ifoto yavanywe kuri murandasi

Iki kimenyetso gikoreshwa n`umuntu ashaka kwerekana ko yamaze gufata icyemezo cyokuzagera kumpinduka nziza byanze bikunze.

4. Ikimenyetso cy`ukwezi:

Ifoto yavanywe kuri murandasi

Iki kimenyetso gikoreshwa n`umuntu wemerako hari igihe umuntu ageramo akaburira ahantu hose igisubizo cy`ikibazo afite ndetse no munshuti ze, nyamara bikaba byarangira ubwonko bwe bwonyine bumuboyeye igisubizo.

Iki kimenyetso kandi kikaba cyaritiriwe amagambo y`ubwenge yavuzwe n`umunyarwenya w`umunyamerika witwa  George Carlin.

5. Ikimenyetso cyitiriwe itsinda ryabarwanyi bari bakomeye hagati yikinyejana cya 8 nicya 11 mu majyaruguru `uburayi “Vikings”:

Ifoto yakuwe kuri murandasi

Iki kimenyetso kikaba gikoreshwa mugushishikariza abantu guharanira kugira icyo bageraho ubwabo (Batagendeye kubandi)

6.Ikimenyestso ‘Inguz’:

Ifoto yavanywe kuri murandasi

Iki kimenyetso gikomoka mumico y`abagereki kikaba gisobanurako ahari ubushake haboneka inzira. Mbese bikenda gusa n`imvugo tumeneyereye ivuga ngo ‘Gushaka ni ugushobora”

7. Ikimenyetso cy`umutwe w`inyamaswa yitwa impara (Ubwoko bugira amahembe maremare ):
Ifoto yavanywe kuri murandasi

Iki kimenyetso kikaba cyaritiriwe ijambo ry`Imana riri muri Bibiriya (Zaburi 18:33)

8. Ikimenyetso “Ohm”:

Ifoto yavanywe kuri murandasi

Iki ni kimwe mubimenyetso bikoreshwa cyane mu idini ryabahindu ndetse naba budisite (Buddhism and Hinduism.) kikaba gishaka kwerekana agaciro gahabwa ubuzima ndetse n`ibyaremwe byose muri rusange.

9.Ikimenyetso “Alchemy”Iki kimenyetso kerekana urukundo, uburinganire, ubwiza bw`igitsina gore ndetse no guhanga udushya.

Ifoto yavanywe kuri murandasi

10.Ijambo “Meraki”Iri ni ijambo ryo mururimo rw`ikigereki rishatse gusobanura “gushyira umutima wawe wose kubyo urimo gukora)

Ifoto yavanywe kuri murandasi

Koko se umusaraba ntabwo uranga ubu kiristu?

0
Umwe mumisaraba ukoreshwa n`aba kirisitu

Umusaraba ni iki?

Umwe mumisaraba ukoreshwa n`aba kirisitu

Ntabwo twaba dukabije tuvuzeko umusaraba aricyo kimenyetso cy`ubukirisitu gikoreshwa cyane kurusha ibindi byose ku isi, ukaba unakoreshwa mubikorwa binyuranye birimo nimiryango yibanga (organisations occultes).

Aho ubonye umusaraba ushobora guhita umenyako hari nk`urusengero, ingoro runaka, Kiriziya nibindi…Icyakora ushobora no kuwusanga kunzira zijya kumarimbi ndetse no kumva nyirizina zabitabye Imana ndetse rimwe narimwe no kumibiri yabantu bamwe nabamwe bawukoresha nkikimenyetso cy`ubwiza abenshi bita Tatuwaje (TATTOO).

Nubwo umusaraba ukoreshwa n`abakirisitu bashaka gusobanura kubambwa kwa YESU KIRISITU, iki kimenyetso ntabwo cyavutse icyo gihe kuko inyandiko nyinshi zivugako umusaraba watangiye gukoreshwa mubukiririsitu hagati yikinyejana cya 3 nicya 4 nyuma yurupfu rwa YESU KIRISITU nyamara bikagaragarako hari abandi bantu babambwaga mbere yicyo gihe ndetse nanyuma yaho.Twibukeko nokumusozi wa Nyabihanga abandi bita Gorogota YEsU yarabambanywe n`abandi bagabo babili nkuko tubisanga mumavanjiri atandukanye ( Mrk 15:27,Lk 23:32,Yh 19:18)

Ikoreshwa ry`Umusaraba ryaba ryarakometse hehe?

Ubundi umusaraba ukura inkomoko mugihugu cya Babuloni y`aba karudaya (Karudaya ikaba ari agace kibarizwa mumajyepfo ya Bagdadi y`ubungubu , hagati y`imigezi ya Tigre na Euphrate mugihugu cya IRAKE/Iraq).

Nyuma gatoya, ikoreshwa ryumusaraba ryakomeje gukwira no mubihugu byubushinwa, ubuhinde ndetse nomubice by`Afrika nko mu misiri ndetse nobindi bice byinshi byisi mbere yitangira ry`ubukirisitu.

Ubundi ugitangira gukoreshwa, umusaraba wari ikimenyetso cy`ubupagani aho wagaragazwaga ninyuguti ya T itangira izina Thammuz (Soma Tamuzi), ikigirwamana cy`abanyababironi cyari gishinzwe ibyo kurya n`ibimera muri rusange.

Muburayi cyane cyane mugace karimo ubutariyani bw`ubu, bivugwako mumyaka myinsi mbere yigihe cyacu bakoreshaga umusaraba mugusenga ibigirwamana bakanawushyira kumva zabantu nkikimenyetso cyo kwirinda imyuka/Roho yabantu bitabye imana. Iki gikorwa kikaba cyarakwiriye ku isi hose ndetse kugeza no mugace dutuyemo nk`uko mujya mubibona.

Mu gihugu cya Misiri (Egiputa), umusaraba wabaga ufite ishusho itandukanye niyo tumenyereye. Uwo musaraba wabo witwaga ANKH aho igice cyawo cyohejuru cyari uruziga, ukaba wari ikimenyetso cyubuzima buhoraho ndetse nikimenyetso cyuburumbuke, akaba arinayo mpamvu iki kimenyetso cyashyirwaga kumva z`abami babo bitwaga aba FARAWO kuko bafatwaga nkimana zidapfa.

Umusaraba ANKH

Aha akaba ariho hakomotse indi misaraba itandukanye irimo nka kabbalistique, celtique, druides , chrétienne, bouddhiste, byzantine n`iyindi.

                      umusaraba wa kabbalistique

 

                                      umusaraba wa celtique
                                     Umusaraba wa Byzantine

Umusaraba se wafatwaga gute kungoma y`abaroma?

Mugihe cy`ubwami bwabaroma arinabwo umwami YESU yabambwe, umusaraba wafatwaga nkikimenyetso cyumubabaro ukabije cyangwa se iyica rubozo ryari rigenewe abacakara, abakoze ibyaha bikomeye ndetse nabigometse kubutegetsi.

Icyakora kubamba abantu ntabwo byatangiye kubw`abaroma, ahubwo byakomotse muba peresi hanyuma abaroma aba aribo bakwirakwiza kandi bakoresha ubu buryo bwo kwica abantu.

Nubwo twabonyeko hari abantu bafataga umusaraba nkikimenyetso cy`ubuzima ndetse nuburinzi, aba peresi bo hamwe n`abaromani bawufataga nk`ikimenyetso kibibi ndetse numuvumo kuburyo urupfu rwo kumusaraba rufatwa nkurupfu rwa kinyamaswa kurenza ubundi buryo bwose mumateka ya muntu aho uwabambwaga yapfaga kubera kubura oxygene gahoro gahoro, akicwa nizuba, imibabarao ndetse no kunegurwa na rubanda.

Ni iyihe mpamvu yatumye Yesu ahitamo urupfu rwo kumusaraba?

Yesu ku umusaraba

Kubutegetsi bw`abaroma hariho ubundi buryo bwinshi bicagamo abantu nko guterwa amabuye (lapidation), kumanika umuntu mumugozi (la pendaison) ndetse n`ubundi bwinshi, ariko wakwibaza ngo kuki Yesu yahisemo gupfa muri buriya buryo twabonye bubi kurusha ubundi?

Nubwo ubuhanuzi bunyuranye bwagigiye buvuga ivuka, imibereho ndetse nurupfu bya Yesu, ariko biratangaje ko iyo usesenguye ntahantu nahamwe usanga basobanura kuburyo bwimbitse uko Yesu yagombaga kuzabambwa kumusaraba. Ndetse na Yesu ubwe mugihe yamaze yigisha abantu, ntiyigeze abavira imuzingo uburyo buzakoreshwa mukumwica kabone n`igihe yaganirizaga abigishwa be iby`urupfu rwe. (Mat 16:21,Lk 18:31-34,Mrk 10:32-34) uretse gusa muri Mat 20:19 aho Yesu yahishuye bwambere ko azatangwa mumaboko y`abagome bakamubamba ariko kumunsi wa gatau akazuka.

Reka turebere hamwe uko umusaraba ufite inkomoko twakwita ya gipagani ndetse wakoreshwanga nk`ikimenyetso cy`iyica rubozo wahinduka imbaraga z`Imana:

Kubabyemera, Yesu yaje kuba igitambo gisumba ibindi byose, kandi twibukeko mugutamba habaga hakenewe igitambo ndetse n`igicaniro (aho gutambira). Umusaraba rero niho hantu hari hakwiriye kuko nkuko tubisoma mubyahishuriwe Yohana 5:4, ntamuntu numwe wifuzaga kujya kuri icyo gicaniro aricyo musaraba.

Mukwemera kujya kumusaraba, Yesu yashakaga kubanza kwereka abantu ko yaba n`umucakara cyangwa umunyabyaha bikomeye bashobora nabo kubona umwanya mubwami bw`Imana igihe bihannye ibyaha byabo kandi ko ntacyaha kinini Imana Itabasha kubabarira nkuko bisobanurwa nigisambo cyari kibambanwe na Yesu akakibabarira kumunota wanyuma wubuzima bwacyo.( Lk 23:40,LK 23:40-43).

Ikindi nuko mubyukuri urupfu ari ikintu umuntu wese atifuza ariko kandi kuba umuntu yagaruka mubuzima cyagwa se akazuka kikaba aricyo gitangaza cyashimisha umuntu kurusha ibindi; Twibukeko Yesu yazuye abantu batari bake mugihe cye, bikaba rero bigaragazako izuka rihindura urupfu ubusa.

Ibi bikaba bisobanurako hagombaga kubaho urupfu rusange ndetse ruteye isoni rwo kumusaraba rwa Yesu kugirango n`izuka rye rizerekane imbaraga afite kurupfu ndetse no kukibi.

Kumusaraba niho byose byagombaga kuzurira nkuko tubisanga mugitabo cyabagaratiya 3:13 ngo Kirisitu yaducunguriye kugirango dukizwe umuvumo wamategeko, ahindutse ikivume kubwacu kuko handitswe ngo “havumwe umuntu wese umanitswe kugiti”.

