Uruganda rukora impinja rwarafunguwe? Bashaka gusimbura Imana?

0
3180

Aya ni amwe mumagambo yanditswe nukoresha urukuta rwa Tweeter ruri kumazina ya TRUTH PILLS aho ugenekereje yagize ati ” Barimo gukora impinja bakoresheje ikorana buhanga;ati wagirango ni aho bororera amatungo”.

Uwanditse ayamagambo akaba yarayakuye kuri video imaze iminsi ishyizwe hanze n`uwitwa Hashem Al-Ghaili abinyujije kumurongo we wa Youtube aho yagaragazaga igisa n`uruganda rushobora gukorerwamo impinja bidaciye muburyo busanzwe bwo gutwita no gukurira munda y`umubyeyi kw`umwana ahubwo byose bigakorwa n`imashini binyuze mumushinga wiswe  EctoLife.




Iyi video ikaba isobanurako uruganda rumwe rushobora gukora nokurera impinja zigera kubihumbi maga atatu  (300 000) buri mwaka .

Nubwo ariko iyi viedo yakomeje kuvugisha benshi,ikinyamakuru Reuters cyatangajeko nyiri iyi videwo yakibwiyeko ibi yabikoze nka filime ko bitari byakorwa ahubwo bikiri imishinga nubwo hari benshi bamaze kubifata nkibyatangiye gukorwa kubera amashusho atandukanye yamaze gukwirakwiza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Hashem Al-Ghaili yatangajeko uyu mushinga igihe uzaba watangiye gukora uzafasha ababyeyi bakuwemo Nyababyeyi kubera impamvu zitandukanye bakabasha kugira abana; ukazakuraho kandi kubyara abana batagejeje igihe; kubagwa kw`abagore mugihe cyo kubyara;gukuraho ibibazo biterwa no gutwita ndetse ukazanafasha ibihugu bifite ikibazo cy`igabanuka rikabije ry`abaturage birimo nk`Ubuyapani;Burugaliya; Koreya y`epfo n`ibindi.




Ikindi gitangaje kivugwa muri uyu mushinga nuko bishoboka kuba wagira uruhare mukugena imiterere y`umwana wawe bitewe n`uko ubyifuza birimo ibara ry`amaso ye; ibara ry`umusatsi we; indeshyo ye; ikigero cy`ubwenge wifuzako azagira ndetse nokuba yakurwamo ibyago byokwandura indwara z`uruhererekane rw`imiryango.

Ibibyose akaba aribyo bikomeje kuvugisha benshi kumbuga nkoranya mbaga bamwe babishima ariko abandi bavugako byaba aribimwe mubimenyetso bikomeye byerekana iminsi yanyuma isi yaba igezemo ndetse banibaza ikizakurikiraho ndetse n`ubuzima bw`abana bazaba baravutse muri ubu buryo.

Kanda hano urebe inkuru irambuye kuri  Reuters

Kanda hano urebe ibindi bisobanuro kuri uyu mushinga

Kanda hano urebe video n`imiterere y`urwo rugamba










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here