Olivier Seif Wavuye muri APR FC biravugwa ko yaba ari mubiganiro na Rayon Sport.

    0
    564

    Niyonzima Olivier Seif wamaze gusinyirira ikipe ya AS Kigali, yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaragiranye ibiganiro na Rayon Sports yahozemo.

    Mbere yo kongera amasezerano muri APR FC, byavuzwe ko Seif yifuzwa na Rayon Sports yahozemo, na nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imurekuye, byavuzwe ko yaganiriye na Rayon Sports.

    Amakuru yavugaga ko impande zombi zemeranyijwe miliyoni 18 ariko Rayon Sports ntiyahita izibona.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, nyuma yo gusinyira AS Kigali, yabajijwe icyabuze ngo asubire muri Rayon Sports, aratsemba avuga ko nta biganiro byigeze bibaho.

    Ati “nta kintu na kimwe mbiziho ibyo ngibyo, ni namwe mbyumvanye. Nta biganiro na bike twagiranye.”

    Niyonzima Olivier Seif yasinyiye AS Kigali amazezerano y’imyaka 2, aho yatanzweho miliyoni 20, akaba azajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.









    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here