Ayamagambo asobanuyeko hari umuvumo kumusaraba kandi ntawundi wari kuwukuraho ureste Yesu wenyine kuko yari Imana. Kugirango abigereho, yagombaga nawe kuba umuvumo ubwe kugirango amaraso ye yamenetse abone uko akuraho ibyaha byabantu bose. Mwibukeko igihe Yesu yaramaze gutanga/gupfa, isi yahinze umushyitsi bishatse kwerekana ko ibyaha byabantu bose byari bimuremereye. Guhera icyo gihe kandi umusaraba wakijijwe umuvumo nawo uhinduka ikimenyetso gisanzwe nk`ibindi byose.

Menya byinshi kuri Kiriziya yahiye mu gihugu cy`ubufaransa

0
Notre Dame mbere y`inkongi y`umuriro

                           NOTRE DAME DE PARIS

Notre Dame mbere y`inkongi y`umuriro

Notre Dame de Paris ugenekereje bivuze Umugore wacu w` i Parisi, ni kiriziya Gatorika ishaje kandi nini cyane mugice cyuburengerazuba bw`isi ikaba yubatswe  kukirwa cyitwa site (Cité) mukarere ka kane muri makumyabili tugize umugi wa Parisi (Paris) mugihugu cy`ubufaransa.

Iyi kiriziya yatuwe umubyeyi bikiramariya kandi inafatwa nk`ikitegererezo cy`inyubako yomubwoko bwa Gothic (Ubuhanga bubakagamo amazu akomeye ikomoka mu baromani) mugihugu cyose cy`ubufaransa.

Icyiciro cya mbere cyo kubaka iyi nyubako cyatwaye hafi imyaka 200 kuko bivugwako yatangiye kubakwa ahagana mumwaka w`1160 kugihe cy`umusenyeli witwaga Maurice de Sully nyuma y`uko umwami Louis wa VII hamwe na PAPA Alexendre wa III bamaze  gushyiraho ibuye ry`ifatizo, bikavugwako icyo cyiciro cyarangiye mu mwaka w`  1345.

Nubwo iyi nzu yagiye irangwa n`ibihe bikomeye bigeye bitandukana, amarebe.com yabegeranirije ingero zimwe nazimwe muribyo:

  1. Mumwaka w` 1790, iyi kiriziya yarangijwe cyane mugihe cyamahindura yabafaransa (Revolution Francaise), aho muri icyo gihe ibikoresho binyuranye birimo n`amashusho yo mukiriziya yangijwe akanasenywa.
  2. Mumwaka w1804 umwami w`ubufaransa Napolewo wa mbere      (Napoleon I ) yakoresheje iyi kiriziya mubirori         byo kwimikwa ndetse anahakorera ubukwe bwe mumyaka mike yakurikiyeho.
  3.  Mumwaka w`1821 umwami Henry yaje kuhabatirizwa ndetse haza no guhsyingurwa aba perezida banyuranye             mumyaka yakurikiyeho.
  4. Mumwaka w 1944, muri iyi nyubako hijihirijwe ubwigenge bwa Parisi hanaririmbirwa indirimbo yitiriwe  Bikiramariyab izwi ku izina rya Manyifikati (Magnificat) .

Inkongi y`umuriro ku Notre Dame de Paris;Inkurumbi ku isi yose

Notre Dame mu nkongi y`umuriro

Nubwo ubushakashatsi bukomeje gukorwa kucyateye iyi nkongi, hakaba harimo gukekwako yaba ifitanye isano n`imirimo yo gusana iyi nyubako yarimo ikorwa, icyakora umukuru w`igihugu cy`ubufaransa akaba yemeyeko iyi nyubako izongera kubakwa vuba kuburyo izaba yarangiye nibura mumyaka 5 iri imbere.

 

 

 

Menya kuganira n`umubiri wawe

0
Ifoto yakuwe kuri murandasi

Mubuzima bwacu bwaburi munsi, umuntu wese ahora yifuza gukora cyane ngo atere imbere kuburyo tuba tutifuza gutakaza umwanya wacu habe n`iminota mikeya.

Ariko se waba witwara ute iyo umubiri wawe ugusabye umwanya mutoya nibura  wo kukuganiriza kabone n`iyo waba ufite ibyo gukora byinshi?

Ushobora kuba uhise wikanga ukibaza icyo kuganira numubiri wawe bisobanuye, ariko nubitekerezaho neza ntabwo biri bukugore kumva ko umubiri wacu ujya utuvugisha ukoresheje ibimenyetso nibyiyumviro bitandukanye.

Guha agaciro no gukurikirana ibimenyetso ndetse namarenga byumubiri wacu bidufasha gusobanukirwa ubutumwa umubiri uba ushaka kutugezaho; ukamenya ko niba umubiri ukubwiye uti hagarara ubwo hari ikibi kiba kikugarije.

Ifoto yakuwe kuri murandasi

Mubimenyetso umubiri ukoresha utuganiriza birimo nk`ubwoba, umunaniro ukabije, uburibwe butandukanye n`ibindi nkibyo bitewe n`uko umuntu aremye cyangwa n`aho ari. Ibyo bimenyetso kandi bigashobora kwigaragaza muburyo bukurikira:

1. Ita kububabare ubwo aribwo bwose wiyumvise mo:

Kumva ubabara imintsi, kubabara mungingo, guhora urwaye umutwe n`ahandi, menyako bidapfa kuza gusa.

Menyako umubiri wawe ushobora kuba urimo kukumenyesha ingaruka z`imirimo yawe yaburi munsi nko guhora wunamye imbere ya mudasobwa yawe, guhora utwaye imodoka, guhora uhanze amaso muri za ecrans, cyangwa se bikumenyesha ko hari ibyo umubiri wawe ukeneye wabuze nk`imyitozo ngororamubiri, amazi n`ibindi.

Kwita no gukurikirana ubu bubababre bituma ubushakira igisubizo vuba nko gushaka indorerwamo z`amaso agufasha kureba muri ecrans, gushyiraho gahunda y`imyitozo ngorora mubili n`ibindi.

2. Kumva umerewe nabi mumubiri mbese ntamahoro ufite

Hari igihe ushobora kumva usa nurwaye ariko kuburyo nawe udasobanukirwa nicyakubayeho nyamara ukumva nta mbaraga ufite hahandi ubwira umuntu uti ndumva meze nabi ariko sinzi icyo nabaye!!Iki nicyo bakunze kwita malaise.

Kimwe n`ibindi bimenyetso nko guta ubwenge by`igihe gito, kuzungera byahato nahato akenshi biba bishaka kukubwirako umubiri ufite ikibazo cy`isukari nkeya mumubili (Hypoglycemie) giterwa nokuba utariye cyangwa ukaba wariye nabi, kuba ufite umunaniro ukabije n`ibindi.

Nyuma yo gusuzuma ubwo butumwa uhawe n`umubiri wawe, uba ushobora nokujya gusura umuganga wawe kugirango nawe akugire inama.

3. Igihe wabuze ibitotsi

Ibitotsi nabyo biri muri kimwe umubiri ukoresha utumenyesha ko hari ikitagenda neza.

Iyo igihe wamaraga usinziriye cyiyongereye, ukabura ibitotsi cyangwa se ugakanguka hagati mu ijoro, icyo gihe gira amakenga kuko umubiri nabwo urimo kukuburira ko ubuzima bwawe bwo mumutwe ndetse n`umubiri wawe muri rusange bitarimo gukora neza.

Igihe ubonye ko gusinzira kwawe kutameze neza menyako bishobora kubabyatewe nazimwe mumpamvu tumaze kuvuga hanyuma ushake igisubizo gikwiriye nko gushaka umwanya wa sporo, gukora meditation, ndetse n`indi myitozo ishobora kugufasha gutuza no kwitekerezago neza.

4.Igihe wumva ububabare munda

Nk`uko inda yacu nayo twayigereranya n`ubwonko bwacu bwa kbili, ishobora nayo kutubwira ibitagenda neza mumubiri wacu. Ubu bubabare bushobora kuba buvuye mugifu igihe acide yabayemo nyinshi bitewe na stress cyangwa imirire mibi, ariko kandi bunashobora guturuka mumara bitewe n`ibyo twariye byatumye igogora ritagenda neza.

Ibi rero biratwereka neza ko buri mpinduka yose tubonye kumubiri wacu ishobora kuba ikimenyetso kitubwirako hari ibyo dukwiriye guhindura nk`imirire, kwita kumunaniro wacu n`ibindi.

5. Kugira ibisebe byo kuruhu

Uruhu rwacu narwo ni igice cy`umubiri gishobora kutumenyesha icyago cyugarije ubuzima bwacu.

Uruhu rero ruka rushobora kutumenyesha ibyago bitwugarije rukoresheje indwara zinyuranye ziza kuruhu zishobora guterwa n`ubuzima bwo mumutwe butameze neza,isuku nkeya n`ibindi.

Nubwo aribyiza kujya kureba impuguke mundwara z`uruhu ariko nawe ugomba gushyiraho akawe ukongera isuku murwego rwo kugabanya ibimenyetso by`ubwo burwayi ufite.

Menya amabanga y`icyumweru gitagatifu

0

Ubundi icyumweru gitagatifu kuba kirisitu ni icyumweru kibanziriza pasika kikaba gitangirwa numunsi mukuru wa mashani.

Iki cyumweru kikaba kigendereye kwibuka no gutekereza kububabare, urukundo, urupfu ndets no kuzuka by`umwami yezu/yesu.




Iki cyumweru kandi kigizwe niminsi itatu yingenzi (Triduum pascal) ariyo kuwa kane mutagatifu, kuwagatanu mutagatifu ndetse n`umunsi wo kucyumweru aba kirisitu bizihirizaho paska nyirizina.

Abakirisitu bo mu idini rya orthodoxes (soma orutodogisi, iki cyumweru bo bakita icyumweru gikuru (Grande semaine) cyangwa se icyumweru cy`imibabaro.

Iki cyumweru kandi kirangwa nibikorwa ndetse namakoraniro atandukanye ndetse agiye agira numwihariko bitewe numunsi w`icyumweru aba kirisitu bagezeho muri icyo cyumweru nkuko tugiye kubirebera hamwe:




Ifoto yakuwe kuti murandasi
  1. Icyumweru cya mashami (Dimanche des Rameaux /Palm Sanday)

Nkuko twabivuze tugitangira iyi nkuru, icyumweru gitagatifi gitangizwa n`umunsi wa mashami aho abakirisitu bizihiza kwinjira mumurwa wa yerusalemu kwa yesu nk`umwami.

Uyu munsi ukaba urangwa nogutanga ndetse no guhana amashami y`imikindo cyangwa ibindi biti byatoranijwe, hibukwa uko Yesu yakiriwe ubwo yinjiraga mumugi wa Yerusaremu.

2. Kuwa mbere mutagatifu

Muby`ukuri uyu minsi nta bikorwa byihariye byawugenewe, ahubwo usanga munyandiko nyinshi zivuga kubyerekeye icyumweru gitagatifu hazirikanwa uko Yesu yasuye inshuti ze I Betaniya hanyuma Mariya akamusiga amavuta y`igiciro kubirenge ategurira umubiri we gushyingurwa kwari kwegereje.

