Apotre YONGWE asabye imbabazi umuryango wa Pasteri Theo (Inzahuke) ndetse yiyemeza no kutazongera gukora ibiganiro kuri Nyakwigendera

0
1506

Nyuma y`uko Umukozi w`Imana Pastori Theogene wari uzwi nk`Inzahuke yitabye Imana azize impanuka hamwe n`umuhanzi Donati ndetse n`abandi bari kumwe bose; ibinyamakuru ndetse n`imbuga nkoranyambaga byaba ibyo murwanda ndetse no mukarere byagiye bivuga inkuru zitandukanye cyane cyane zagiye zigaruka kubudashyikirwa n`imirimo myiza yaranze uyu mupasitori wari ukunzwe n`abatari bakeya.

Apotre YONGWE anyuze kumuyoborowe wa Youtube witwa The Vibe ni umwe mubakoze ibiganiro kurupfu ndetse n`ishyingurwa ry`uyu mukozi w`Imana bigakurikiranwa ndetse bikanavugwaho n`abenshi yaba ababishimaga ndetse n`abagayaga ubutumwa bwabitangirwagamo.


Ibi biganiro bikaba byarimo nk`ikiganiro Apotre YONGWE yavugagako Nyakwigendera Inzahuke yashyinguwe nk`umukire naho Umuhanzi Donati agashyingurwa I Byumba nk`umukene kandi bose bari bakwiriye gushyingurwa hamwe i Kigali.

Ikindi kiganiro nacyo cyateye abantu ururondogoro ni ikiganiro umugore witwa Diane yakoreye kuri uyu murongo wa Youtube witwa The Vibe wa Apotre YONGWE aho yavugaga ko atwite inda ya Nyakwigendera Inzahuke.

Muri ibi biganiro kandi Harimo ikiganiro cyavugwagamo uwavugagako ari murumuna wa Nyakwigendera aho yanengaga ko batahawe umwanya uhagije mubikorwa byo gushyingura umuvandimwe wabo nk`umuryango nacyo kikaba cyarazanywe kuri The Vibe.

Mumasaha makeya ashize yo kuri uyu wa gatanu Taliki ya 19/08/2023 nibwo umukozi w`Imana Apotre Yongwe nanone yatambukije ikiganiro kidasanzwe yaba kumutwe yahaye iki kiganiro ndetse yaba no muburyo yari yitwaye dore ko yari atuje cyane (Nta VIBE nkuko yabyivugiye) bitandukanye n`uburyo amaze kumenyerwamo mugutanga ibiganiro.


Iki kiganiro Apotre YONGWE akaba yagihaye umutwe ugira uti”

Nkuko umutwe w`iki kiganiro ubivuga;Apotre Yongwe akaba yakoze iki kiganiro ngo asabe imbabazi umuryango wa Nyakwigendera Inzahuke n`abakunzi be ndetse n`abanyarwanda muri rusange kuberako mubiganiro twavuze haruguru byagiye bikomeretsa imitima y`abantu batandukanye ndetse bikanagaragara ko bimwe muribyo bitari nangombwa ko bikorwa cyagwase ugasanga bitarabayemo ubushishozi buhagije mbere yo gukorwa.

Uretse kandi umuryango wa Nyakwigendera Inzahuke; Apotre Yongwe yanasabye imbabazi CHITA MAGIC;SAbin; Abashumba batandukanye ndetse n`abakunzi bose babakurikira.

Apotre Yongwe avugako ntawamuhase cyangwa ngo amutegeke gusaba imbabazi ko ahubwo yabitegetswe n`umutima we nk`umukristo by`umwihariko akaba yafashe iki cyemezo mugihe yari asoje amasengesho.


Ikindi gitangaje kandi cyakoze abantu kumutima ni uburyo Uyu mukozi w`Imana Apotre Yongwe yiyemeje guhita asiba ibyo biganiro byateje umwuka mubi mubagiye babikurikira ndetse anizeza abantu muruhame ko atazongera narimwe kugira ikiganiro akora kuri Nyakwigendera Inzahuke anasaba abantu bose ko hatazagira uwongera kugira icyo amubaza kijyanye na Pastori Theogene.

Nyuma yo kubona iki kiganiro, abakurikira The Vibe ntibihanganye bagaragaje amaranga mutima yabo bashimira Apotre YONGWE ubutwari bugirwa na bake bwo Kwihana ndetse no gusaba imbabazi muruhame banahamyako byerekanye ko  rwose ari umukozi w`Imana.


Nubwo tutavuga comments zose zatanzwe kuri ikiganiro zigera hafi kugihumbi arinako hafi ya zose zibanze mugushima ibyakozwe na Apotre Yongwe ariko bamwe muribo bagize bati:

Uwitwa nosternael yagize ati <<Bravo cher apôtre Yongwe, nagukundaga mu bisanzwe, ariko ubu birushijeho. Il n’y a que les imbéciles qui ne changent pas d avis>>

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here