Iga kubana neza n`abandi. Umva inama 7 zagufasha

0
5598
Mubuzima bwacu bwaburi munsi, hari abantu usanga bakunda kugira ibibazo  by`imibanire yabo n`abandi yaba mukazi ,murugo, mubaturanyi, kumashuli nahandi hatandukanye, nyamara ugasanga akenshi biterwa no kutamenya amabanga y`uko bakwitwara ngo amahoro ahinde.
Niba nawe uri muri abo ntucikwe n`izi nama zikurikira:
1.Iga kwihangana:
Numenya kwihanganira buri muntu wese bitewe naho mwagize kutumvikana cyangwa se kudahuza, uzabaho neza muri societe ndetse bizanatuma nawe bakwihanganira igihe uzaba wakoze amakosa.
2.Guca bugufi:
Iyi ngingo ikunze kugonga benshi,  aho usanga umuntu adaca bugufi ngo asabe imbabazi uwo yahemukiye, amakimbirane akaba atangiriye aho.
  1. Irinde cyane umuco wo kurenzaho:
Nubwo basogokuru bavuze ko umurenzaho wera ibijumba, ariko usanga bidakwiriye guca ikibazo hejuru. Ahubwo ihutire kukiganiraho  nuwo mwakigiranye hakiri kare, bizabafasha gukomeza kubana neza kandi bitagize nundi bigiraho ingaruka.
  1. Iga kubabarira:
Iyi ngingo yo kubabarira nayo iri muzo dukwiye kwitaho kuko nkuko twabibonye hejuru, nibyiza ko umuntu umaze guca bugufi akemera ko yabangamiye abandi na we akwiriye imbabazi kugirango yongere kuruhuka mumutima.
  1. Irinde cyane kurobanura kubutoni:
Itoze kugirira neza nogufata abantu bose kimwe, kuko bizakurinda kurebwa nabi nabo waba utitayeho ndetse urusheho kugaragara nk`inyanga mugayo.
  1. Ihutire kumva ariko utinde kuvuga:
Kuvuga amagambo menshi bijya biteranya abantu ndetse bikaba intandaro y`imibanire mibi, doreko hari nabavuga ayo batazabasha gusubiramo. Wowe rero usomye iyi nkuru itoze kuvuga macye bizagufasha cyane kubana n’abantu kuko nabantamunoza ntibazabona aho buririra.
  1. Ba umunyakuri:
Ubundi indwara yo kubeshya itangira umuntu asa nkuwikinira, nyamara akirengagizako iyo ikinyoma cye gitahuwe abamuzi bose bamutera icyizere. Itoze rero kuvugisha ukuri kabone niyo bitashimisha ababyumva nyamara nyuma bazagushima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here