3. Kuwa kabili mutagatifu

Uyu munsi wakabili mutagatifu, birumvikanako Yesu yabaga arikwegera igihe cye cy`umubabaro. Uyu ni umunsi abakirisitu batekereza cyane kuburyo yesu yavuze uko azagambanirwa ndetse n`intumwa Petero ikazamwihakana.

4. Umunsi wagatatu mutagatafu




Kubera ko Yuda yari mumyiteguro yo kugambanira Yesu, kuri uyu munsi hazirikanwa uko Yuda yagiye kumvikana n`abatamyi uko azabafasha kubona yesu kubiguzi bingana n`ibiceli mirongoitatu.

5.  Umunsi wakane mutagatifu




Umuhango wokoza intumwa ibirenge (Photo yavanywe kuri murandasi)

Kuri uyu munsi, abakirisitu bazirikana gusangira kwa nyuma kwa Yesu n`intumwa ze nyuma yo kuzoza ibirenge. Abakirisitu baka biyibutsa itegeko ry`urukundo Yesu yategetse abigishwa be ubwo yicishaga bugufi imbere yabo akaboza ibirenge.




6.Uwa gatanu mutagatifu




Umunsi wa gatanu mutagatifu (Ifoto yakuwe kuri murandasi)

Kuri uyu munsi wa gatanu mutagatifu, abakirisitu bazirikana inzira y`umusaraba ya Yesu itangirira mukujyanwa imbere y`umwami witwaga Ponsiyo Pilatyo (Ponce Pilate) agacirwa urubanza rwo gupfa, bakamwikoreza umusaraba we hanyuma akaza kuwubambwaho kumusozi witwa Gologota (Golgotha) cyangwa Nyabihanga.




Abantu banyuranye bakaba bakora ibikorwa byo kwibabaza birimo kwiyima ibyo kurya, kwiyima abo bashakanye ndetse n`ibindi bikorwa bibabaza umubiri murwego rwo kwibuka imibabaro y`umwami Yesu/Yezu.

7. Kuwa gatandatu mutagatifu




Ifoto yakuwe kuri murandasi

Kumadini amwe n`amwe,umunsi wo kuwa gatandatu mutagatifu, ni umunsi urangwa n`umutuzo aho abakirisitu batekereza cyane kumibabaro, kurupfu ndetse no guhambwa kwa Yesu.

Icyakora mumugoroba w`uyu munsi, abakirisitu baterania hamwe mumugoroba bita igitaramo cya pasika aho baba biteguye guhimbaza izuka ry`umucunguzi.




8. Umunsi wa Pasika.




Ntawuri hano yazutse nkuko yabivuze Matayo 28:6

Icyumweru gitagatifu kikaba gisozwa n`umunsi wa pasika nyirizina, aho abakirisitu bishimira kandi bakizihiza izuka rya yesu/yezu.

Mumadini menshi ya gikirisitu, usanga abakirisitu banezerewe, bateguye indabo nziza, bagerageje kwambara neza ndetse n`indi myiteguru inyuranye kuburyo usanga haririmbwa n`indirimbo zivuga cyane kurupfu n`izuka by`umwami Yesu.




Tubibutseko igihe cya paska kimara iminsi mirongo itanu uhereye kumunsi mukuru wa paska kigasozwa n`umunsi mukuru wundi witwa umunsi wa pantekote tuzavugaho munkuru zacu zitaha.




Ibyiza bitanu (5) byo kurya witonze

0
Kurya twitonze biraruhura

Akazi kihutiwa, inama , urugendo nibindi byinshi akenshi usanga bitubera impamvu zituma dufata amafunguro yacu twihuta.

Nyamara gufata no kubaha igihe cyo kurya ni ingenzi cyane mu mikorere myiza y`umubiri wacu nkuko tubigirwaho inama nimpuguke mumirire nk`umufaransa kazi Charlotte Debeugny.

amarebe.com yabegeranirije ibintunbyiza bitanu (5) twungukira mugufata amafunguro yacu twitonze.

Kurya twitonze biraruhura

1. Kurya twitonze bifasha imigendekere myiza y`igogora

Iyo tutakanjakanje neza ibyo turiye ngo binoge, bishobora kugera mugifu birenze ingano igifu gishobora kwakira muburyo busanzwe.

Ibi rero bituma igogora rigenda gahoro, ibyo twariye bigatinda mugifu ndetse bikanazamura igipimo cya acide yo mugifu ishobora no kucyangiza igifu igihe ibaye nyinshi. 

Tubibutseko igogora ritangirira mugukanjakanja aho iyi ari intambwe ikomeye yogufasha urwungano rw`igogora kutinaniza ndetse bikanafasha mu ikorwa ryumusemburo uhagije  witwa enzyme wifashishwa mu igogorwa ryibyo tuba tumaze kukumira.

2. Kurya twitonze bituma umubiri wakira neza intunga mubili ukuye mubyo twariye

Igihe cyose tudafashe umwanya uhagije wo gukanjakanja ibyo turiye ngo tubinoze neza, igice kinini cyabyo gikomeza kuba uduce tunini kuburyo bitorohera urura rutoya gukuramo ibitunga umubiri wacu  ndetse  bikanadutera ibibazo binyuranye byigogora ryagenze nabi birimo nko kwiyongera kwimyuka munda ari byo benshi bazi nko gutumba.

Umuntu wese arahita yumvako iyo turiye twitonze, ibyo turiye biranoga bigahindukamo uduce dutoya cyane kuburyo urura rutoya rubasha gukuramo ibitunga umubiri wacu ukamererwa neza.

3. Kurya twitonze bidufasha gukurikirana ibiro byacu ndetse n`umubyibuho

Gufata umwanya uhagije  wokurya nibwo buryo bwambere bwo kumva niba uhaze neza cyangwa se ugikeneye gukomeza kurya.

Ibi bizakurinda guhora ufata ibyo kurya bya hato nahato benshi bakunda kwita kuryagagura bikaba bimwe mubitera umubyibuho ukamije.

4. Bidufasha kandi kurinda amenyo ndetse n`ishinya

Gukanjakanja neza ibyo turya biturindira amenyo

Ibyo kurya bisaba imbaraga mugihe cyo kubikanjakanja/kubihekenya, byongera amacandwe mukanwa arinabyo bigabanya cyangwa bikanamaraho umwanda ujya ufata kumenyo arinawo ushobora kwangiza igice cyinyuma cy`iryinyo ndetse n`ishinya.

Nigute wamenyako urimo gukanjakanja neza ibyo kurya?

Nkuko tubikesha inzobere mumirire, byaba byiza ugiye uhekenya/ukanjakanja ibyo utamiye nibura inshuro 15 kugeza kuri 20 kandi ukamira ibyo kurya ari uko wumbise byenda kuba nk`amazi.

Rambika ikanya/fourchette ku isahane yawe hagati yuko utamiye ibyo kurya no kongera gutamira indi nshuro kandi wirinde kugira indi mirimo ukora mugihe urimo gufata amafunguro yawe nko kureba television,gusoma nibindi kugirango igikorwa cy`ingirakamaro uriho kigende neza.

5. Kurya witonze biraruhura

Kurya twitonze kandi tubishyizeho umutima, twumva neza uburyohe bwabyo,ndetse n`impumuro yabyo bitugabanyiriza stress kuberako umutima ndetse n`ubwenge biba biri kubyo turimo kurya.

 

Tubifurije ubuzima buzira umuze

Ukuri kubintu 7 bivugwa kumasohoro y`abagabo

0

Ubundi se amasohoro ni iki?

Amasohoro ni amatembabuzi afite ibara ry`umweru akorwa nimyanya myibarukiro yabagabo akaba asohoka mumubiri mugihe kizwi kwizina ryo kurangiza/gusohora mugihe cyimibonanao mpuzabitsina. Aya masohoro kandi akaba ariyo atwara intanga ngabo mugihe cyo kujya gukora umwana nyuma yoguhura n`intanga ngore.

Ikindi twabibutsa ni uko amasohoro mazima aba afite intanga hagati ya miliyoni 20 kugeza kuri miliyoni 30 kuri buli ml imwe yamasohoro, akanagira nibitunga intanga bitandukanye birimo imyunyu ngugu nka kalisiyumu, manyesiyumu, fosifore, zink ndetse n amasukali.

Amasohoro kandi yigiramo nama vitamini nka C ndeste na B12 bamwe bakoresha nkizina ry`amasohoro ubwayo.

Kubera amakuru anyuranye avugwa kumasohoro kandi akenshi ugasanga atari n`ukuri, amarebe.com yabashakiye ukuri kubintu 7 bikunda kuvugwa kumasohoro aribyo bikurikira:

1. Ese koko amasohoro ni igikoresho gihebuje cy`ubwiza ?

Nkuko wenda nawe wagiye ubyumva ndetse rimwe narimwe ukanabisoma kumbuga zimwe nazimwe, abantu batandukanye bagiye bavuga ko amasohoro ari igikoresho ntagereranywa cyakugeza kubwiza ndetse akaba yanakuvura indwara nyinshi zuruhu nkibishishi, iminkanyari nibindi.

Nubwo amasohoro afite za proteyine,nkuko twabivuze haruguru, ariko ni izo gutunga intanga ,ntabwo rero byoroshye kwemezako hari aho zihuriye nokugira icyo  zahindura kubuzima ndetse no kuruhu rwacu  (usage externe).

2. Kumira amasohoro byanduza SIDA. 

Kuri iyi ngingo, ntagitangaje kirimo kuko ubusanzwe amatembabuzi atwara za virus na bacteries zikomoka kuburwayi bwandurira mumibonano mpuza bitsina (IST).

Icyakora nkuko tubikesha  portail VIH/sida du Québec, akanwa  gafite ubushobozi bwogukumira VIH/SIDA hakoreshejwe amatembabuzi aba mukanwa kereka igihe mukanwa haba harimo udusebe cyangwa ubundi burwayi.

Ibyago rero byo kwandura SIDA muri ubu buryo akaba ari bikeya cyane, nubwo hari izindi ndwara zishobora kwandurira mukanwa nka syphilis nizindi.

3. Koko se amasohoro arabyibushya?

Iki nacyo ni ikibazo cyibazwa n`abantu benshi cyane cyane urubyiruko doreko abenshi muribo baba barabonye amakuru atariyo cyangwa adahagije.

Nkuko abahanga mubyumubiri wumuntu babivuga, mubigize amasohoro harimo  n`ikinyabutabile cyitwa alcaline kigira uruhare mukugabanya umubyibuho gikoresheje gutwika ibinure byo mumubiri.
Nubwo iki kinyabutabire ari gikeya, ibi birerekanako amasohoro adashobora kubyibushya uwayamize ahubwo ashobora kumunanura nubwo nabyo byasaba kuyamira kenshi kumunsi.

4. Nibyo se koko ubushyuhe bukabije kubugabo (amabya) bwatuma umuntu atabyara?

Abahanga mubumenya muntu bavugako kuba ubugabo (amabya) bwabagabo butaba imbere mu mubiri bukaba buri imyuma, bifite igisobanuro gikomeye kuko ikorwa ryintanga ngabo riba ryiza kubushyuhe buri munsi y`ubwo mu mubili wacu imbere nukuvuga 37 °C.

Nubwo atari byiza ko ubugabo bwumuntu buhora bufite aho buhurira nubushyuhe bukabije, ntabushakashatsi bwimbitse bwagaragajeko ubushyuhe bushobora gutuma umuntu atabyara bitewe n`iyo mpamvu. Gusa hari abavugako intanga zishobora gutakaza ingufu cyangwa zikagabanuka.

5. Umuntu ufite amasohoro makeye aba afite ibyago byo kutabyara.

Ingano yamasohoro nayo iba mubikunda kutavugwaho rumwe nabantu batandukanye ariko tubibutseko ingano yamasohoro iri mukigero cyiza ingana na 4 kugera 6 ml igihe umugabo arangije/asohoye inshuro imwe nkuko bivugwa nabahanga mubyubuzima bwimyororokere.

Bakomeza bavugako rero nubwo iyi ngano ishobora guhinduka kumpamvu zitandukanye, ariko ubushobozi bwazo butajya buhinduka. Icyakora igihe intanga kuri buri ml iyo zagiye munsi cyane y`ikigero gisanzwe, icyo gihe nukugana abaganga

6. Hari ibyo kurya byongera amasohoro

Nubwo abantu babivuga muburyo butandukanye, bamwe bakavuga ko hari ibyo kurya no kunywa byongera amasohoro nkinzoga nibindi, ibi ntabwo aribyo ahubwo inzira yambere yo kongera amasohoro nkuko tubikesha urubuga e-sante.fr ni ukwifata no kurangiza inshuro nkeya (abstnance).

Icyako hari nizindi nyandiko zivugako amasohoro ashobora nanone kongerwa no gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse no kwivuza vuba igihe wibonyeho indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.

7. Kugira amasohoro menshi byica intanga

Ubundi bavugako umuntu afite amasohoro menshi iyo ashobora gusohora hejuru ya ml 6 z`amasohoro igihe arangije inshuro imwe.Ibi rero hari abantu benshi babiheraho bavugako uyumuntu ashoboa kuba arwaye prostate ariko mubyukuri ntaho bihuriye n`ukuri.

Kuba rero umuntu ashobora kugeza muri ml 6 birashoboka igihe amaze igihe adakora imibonano mpuzabitsina (periode d`abstnance).Icyakora biramutse bibaye kandi utari uri muri icyo gihe cyo kwifata,byaba byiza wegereye muganga.

Uko bahitamo amabara akoreshwa kwa muganga

0

Mubihe binyuranye ndetse no mumavuriro anyuranye wabashishe kugeramo wenda urwaye cyangwa urwaje, wagiye ubonamo amabara atandukanye kubikoresho bikoreshwa kwa muganga birimo imyenda y`abarwayi, imyenda y`abaganga n`abaforomo, amashuka n`ibiringiti, ibitambaro bitandukanye byo kwa muganga n`ibindi.

Birashobokako utigeze ubitekerezaho cyangwa ngo ubitindeho ariko buriya ariya mababra ntabwo bayahitamo uko biboneye hari byinshi byitabwaho munyungu z`umurwayi ndetse n`abaganga ubwabo.

Nkuko tubikesha raporo yakozwe n`ikigo cyitwa CHD (Center for Health Design) ndetse n`ibiganiro amarebe.com yagiranye n`abantu batandukanye bameneyereye kandi bakora mumavuriro akomeye hano murwanda, twasanze amabara akoreshwa mubigo bitanga ubuvuzi uhereye kubikuta by`inzu z`abarwayi, laboratwali ndetse ukageza no munzu y`iseta (Operationg room/salle d`opperation) agira ingaruka nini kumigendekere myinza y`ubuvuzi ndetse no kumererwa neza kw`abarwayi ndetse n`abaganga.

Bimwe mubigomba  kwitabwaho muguhitamo amabara yo kwa muganga 

1. Ibyumba by`abarwayi: Abarwayi bagomba kwiyumva nkabari ahantu hasanzwe. (Feeling at home)

Nubwo ntabyemezo byinshi byahuririweho n`abashakashatsi muburyo amabara agira uruhare mugukira kw`umurwayi uri kwa muganga/mubitaro, amambara y`aho umurwayi arwariye ahindura byinshi mubyiyumviro n`amaranga mutima bye.

Kubushakashatsi bwakorerwe kubintu 68 bishobora gufasha umurwayi uri mubitaro, abarwayi bose bagaragajeko bahitamo kurwarira mucyumba gisize amarange y`ibara ryerurutse ndetse nogukoresha ibindi bikoresho byose by`iryo bara nk`imyenda y`abarwayi, amashuka, intebe n`ibindi. Ibi kandi bikaba bigabanya stress yaba kumurwayi ndetse no kubamurwaje.

Ikindi nuko amabara apika cyane ubu bushakashatsi bwagaragajeko ananiza (mumutwe) yaba umurwayi ndetse n`abarwaza. Akaba rero atari byiza kuyakoresha aho abarwayi barwariye cyangwa bazatinda cyane nk`aho abarwayi bategerereza (waiting area),munzu z`indembe (Emergency ande Intersnive care uties,,,,)

2. Aho abaganga n`abaforomo bakorera (Employee spaces)

Guhitamo amabara akwiriye, bifasha kandi abaganga n`abaforomo kumva bameze neza igihe barimo kwita kubarwayi doreko baba bagomba gukora igihe kinini, kuba bahorana stress kubera imiterere y`akazi ko kuvura ndetse no guhagarara igihe kinini.

Kubwizi mpamvu rero, aba nabo baba bakeneye ahantu hatuje ho gufatira akaruhuko gatoya ngo babone uko bakomeza akazi kabo. .

Inyigo zitandukanye zakozwe zagiye zigaragaza ko ibyumba birimo amarangi agaragara cyane ndetse n`urumuri ruhagije aribyo aba baganga bahitamo gufatiramo akaruhuko kabo gatoya mugihe abenshi bahitamo ibyumba bitabona cyane kandi binafite urumuri rugereranije igihe bashaka kuruhuka igihe kinini.

3. Ibyumba babagiramo abarwayi/Iseta (Operating rooms):

Muri ibi byumba, abaganga babaga abarwayi (surgeons and surgcal nurses) baba bitaye gusa ku ibara ritukura cyangwa se amaraso!

Ibi birasobanura cyane impamvu muri ibi byumba by`iseta udasangamo ibara ry`umweru risanzwe ari ntagereranywa mubindi bice byinshi by`ibitaro,ahubwo ugasanga hakoreshwa gusa inkuta n`ibikoresho bifite ibara ry`icyatsi kibisi cyangwa n`ibara ry`ubururu kugirango bitandukanye n`ibara ritukura ry`amaraso y`abarwayi.

Ikindi twabibutsa nuko imyenda umurwayi aba yambaye cyangwa se ibyo aba aryamyeho igihe ari mu iseta bigomba kuba ari ubururu cyangwa icyatsi kibisi.

Kuberako iyo umaze igihe kinini ureba ibara rimwe ukomeza kubona uduce twaryo igihe urebye murindi bara (afterimage effect),nibyiza cyane kutambika ndetse no kutaryamisha umurwayi kumyenda y`umqweru cyangwa se ngo tugire inkuta z`umweru.

4. Ibyumba by`abarwayi b`abana:

Uburyo ibyumba by`abarwayi bitunganywa, hashingirwa kandi kuburwayi bwabo ndetse n`imyaka yabo aho usanga nko mubyumba abana barwariramo usanga hateyemo amarange y`amabara ndetse n`ibishushanyo by`abana bifasha abana barwaye kwiyumva nkabari murugo iwabo mugihe cyose bamara kwa muganga.

Kubijyanye kandi no gutunganya ibyumba by`abarwayi hagendewe kuburwayi, raporo ya CHD itanga urugero rw`umurwayi ufite indwara yitwa jaundice/yellowing aho bakomeza bavugako abaganga bashobora kugorwa no kuyibona igihe barimo gusuzuma umurwayi mugihe inkuta zose zaba ari umuhondo cyangwa ubururu.

5. Amabara ahindura imitekerereze y`umurwayi

Nubwo ntabimenyetso bifatika byigeze bigaragazwa, gukoresha amabara hagendewe kubazivuriza cyangwa kumirimo izakorerwa aha cyangwa hariya, amabara ashobora cyane kuzana impinduka mumikoreshereze y`icyumba ndetse nugufasha umurwayi mumikirire ye binyuze mubyiyumvo n`imitekerereze akomeza kugira abitewe n`ahantu heza arwariye.

Tubifurije ubuzima buzira umuze.

Menya ibihugu icumi bifite ingabo nyinshi ku isi

0

Buri gihugu kigira ingabo zokukirindira umutekano ndetse no gutanga umusanzu natagereranwa mugushyira gahunda (Ordre ) mugihugu. Igihugu kidafite ingabo zifite ibikoresho ndetse n`ubumenyi buhagije twese turabiziko byazigora kugera kunshingano zazo zitoroshye kabone n`ubwo zaba zifite ubushake.

Umubare w`ingabo igihugu kiba gifite nawo ntiwasigwa inyuma mukugaragaza imbaraga z`igisirikali z`igihugu iki n`iki. Niyo mpamvu amarebe.com yifashishije icyegeranyo cyatangajwe n`urubuga Naijaquest.com, twabegeranirije ibihugu icumi birusha abindi umubare munini w`ingabo:




1. Igihugu cy`ubushinwa

Iki gihugu nicyo gifite umubare munini w`ingabo kikaba gifite ingabo zigera 2 190 000




2. Igihugu cy`ubuhinde

Igihugu cy`ubuhinde nicyo kiza kumwanya wa kabili ku isi mukugiraumubare munini w`ingabo kuko gifite izigera ku 1 400 000




3. Leta zunze ubumwe za Amerika

Leta zunze ubumwe za Amerika ziza kumwanya wa gatatu kuko ingabo zayo zigera kuri 1 347 300




4. Korea y`amajyaruguru

Korea y`amajyaruguru iza kumwanya wa kane mubihugu bifite ingabo nyishi kuko ifite abagera kuri 1 190 000. Byumwihariko iki gisilikari kiri mubisirikare biteye amatsiko kikaba kinazwwiho gutunga no gukora intwaro za Kirimbuzi.




5. Uburusiya

Igihugu cy`uburusiya gishyirwa kumwanya wa gatanu n`umubare wabwo w`ingabo kuko ingabo z`uburusiya zigera kuri 831 000.




6. Pakistani

Ingabo 653 800 za Pakistani zishyira iki gihugu kumwanya wa gatandatu mubihugu bifite umubare munini w`ingabo ku isi.




7.Korea y`amajyepfo

Igihugu cya Koreya y`amajyepfo gifita ingabo zigera kuri 630 000,uyu mubare ukaba ushyira iki gihugu kumwanya wa 7




8. Irani

Kumwanya wa munani mubihugu bifite ingabo nyinshi ku isi haza igihugu cya IRANI kikaba gifite ingabo zigera kuri 530 000.Iki gihugu kandi kikaba kiri nomubihugu byahuye n`ibikorwa byinshi by`iterabwoba.




9. Vietnamu

Iki ni kimwe mubihugu byiza kandi bifite n`ahantu henshi nyaburanga habereye ubukerarugendo. Kikaba kandi kiza kumwanya wa 9 mubihugu bifite ingabo nyinshi kuko zigera kuri 490 000.




10. Igihugu cya Misiri

Iki gihugu n`ubwo kigaragara kumwanya wanyuma muri topten,ntibivugako gifite ingabo nkeya ahubwo ni umwanya kibona ugereranije n`ibihugu byakorewe igenzura hamwe nacyo kuko gifite ingabo zigera kuri 439 000.




Menya kaminuza 10 z`ibihangange ku isi

0

Muri iyi minsi, usanga abantu benshi bahangayikishijwe n`ireme ryuburezi aho usanga ari ababyeyi ndetse nabanyeshuli ubwabo binubira imyigishirize yamashuli amwe namwe yo mugihugu bavugako adashyitse ndetse ugasanga umubyeyi ufite ubushobozi buhagije ahitamo kujyana umwana we kwiga mumashuli yo hanze y`igihugu.

Muri iyiknkuru, amarebe.com yabateguriye urutonde rwamakaminuza icumi akomeye kurusha ayandi ku isi ushobora kujyanamo umwana wawe cya ngwa nawe ukayigamo niba wifite unafite inzozi zokujya kurutonde rwabize muri imwe muma kaminuza icumi akomeye ku isi.

Nkuko tubikesha urubuga worldtop20.og, uru rutonde rukaba rwarakozwe hagendewe muguhanga udushya, ubukungu, ubushakashatsi,i bitabao byandokirwa muri aya makaminuza,i nyubako,ireme ryuburezi nibindi…

1. Kaminuza ya MIT

Imwe mumafoto ya MIT yavanywe kuri murandasi

The Massachusetts Institute of Technology (MIT) ni kaminuza yigenga iri Cambridge/ Massachusetts/Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yarashinzwe mu 1861. Ikirango cyayo ( motto) kikaba ari Mens et Manus bivuga ugenekereje “Gukoresha ubwenge n`amaboko.

2. Stanford University

Imwe mumafoto ya stanford yavanywe kuri murandasi

Iyi kaminuza nayo ibarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika,ikaba yarashinzwe muri 1885 ishinzwe n`umu senateri umwe wo muri Calfonia nk`urwibutso azajya yibukiraho umwana we umwe rukumbi wari umaze kwitaba Imana.

3. Harvard University

Imwe mumafoto ya Harvard University yakuwe kuri murandasi

 

Iyi kaminuza yashinzwe mumwaka w`1636 akaba ariyo kaminuza imaze igihe kinini kurusha izindi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikaba ibarizwa muri Cambridge/ Massachusetts.

4. California Institute of Technology (Caltech)

Imwe mumafoto ya Caltech yakuwe kuri murandasi

California Institute of Technology (Caltech) ni kaminuza izwi cyane kubera amashami y`ubumenyi, ikoranabuhanga ndetse n`uburezi ari kurwego rwo hejuru. Ikaba iherereye aho bita Pasadena, California kandi ikaba yarashinzwe mu 1891

5 University of Oxford

Imwe mumafoto ya Oxford yakuwe kuri murandasi

University of Oxford niyo kaminuza ikuze kurusha izindi mugice cy`isi cyose gikoresha ururimi rw`icyongereza (monde anglophone) kuburyo n`igihe yatangiriyeho kitazwi neza icyakora bikaba bikekwa ko yaba yaratangiye mukinyejana cya 11

Iyi kaminuza ikaba iherereye hafi y`umugi wa medieval city center of Oxford hamwe n`abanyeshuli bagera muri 22 000 aho usanga 40% ari abanyamahanga.

6.University of Cambridge

Imwe mumafoto ya Combridge yakuwe kuri murandasi

University of Cambridge ni kaminuza iherereye mumugi wa Cambridge, nko muri 50 Km hafi ya London ikaba igira abanyeshuri bagera muri 18 000 baturuka mumpande zose z`isi

Iyi kaminuza kandi yatangiye imirimo yayo mu 1209 ikaba kandi ari iya kane kwisi muri za Kaminuza zishaje kurusha izindi.

7. ETH Zurich (Swiss Federal Institute of Technology

Imwe mumafoto ya ETH Zurich yakuwe kuri murandasi

ETH Zurich (Swiss Federal Institute of Technology) niyo kaminuza nziza kurenza izindi kumugabanew`i Burayi ikaba ibarizwa mugihugu cy`ubu Suwisi kuva 1854,ikaba yigisha cyane cyane ubumenyi,ikoranabuhanga n`imibare.

8.Imperial College London

Imwe mumafoto ya Imperial yakuwe kuri murandasi

Imperial College London ni imwe mumakaminuza meza mugihugu cy`ubwongereza ikaba yibanda cyane mukwigisha ibijyanye n`ubuvuzi, ubumenyi, Ikoranabuhanga ndetse na Business.

Iyi kaminuza ikaba iherereye mumajyepfo y`umugi wa London mukarere kitwa Albertopolis ikaba kandi yarashinzwe mu ikinyejana cya 19.

9. University of Chicago

Imwe mumafoto ya Chicago yakuwe kuri murandasi

University of Chicago ni kaminuza yashinzwe mu 1890 ikaba igira abanyeshuli bagera mu 16 000 baturuka mumpande zose z`isi ndetse ikaba iherereye hafi y`ikiyaga cya Michigan.

10. UCL (University College London)

Imwe mumafoto ya UCL yakuwe kuri murandasi

UCL (University College London) ni kaminuza ifite abanyehli bagera ku 38,000 baturutse mubihugu bitandukanye by`isi. Ikaba yarashinzwe mu 1826 ndetse ikaba ibarizwa hagati mumugi wa London.

Umuti w`ibikomere by`umutima

1

UMUTI W`IBIKOMERE BY`UMUTIMA

Mubuzima tubayeho kuri iyi si, hari igihe tugerwaho n`ibitubabaza, biturutse kunshuti zacu, kumiryango yacu, kubaturanyi, ku bo dukorana cyangwa no kubandi tutatekerezaga ko batugirira nabi.

Nubwo bose baba ari abantu bacu babugufi, ntibitangaje kuba batubabaza kuko umuntu ni umuntu! Umuntu yakugambanira akagutenguha, ariko Yesu ntiyadutererana, ntiyadusiga.

Mubuzima hariho ibidukomeretsa ariko Imana Ibasha kutwomora no kudukiza

Hari ibintu byinshi kandi bikomeye bya komerekeje umutima wawe, birawuremerera cyane kuburyo no kubitekereza gusa bikubera umutwaro, amarira agahora atemba mumaso yawe, ndetse ukifuza no kuba utabitekereza kuko birushaho kugushengura umutima.

Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati Iyo ntekereje umubabaro wanjye, amakuba yanjye n`ibyanshaririye byose ubugingo bwanjye buriheba.

Iri jambo riratwerekako igihe cyose wibutse ibyakubabaje bikongera kugukomeretsa,igikomere cyawe cy`umutima kiba kitari cyakira…..

Ngufitiye amakuru meza; Imana Irashaka kugukiza

Imana Irashaka kugukiza ibikomere byose watewe n`ubuzima bugoye wanyuzemo, kugirango wegukomeza kubaho mubyahise ahubwo ngo unezezwe n`igihe cyawe urimo ndetse unabone uko wubaka ejo hawe hazaza.

Reka dusangire iri jambo ryo muri Zaburi 147:3 rivugango “Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo”

Muvandimwe,reka kurira, ishakemo imbaraga wemerere Imana Igukize, kuko yifuza kuguhoza amarira nokukuramiza amaboko yayo y`impuhwe.

Ni iki gisabwa ngo ukire vuba ibikomere by`umutima?

Kugirango gukira kw`umutima kwihute,urasabwa gutera intambwe zikurikira:

1. Uragirwa inama yo kwemera nokwakira ko ibyakubayeho byakubabaje ndetse bikaba byaranagukomerekeje. Wibihunga ngo ugerageze kubyiyibagiza nkaho bitakubayeho nubwo nabyo atari umwitozo ukoroheye, doreko no kubitekerezaho gusa bikubera undi mubabaro.

2. Ukwiriye kwishakamo imbaraga zo kubabarira umuntu cyangwa abantu bagukomerekeje.

3. Gerageza usenge, uririre Imana nk`umubyeyi wacu twese nayo ikiranukira kutugirira neza izaza ibohore umutima wawe kandi iguhe gukira no gukomera by`iteka.

Nkwifurije amahoro y`Imana

Menya ibiranga umukoresha mwiza

0

Murwego rwo kugabanya ubushomeri ndetse nokuzamura itera mbere ry`ibihugu bikiri munzira yamajyambere, abaturage b`ibyo bihugu bararwana inkundura bahanga imirimo mishya ikorwa n`umuntu kugiti cye cyangwa se babinyujije mugushyiraho ibigo b itandukanye.

Nubwo iki gitekerezo ari cyiza ariko se ibi bigo bishingwa bigera kuntego zabyo kuruhe rugero?

Mubyukuri, ibigo byose bishingwa muburyo bumwe ahubwo uburyo bwimikorere no gushyira gahunda kumurongo bigenda bitandukana bitewe nikigo iki cyangwa kiriya. Ibigo bimwe ushobora gusanga bikura byihuta ndetse bikagira numurongo wimikorere uhamye nyamara ugasanga ibindi atari uko bimeze.

Urubuga amarebe.com rwakwegeranirije imico (characteres) 8 umukoresha cyangwa uwo dukunze kwita patron cyangwa boss agomba gutunga kugiramgo ikigo cye cyangwa akazi ke muri rusange kabashe kugenda neza.

1.  Ubwigenge busesuye (Independance): Nubwo umuyobozi mwiza atagomba  kwirengagiza ibitekerezo byabo bakorana, ariko agomba kuba afite ubwisanzure ntagereranywa bwo gufata ibyemezo cyane cyane ashingiye kubitekerezo yahawe nabo bakorana.

2. Gushyira mugaciro: Umuyobozi mwiza agomba kurangwa no gushyira mugaciro, akamenya igihe cye cyo gukora ndetse n`icyo kureka abo bakorana bagakoresha ubwenge bwabo.

3. Gufata inshingano (Responsabilite): Umuyobozi mwiza akwiriye kumenya agaciro numwanya afite mukigo ayobora. Agomba guhangayikishwa niterambere ryimirimo bakora ndetse niry`abo bakorana.

4. Kugira gahunda: Umuyobozi agomba kuba afite ubushobozi bwo gushyiraho intego yumvikana kugirango abakozi bayikurikire bakoresheje ingamba zashyizweho nikigo bakorera kandi iyo ntego ikaba inarengera inyungu zicyo kigo ariko zitanirengagije iz`abakozi.

5. Kwigirira icyizere: Umuyobozi mwiza agomba kuba afite ubushobozi bwogushyira mubikorwa ubushobozi bwe, ubumenyi bwe ndetse n`uburambe bwe byose kunyungu z`abo bakorana.

6. Kuba intangarugero: Umuyobozi mwiza agomba kuba bandebereho atari ukugaragaza ko ari hejuru y`abo bakorana, ahubwo akoresheje ubunyangamugayo bwe ndetse n`ubwitange mumirimo ye yaburi munsi .

7. Gushimira: Umukoresha mwiza agomba gushimira buri kintu cyose cyiza umwe mubakozi yakoze kuko bimutera imbaraga zo gukora ibindi byinshi, ibyo bikarushaho guteza imbere ikigo runaka.

8. Umutima wogukorera hamwe: Umukoresha mwiza agomba kuba afite ubushobozi bwo gukorera hamwe n`abandi bakozi ndetse no gukemurira hamwe nabo ikibazo cyose cyaba kibonetse abinyujije munzira y`inama cyangwa indi nzira ibahuriza hamwe.

Ibibera mu iseta yo kwa muganga

0
Surgical theater in Pennsylvania (1804)

Birashoboka ko waba wararwaye cyangwa ukarwaza indwara runaka,wajya kwivuza muganga akakubwirako mubisubizo by`uburwayi bwawe harimo no kubagwa!

Birashoboka ko yahise aguha gahunda yo kuzaza kubagwa (Rendez-vous) ndetse akaguha n`amabwiriza uzakurikiza mbere yo kuza kubagwa arimo ibyo uzarya, uko uzabirya nibindi. Umuntu wese yahita atekereza ubwoba wagize cyangwa se n`ibitekerezo byinshi warurimo  wibaza uko bizakugendekera umunsi uzagera ku iseta.

Urubuga amarebe.com rwaguteguriye iyi nkuru kugirango igusobanurire byinshi utashoboye kumenya ubwo wari muri icyo cyumba igihe wabagwaga ndetse ngo nawe utarajyamo umenye ukuri kw`ibihabera.

Ubundi se iseta ni iki?Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye ndetse n`ibiganiro amarebe.com yagiranye n`abantu batandukanye bakorerea muri iki cyumba, iseta ni ijambo ryabaye ikinyarwanda nyamara riturutse kurindi jambo ry’ururimi rw’icyongereza  ryitwa Theatre.

Iri jambo theatre rikaba rituruka naryo ku ijambo  ry`ikigereki “theatron” risobanura ugenekereje aho barebera (Place for viewing)

Mumateka, iri jambo Theatre ryasobanuraga icyumba abanyeshuli bigaga iby`ubuzima, abarwaza n`abandi  babishakaga bicaraga bakurikirana igikorwa cyo kubaga umurwayi cyashoboraga kuba kirimo kubera hafi aho ngaho.

Icyakora ubu  iri jambo ryabonye andi asobanura neza iki cyumba kibagirwamo umurwayi nk`operating theater, operating room (OR), operating suite, or operation suite, yose akaba asobanura kimwe mubice byingenzi bigize ibitaro kikaba gikorerwamo ubuvuzi butandukanye busaba kubaga ndetse no gukata ku uruhu  cyangwa ibindi bice byumubiri wumurwayi hakoreshejwe ibikoresho n`ubumenyi bihanitse.

Tubibutse ko iseta yambeye yubatswe mu 1804 muri leta zunze ubumwe z’Amerika mubitaro bya Pennsylvania Kandi ikaba ibikoresho n’ubwo igaragara nk`ishaje.

 

Ibitaro bya pennsylvaniya bifite iseta ikuze kurusha ayandi

Iseta iba iteye gute?

Uko mu iseka haba hameze

Nubwo ushobora gusanga ibi byumba bifite itandukaniro iri cyangwa ririya mubitaro bitandukanye,icyakora hari iby`ingenzi ibibyumba bigomba kuba bihuriyeho. Muribyo twavuga:

  1. Iki cyumba kigomba kuba kibona neza hakoreshejwe akatara yabugenewe bita operating lamps
  2. Hagomba kuba harimo kandi igitanda kibagirwaho umurwayi kiri munsi yiryo tara.Iki gitanda kikaba cyitwa operating table cyangwa se table d`operation
  3. Kuba harimo imashini ihambaye ifasha abaganga mugutera umurwayi ikinyinya no kumusinziriza neaza
  4. Imashini ifasha abaganga guurikirana uko ubuzima bw`umurwayi burimo kugenda (Patient monitor)
  5. Imashini ifotora mugihe barimo bashaka kureba imbere h`umurwayi barimo kubaga
  6. Amashanyarazi n’umwuka (oxygen) bikora neza muburyo bidashobora kubura n’umwanya muto n’ibindi byinshi.
Imyambarire yo mu iseta

Uretse ibikoresho kandi,muri iki cyumba habamo imyambaro yihariye, aho usanga bambaye  nk’amakanzu cyangwa se indi myenda idoze kuburyo butangaje, bambaye ingofero,udupfukamunwa (masque) ndetse n’uturindantoki (gants) kuburyo iyo ubonye umwe muribo utapfa guhita umenya uwo ariwe!.

Ibi byose bikorwa hagamijwe kwirinda ubwandu ubwo aribwo bwose (ari ubushobora kuva kumurwayi bujya kubaganga cyangwa se buva kubaganga  bujya kubarwayi).

Iyo umurwayi amaze kuvurwa (kubagwa) yoherezwa mukindi gice aruhukiramo aho bakomeza kumukurikiranira hafi.Iyo amaze kumererwa neza agahita yoherezwa mubindi bice by`ibitaro bisanzwe hakurikijwe uburwayi afite.

 

Tubifurije kugira amagara mazima

 

 

Menya uburyo wagabanya inda yawe!

0

Mubuzima bwacu bwaburi munsi, imibereho myiza ndetse n`ubuzima buzira umuze biza mubyambere biraje ishinga buri wese muritwe. Iyo hari ikitagenze neza mumubiri (aribyo twita uburwayi), duhora twifuza uko cyahita gikemuka ibyo tukabicisha mugushaka abaganga ndetse no gufata imiti itandukanye.

Ariko rero kubera ubuzima tubaho, ibyo kurya bitandukanye, akamenyero cyangwa imyitwarire yacu nayo itandukanye, bishobora gutuma imikorere  y`umubiri wacu nayo itandukana kugeza ubwo usanga abantu bagira  impinduka ndetse zigaragara n`inyuma kumubili. Aha niho ushobora gusanga umuntu umwe abyibushye bikabije cyangwa se afite ibindi bibazo bitandukanye  bibangamira ubuzima bwe. Kimwe muri ibyo bibazo ndetse gikunda kwibasira abantu benshi ni ukugira ibinure byinsi munda bigera aho bitwikira inyama zitandukanye zomunda, bigatuma ubona umuntu yarazanye inda ije imbere cyane cyangwa akanabyibuha muburyo bukabije.

Muri iyi nkuru, amarebe.com yabateguriye byinshi kuri icyo kibazo aho tureberahmawe igitera ibyo binure, ingaruka zabyo ndetse n`uko umuntu yabiganya.

Kugira ibinure byinshi munda byaba biterwa n`iki?

Kugira ibinure  byinshi munda bishobora guterwa n`impamvu zitandukanye ariko dore izingenzi:

  1. Gufata ibyo kurya byanyujijwe munganda cyane cyane ibyiganjemo ibitera imbaraga. Ibyinshi muri ibi bikaba bishobora kongera uburozi (Toxins) mumubiri,  amasukari ndetse n`umusemburo witwa cholesterol mumaraso.
  2. Intege nkeya zihoraho z`umubiri (Sedentarité chronique) zituma umubiri udakoresha ibyangombwa byose byavuye mubyo tuba twariye
  3. Kutanywa amazi ahagije bigatuma umubili utabasha gusohora imyanda yose ndetse nuburozi buba buri mumubiri bugira uruhare runini mukwiyongera kwibinure mumubiri.
  4. Guhora ukora ibintu bikuvuna mumutwe cyane (Exposition au stress prolongee)

Ni gute twagabanya ibinure byinshi byo munda?

Ibi binure byinshi byo munda byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete, umuvuduko ukabije wamaraso ndetse nindwara zumutima. Mukurwanya ibi byago, abantu benshi usanga bagerageza gufata amafunguro yihariye (Regime) ndetse bagakora nimyitozo ngorora mubiri ariko akenshi ugasanga ntacyo bibamarira.

Rwifashishije imbuga zitandukanye, urubuga amarebe.com rwegeranije uburyo butandukanye umuntu ashobora kugabanyamo ndetse no kwirinda ibinure byo munda, aribwo bukurikira:

  1. Gukora imyitozo ngororamubiri ituma umubiri wose ukoresha imbaraga zose uba wakuye mubyo kurya aho kugirango zose zikomeze zibike mumubiri. Kugirango iyi myitozo igire umusaruro wihuse, ukaba ugiriwe inama yo gukoresha iminota 30 nibura buri munsi mugukora umwe muri iyi myitozo: Kwoga,Kugenda n`amaguru,Gutwara igare,kubyina n`izindi..
  2. Gufasha imitsi gukura no gukomera: Ikigikorwa gisaba umubiri gutwika imbaraga nyinshi uba wakuye mubyo kurya bigatuma zitaguma mumubili bityo bikakurinda kwiyongera kw`ibinure mumubili. Bikaba rero bigerwaho igihe ukoze imyitozo ikomeza imitsi .
  3. Gufata ifunguro ryuzuye kandi kugipimo kiri murugero .Byaba byiza ribonetsemo nkibinyampeke, imboga, imbuto nibindi bitagira amavuta menshi ndetse tukanagabanya ibyo kurya byaciye munganda.
  4. Gufata amafunguro yose ariko cyane cyane irya mugitondo.
  5. Kunywa amzi menshi kugirango dufashe umubiri gusohora imyanda.

 

Tubifurije ubuzima buzira umuze!

Ubuzima mbere y’umwaduko wa internet

0
Imwe mumafoto agagaragaza ahantu nyaburanga muri Braziligihugu
Ubuzima bwari bumeze bute mbere y`umwaduko wa internet?

Nubwo igihe ikoranabuhanga rya internet ryatangiriye  gukoresherezwa kitavugwaho rumwe, ariko bitewe n`imyaka umaze cyangwa se bitewe n`igihe wowe ubwawe wayimenyeye cyangwa watangiriye kuyikoreshereza, ushobora kuba wibuka neza uko ubuzima  bwari bumeze mbere y`uko iryo koranabuhanga ryinjira mubuzima bwawe ndetse no mumibereho yawe yaburimunsi.

Niba warimukuru mbere yuko umenya iri koranabuhanga, ushobora kuba uhise wibuka uko watumanagaho n`abandi, uko wigaga, uko washakaga amakuru , uko ubuvuzi bwari bumeze mbese uhise wibuka ubuzima bw`icyo gihe.

Ariko kandi niba waravutse iri korana buhanga ryaramaze gusakara ndetse nogufata umwanya ukomeye mubuzima bwacu bwaburi munsi aho byose tubikoresha kunyereza souris/mous,urubuga  amarebe.com rwakwegereranije ibintu 10 byarangaga ubuzima bwaburi munsi  muri icyogihe cya mbere y`internet.

  1. Abantu bicyo gihe bagombaga guhura imbona nkubone igihe bafite umushinga cyangwa igikorwa bagomba gusangira. Ibi byaterwaga nuko ntabundi buryo bwari bwarakabayeho nkubwo tubona ubu nka za facebook, Google Docs cyangwa n`izindi mbuga nkoranyambaga byashoboraga gusimbura inama.
  2. Mugihe bashakaga kugira inyandiko basoma cyangwa se bashaka kubona igisubizo cy`ikibazo iki cyangwa kiriya, bagombaga kujya mumasomero gushakamo ibitabo bakuramo igisubizo bifuza. Ibi byaterwaga nuko ntarubuga nka Google Cyangwa inkoranyamagambo zokuri murandasi byari byarakabonetse.
  3. Ikindi cyagoraga abasomyi b`icyo gihe nuko niyo bageraga mu isomero, bitaboroheraga kumenya  ibijyanye n`igitabo        bashakaka  nk`izina ryacyo, aho kibitse n`ibindi. Ibibyo byaterwaga nokutagira za mudasobwa mumasomero ngo                zifashishwe mugutanga amakuru yose kubitabo byabaga biri muri iryo somero nkuko bigenda ubungubu.
  4. Murwego rwo kumenya amakuru atandukanye cyangwa indirimbo zigezweho, aba bantu bagombaga kujya kugura ibinyamakuru bigisohoka cyangwa se bifite inkuru zirusha izindi gukundwa (Hottest news papers and album CDs). Ibi byaterwaga nuko ntabundi buryo bwabagaho nk`ubwo twita za iTunes na za Youtube bishobora kuguha imiziki ushaka mumasegonda makeya cyane.
  5. Mugihe bashakaga kwifotoza cyangwa nogusangiza abavandimwe n`inshuti amafoto yabo,bagombaga kujya mumazu afotora (Studios) bakifotoza bakanahanaguza amafoto hanyuma bakaba bayashyira abo bashaka kuyasangiza ari amafoto afatika (Album Physique/Physical album) .
  6. Ibi babikoraga kuberako nta Camera zigezweho (Digital camera) ndetse n`uburyo bwo kwifotora twita selfie byari bihari.Ikindi kandi ntihariho imbuga nkoranyambaga nka za facebook, instagram cya ngwa tweeter ngo bohererezanye amafoto batiriwe bava aho bari nkuko tubikora ubu.
  7. Kubantu bakoraga ingendo zakure, bagombaga gukoresha amakarita ashushanije kumpapuro kugirango babashe kumenya aho bava n`aho bajya. Ntayandi mahitamo bari bafite kuko batagiraga  ikoranabuhanga twita GPS, cyangwa ama telephone afite porogaramu yitwa Google maps bikwereka  icyerekezo.
  8. Abantu bambere y`ikorana buhanga rya internet, ntibari borohewe nokugendana na za mudasobwa zabo kuko zari nini cyane ndetse zitanabasha gukora ibintu bimwe nabimwe ubu dukoresha za mudasobwa ngendanwa ndetse n`amatelephone agezweho.
  9. Ntibahoboraga kandi kugura ibintu batavuye aho bari kandi mugihe gitoya, ahubwo babikoraga bakoresheje kuzuza impapuro (Cathalogue/form) bakazohereza aho bashaka kuzagura ibyobakeneye bakoresheje amaposita, kuburyo byabageragaho hashize igihe kinini kandi wenda bitanameze uko bashaka. Ntamahirwe yo kugura kuri internet/Online nkuko ubu twebwe tubikora.
  1. Abagize umuryango bajyaga bafata umwanya wo kuganira ndetse no gutarama kuko bari batarabona  program zitandukanye zibarangaza zirimo nka whatsapp, facebook, youtube n`izindi
Wowe se ntabindi wibuka ngo usangize abasanze ubuzima bwose ari ukunyereza souris/mouse?
 
 

Menya ibihugu bitoya kurusha ibindi ku isi

0

Ubundi se igihugu ni iki?

Nkuko tubikesha ibitabo n` imbuga zitandukanye, tugenekereje igihugu ni ubutaka bufite imipaka izwi kurwego mpuzamahanga,bukaba butuwe n`abaturage kandi bafite ubuyobozi bwigenga.Buri gihugu kandi kikagira ibirango byacyo birimo ibendera ndetse n`indirimbo yubahiriza igihugu.

Isi dutuyeho ikaba ifite ibihugu bishobora kuba bigera muri 324 ariko ibyemewe n`umuryango mpuzamahanga bikaba bigera kuri 197 nkuko bigaragara munyandiko zitandukanye. Ibyo bihugu byose bibumbiye mumigabane 5 ariyo : Afurika, Uburayi ,Aziya, Amerika na  Oseyaniya.

Tubibutseko imigabane itanu ari iboneka kurutonde rw`umuryango mpuzamahanga (UN) ariko hakaba hari n`izindi nyandiko zongeraho umugabane wa antaragitika (antractique) udakunda kubarwa kuberako ahanini utuwe gusa n`inyamaswa, ndetse n`umugabane wa 7 witwa Zealandia bavugako uvumbuwe vuba ukaba ubarizwa munyanja ya pacifika.

Waba se uzi igihugu gitoya muri ibi bihugu bigize isi?

Bitewe n`ikigenderewe, ibi bihugu bikaba bishobora gushyirwa kurutonde uru cyangwa ruriya hagendewe kubintu bitandukanye birimo ubuso (Ingano y`ubutaka bwa buri gihugu), umubare w`abaturage, ubukungu ndetse n`ibindi.

Muri iyi nkuru, amarebe.com yifashishije imbuga zitandukanye yabegeranirije ibihugu 10 birusha ibindi kuba bitoya ku isi nkuko mugiye kubibona hasi:

  1. Vatikani (Vatican)
Imwe mumafoto ya Vatikani yakuwe kuri murandasi

Iki gihugu kibarizwa hagati mumugi waRoma kikaba gifite gusa ubuso bwa km². 0,44
n`abaturage bwite hafi 1 000

2. Monaco
Imwe mumafoto ya Monaco yakuwe kuri murandasi

Kimwe na Vatikani,Monaco nayo ni umugi ariko wahindutse igihugu ibyo bita cité-Etat mururimi rw`igifaransa.

Iki gihugu gifite ubuso bwa km² 2 kikagira n`abaturage barengaho gato 36 000

3 . Nauru

Imwe mumafoto ya Nauru yakuwe kuri murandasi

Iki gihugu kiboneka muri Micronesie ho muri Oseyaniya.Kikaba gifite ubuso bungana na km² 21 n`abaturage barenga gato 9 300,iki gihugu kikaba cyarahoze cyitwa ile plaisante

4. Tuvalu

Imwe mumafoto ya Tovalu yakuwe kuri murandasi

Iki gihugu giherereye munyanja ya Pacifique kikaba gifite ubuso bwa km2 26 kikaba gituwe n`abaturage bagera ku 12 000

5. San Marino

Imwe mumafoto ya San Marino yakuwe kuri murandasi

Iki gihugu gifite ubuso bwa km2 61 kigagira abaturage bagera ku 30 000.Iki gihugu kandi kikaba gikikijwe impande zose n`igihugu cy`ubutaliyane.

6.Liechtenstein

Imwe mumafoto ya Liechtenstein yakuwe kuri murandasi

Iki nicyo gihugu cyonine gihererreye mumisozi ya Alps kikaba gifite ubuso bwa km2 160 kikagira n`abaturage bagera ku 38.000.

7. Marshal Islands

Imwe mumafoto ya Mashall Islands yakuwe kuri murandasi

Iki gihugu kiribarizwa munyanja ya apscifique kikaba gifite ubuso bugera kuri km2 181 n`abaturage barenga 53 000.

8. Saint Kitts and Nevis

Amwe mumafoto ya Saint Kitts and Nevis yavanywe kuri murandasi

Iki gihugu gifite ubuso bugera kuri Km2 261 kikagira n`abaturage 55 000

9. Maldives

Imwe mumafoto ya mardive yakuwe kuri murandasi

Iki gihugu kibarizwa munyanja y`abahinde kikaba gifite ubuso bungana na km2 298 n`abaturage bangana n`427,756

10. Marta

Imwe mumafoto ya Marta yakuwe kuri murandasi

Igihugu gitoya kwisi kiza kumwanya wa 10 ni iki cya marta,kikaba gifite ubuso bungana na km2 316 kianagira abaturage barenga 408 000.

Ushobora gusangiza n`abandi wohereza ijambo ” https://amarebe.com

Menya byinshi kumunsi wo kubeshya

0

Ubusanzwe mumico y`abantu bagira iminsi mikuru itandukanye bakagira n`uburyo bayizihiza bitewe n`impamvu z`iyo iminsi. Ishobora kuba ari iminsi yashyizweho na za leta , amadini cyangwa rimwe narimwe n`amatsinda yabantu kugi cyabo.

Muri iyo minsi twavugamo nk`umunsi mukuru wa Noheli hizihizwa ivuka rya Yesu/Yezu kubabyemera,Pasika mukwibuka izuka rya Yesu/Yezu,Ubunani mugutangira umwaka mushya,umunsi w`ubwigenge kubihugu bitandukanye, iminsi y`amavuko n`ibindi.

Nonese umunsi wo kubeshya wo waje ute?

Uko abana bizihiza umunsi wo kubeshya

Umunsi wamenyekanye nk`umunsi wokubeshya ni umunsi mucyongereza bise April Fools Day cyangwa jour des fous mugifaransa ukaba ugenekereje wawita umunsi w`ibigoryi cyangwa w`abasazi ariko uba mukwezi kwa kane,ukaba ari umunsi ngaruka mwaka abantu batandukanye bizihiza ku italiki ya mbere y`ukwezi kwa kane ukaba ubundi urangwa nibiganiro by`inzenya, gusetsa, gusebanya ndetse no gukwirakwiza ibihuha, aho usanga nabimwe mubitangaza makuru bitangaza amakuru atariyo murwego rwo kwizihiza uwo munsi.

Uyu munsi kandi ntiwizihizwa n`abantu bakuru gusa ahubwo usanga n`abana batoya bawizihiza aho bafata ibishushanyo by`amafi bikoze mumpapuro cyangwa n`ibindi bintu bisekeje bakabyomeka mumigongo y`abantu rwihishwa kugirango babone uko babaseka cyangwa babakoza isoni.

Nubwo uyu munsi wamenyekanye uhereye mukinyejane cya 19,uyu si umunsi mukuru wemewe na Leta nk`imwe muminsi mikuru twavuze haruguru.

Uyu munsi waba warakomotse hehe?

Nubwo inkomoko y`uyu munsi itavugwaho rumwe ,hari abavugako yaba ifitanye isano n`iminsi mikuru y`abaromani yitwaga Hiralia aho iyominsi yari yarahariwe bimwe mubigirwa mana byabo bikuru ukaba warabaga ku wa 25 Werurwe aho gukoresha ibinyoma, amakabyankuru n`ibihuha byabaga byemewe.

Muri uko kutavugarumwe kunkomoko y`umunsi wo kubeshya,hari izindi nyandiko zivugako ko uyu muco w’ibinyoma watangiye mu gihe cy’ubwami bwa Constantine, ubwo itsinda ry’abanyarwenya n’ababeshyi ryabwiraga uyu mwami w’abami w’abaromani ko bashoboraga kuyobora neza igihe bari kuba bagizwe abami.

Icyo gihe umwami byaramushimishije maze yemerera umunyarwenya witwa Kugel kuba umwami umunsi umwe gusa.Kugel ahita aca iteka ryo gusetsa kuri uwo munsi, maze uwo muco uhita ugirwa ngarukamwaka.

Mbese wowe utekereza iki kuri uyu munsi?

Muby`ukuri nubwo murwanda ntabirori bigaragara bihakorerwa,usanga hari abantu batari bakeya bazirikana kubaho kw`uyu munsi ugasanga bagerageza kubesha ndetse no kubeshyera abandi ndetse batitaye no kumategeko yImana cyane cyane irya 8 cyangwa se n`indanga gaciro na kirazira by`umuco Nyarwanda.

Menya umubare w`umusatsi dutunze!!

0

Umusatsi ni iki?

Urugero rw`imisatsi y`umwimerere

Kimwe n`ibindi bice by`umubili w`umuntu ndetse n`uwinyamaswa bihuza umubiri w`imbere ndetse n`isi yo hanze nk`inzara, amababa, uruhu rukomeye rw`inyamanswa zimwe nazimwe nk`inzoka, akanyamasyo n`izindi, amajanja , umusatsi ugizwe ahanini na proteine yitwa Kératine iwurinda imbaraga zituruka kuzuba zitwa UV ndetse n`ibindi bintu bishobora kuwangiza.

Waba se uzi umubare w`umusatsi wawe?

Nubwo ntamubare uzwi neza w`umusatsi uba kumutwe w`umuntu, icyakora inyandiko zitandukanye zigaragazako umuntu agira hagati y`imisatsi 100 000 – 150 000 ariko iyi mibare ikaba ishobora gutandukana bitewe n`igitsina, ibara ry`umusatsi, imyaka ndetse n`uburyo umuntu abayeho.

Urugero rusobanura ibi nuko umusatsi wijimye uba ubyibushye kurusha umusatsi werurutse, bityo umusatsi werurutsera ukaba ushobora kuba mwinshi kumutwe kurenza umusatsi wijimye.

Inyandiko zitandukanye zikomeza zivugako umuntu atakaza imisatsi iri hagati ya 40 na 50 kumunsi ariko kandi ikaba ishobora no kwiyuburura buri myaka 2-4 kubagabo n`imyaka 4-7 kubagore ikazabikora hafi inshuro 10 aho noneho umusatsi uzatangira kujya umera ari umweru kuberako ibitunga umusatsi biba bimaze gukendera kubera imyaka tuba tugezemo.

Nigute se umuntu azana uruhara?

Urugero rw`umutwe ufite uruhara

Uruhara ni itakara ry`umusatsi riva mukubura imisatsi iri hejuru ya 50 kumunsi nk`uko twabibonye hejuru, bikaba bishobora guterwa n`uruhererekane rw`umuryango (herdite) cyangwa se bikaba byaturuka kuzindi mpamvu nko gushira kw`ibitunga umusatsi kubera gukura n`ibindi.

Hakaba hariho uburyo butandukanye bwo kuvura uruhara cyangwa nibura kugabanya umuvuduko wokugwa kw`umusatsi hakoreshejwe amavitamine atandukanye ndetse n`indi miti nka « Remède-miracle » contre la calvitie (Le Pèlerin, 1913), Finastéride, Minoxidil, Dutastéride n`indi ushobora kubwirwa na muganga.

Ni gute twakwita kumusatsi wacu?

Kimwe n`izindi ngingo z`umubili wacu, umusatsi nawo ukeneye gukorerwa isuku muburyo butandukanye ariko ubw`ingenzi twavuga ni nko kuwumesamo dukoresheje amasabune yabugenewe, kwiyogoshesha igihe byabaye ngombwa, kudahora kuzuba, gusiga amavuta yabugenewe umutwe, kudasokoresha igisokozo kimwe muri benshi n`ibindi.

Ikiguzi gitangaje cy`umwuka duhumeka

0
Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, mbere y`uko tuganira kumwuka duhumeka, reka tubanze tuvuge gatoya kucyitwa ubuzima (la vie/life) muri rusange. Birahoboka ko atari ubwambere wibajije kuri iri jambo cyangwa se ukaba warumvise abaritindaho doreko abantu bagiye bariha ibisobanuro bitandukanye.

Bamwe bati ubuzima ni urukundo, abandi bati ubuzima ni ukwizera, abafirosofe nka Aristotle bati ubuzima ni ibyishimo, hari n`abavuga ko ubuzima ari ukugira abana, amafaranga ndetse n`ibindi wenda nawe wumvise.

Arikose mubyukuri ubuzima ni iki?

Muri rusange nta gisobanuro gihuriweho n`abantu bose gisobanura ubuzima (Universal scientific definition/Definition scientifique universelle) icyakora ibisobanuro byinshi bigenda bigira aho bihurira bivugako ubuzima ari uburyo/imimerere bitandukanya inyamaswa, ibimera ndetse n`ibindi biremwa bigashyirwa mubyiciro bibili by`ingenzi aribyo tugenekereje twakwita ibiremwa bihumeka (les etres vivants) nk`abantu, ibimera n`inyamaswa ndetse n`ibidahumeka (les non vivants) nk`amabuye, ibikoresho bitandukanye n`ibindi.

Muburyo bwagutse, ibiremwa bihumeka bikaba birangwa by`umwihariko nokuba bishobora guhumeka, bigakenera kurya, kuba bishobora gukora imyanda, kuba bishobora kubyara no gukura , kuba bishobora kumva no gukora, kuba bigira igihe cyo gupfa,n`ibindi.

Ni ibihe byangombwa shingiro ikinyabuzima by`umwihariko umuntu gikenera kugirango kibeho?

Iyo urebye neza usanga ibinyabuzima bikenera ibintu bitandukanye aribyo umwuka, amazi, ibyo kurya, kuruhuka n`ibindi ariko muri iyi nkuru tugiye kwibanda gusa kumwuka (ogisijene,oxygene/oxygen) ukenerwa n`umuntu kugirango abashe kugira byabintu biranga ubuzima nkuko twabibonye haruguru.

Ubundi se umwuka duhumeka uva hehe?

Ubundi iyo umuntu ahumeka yinjiza umwuka usanzwe twagereranya n`umuyaga (air atmospherique/atmosheric air) uba ugizwe n`imyuka itandukanye ariyo oxygene igize 21% by`uwo mwuka,78% by`umwuka witwa Azote hakiyongeraho n`urundi ruvange rw`imyuka nka carbone,argon ndetse na methane bigize 1% by`umwuka duhumeka.

Iyo duhumetse rero twinjiza urwo ruvange rwose hanyuma inzira z`ihumeka zirimo ibihaha zikayungurura uwo mwuka zikavanamo oxygen ikoreshwa mumubili wacu hanyuma zigasohora indi myuka tudakeneye.

Ni umwuka (oxygene/oxygen) ungana gute umubili wacu ukeneye kugirango tubeho?

Nkuko bigaragara munyandiko zitandukanye ndetse no mubiganiro amarebe.com yagiranye n`abakora muby`ubuzima , umuntu mukuru iyo arihamwe yinjiza hagati ya litiro 7-8 kumunota z`umwuka. Ubwo ni ukuvuga ko zaba hafi litiro 11 000 z`umwuka kumunsi.

Nkuko twabibonye,umwuka duhumeka uba urimo 21% bya oxygene dukeneye kandi umuntu akaba akeneye nibura 5% bya oxyegene mugihe ahumetse rimwe. Ibi biratwereka ko 20% bya oxygen byongera gusohokana na yamyuka tudakeneye kandi tukabonako umubili wacu ukenye oxygene igera kuri litiro 550 za oxygen kumunsi zingana na 5% z`umwuka wose tuba twinjije.

Mbese waba uzi ikiguzi cy`umwuka duhumeka?

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, reka dufatanye imibare yoroshye turebere hamwe agaciro ka oxygen duhumeka.

Nkuko twabivuze haruguru, niba dukenera nibura litiro 550 za oxygene kumunsi kandi litilo imwe ya oxygen ikaba igura amafaranga hafi 300 ni ukuvugako dukeneye nibura amafaranga kuburyo bukurikira ngo tubashe kubaho:

Kumunsi: Litilo 550*300= Amafaranga 165 000

Ku kwezi:Litiro 550*300*30= Amafaranga 4 950 000

Kumwaka:Litiro 550*300*30*12= Amafaranga 59 400 000

Kugirango tubashe kurebera hamwe igiciro cya oxygene tumaze gukoresha, reka nifateho urugero icyakora nawe usoma ushyiremo imyaka yawe hanyuma muri comments uzadusangize amafaranga wabonye.

Niba mfite imyaka 37 ubwo maze gukoresha:

Litiro 550*300*30*12*37=amafaranga 2 197 800 000 !!!

Tubibutseko igihe inzira zihumeka zidakora neza kwamuganga bashobora guha umurwayi uyu mwuka bakoresheze imashini z`ikorana buhanga arinaho umurwayi ahera yishyura aya mafaranga tumaze kubara.

Dufatanye gushima Imana kuko uyu mwuka iyo tuba tuwugura buri gihe hari guca uwambaye!!!!

AKAZI

23 Job positions of Nurse in surgical department at central university hospital of kigali...

Job responsibilities 1. Conducting thorough assessments of patients upon admission and throughout their stay, including vital signs, medical history, and current condition; 2. Administering, document medications as prescribed and monitoring patients for adverse reactions or...

Legal Affairs officer at Bugesera District Under Statute :Deadline: Sep 30, 2024

Job responsibilities • Work on legislative initiatives by drafting laws, regulations and other legal documents as well as interpreting them to help ensure that an action is being done legally; • Serve as a resource...

Director of Education & Reseach unit at Bugesera District Under Statute: Deadline: Sep 30,...

Job responsibilities To Develop, implement and monitor clinical Education and training program To Implement clinical education and research strategic goals To Manage the education and training plan effectively and efficiently ensuring that accepted standards of...

customer care officer at Bugesera District Under Statute :Deadline: Sep 30, 2024

Job responsibilities Assist with placement of orders, refunds, or exchanges. • Create and maintain reports about customer interactions. • Deal directly with customers either by telephone, electronically or face to face • Direct customers to...

5 Job Positions at at Rutongo Mines Ltd | Kigali : Deadline: 20-09-2024 (Last...

Click on the job position of your choice for details  Electrical Supervisor at Rutongo Mines Ltd | Kigali : Deadline: 20-09-2024 Construction Supervisor at Rutongo Mines Ltd | Kigali : Deadline: 20-09-2024 HR Officer at Rutongo Mines...