Hashyizwe ahagaragara impinduka 10 ziba k’ubuzima bw’umuntu iyo ariye avoka (Isomere nawe wiyumvire ibyiza byabyo utari uzi)

2
2178

Avoka ni rumwe mu mbuto zifitiye umubiri akamaro ariko usanga abenshi barwirengagiza, bakayirya bya mbuze uko ngira cyangwa kugira ngo ahage gusa cyangwa  kuko iryoshye ariko atitaye ku nyungu ifitiye umubiri. Avoka kandi uretse gufasha mu kurinda indwara n’izindi nyungu zitandukanye, iri no mu biribwa bigira uburyohe bunogera benshi iyo iherekeje amafunguro  bitewe n`uburyo yateguwemo.

Twaguteguriyezindi mpamvu zikwiye gutuma urya avokandetse n`akamaro gatandukanye imariye umubiri.

1.Kurya avoka birinda ubuhumyi

Avoka yifitemo vitamine nyinshi zigera kuri 20, hamwe n’icyitwa carotenoid lutein gisangwa mu biribwa nka karoti, imboga, n’imbuto zindi zitandukanye. Ibyo bikaba bifasha mu bijyanye no kurinda indwara z’ubuhumyi.

2. Kurya avoka birinda inzara

Avoka kandi uwayifunguye ntasonza uko abonye  cyangwa ngo yumve abuze imbaraga mu mubiri ; ku muntu udafite ibifungurwa byinshi, kwifashisha avoka ni ingenzi cyane nka hano mu Rwanda zikibasha kuboneka henshi ku giciro kigereranije, kuko igogorwa (digestion) rikorwa gahoro gahoro kandi neza kubera icyitwa Oleic acid yifitemo.

3.Kurya avoka bituma ubyara umwana udafite ikibazo

Avoka ishobora gufasha kurinda umwana ukiri mu nda iyo nyina agiye ayifata ku buryo buboneye mu gihe atwite. Ku babyeyi baba bavuka mu miryango ikunda kugira indwara zikomoka ku kugira ibiro byinshi cyangwa kunywa itabi, gufata ibyo kurya birimo avoka ni ingenzi kuko avoka yigiramo vitamine yitwa folate ifasha mu kurinda umwana kuvukana inenge.

4.Kurya avoka birinda umuntu kurwara umutima

Avoka ishobora kugabanya bifatika amavuta mabi yitwa cholesterol atera kwirundanya kw’ibinure mu mitsi no ku mutima, bimwe mu bintu by’ibanze bishobora gutera indwara y’umutima.

5.Kugabanya umuvuduko w’amaraso

Avoka ikungahaye kuri Beta-Sitosterol ifite inshingano zo kugabanya umuvuduko w’amaraso,nkuko ubushashatsi bubyerekana ngo umuntu urya avoka byibura iminsi 7 aba afite 17% byo kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso atembera.

6.Kurya avoka biringaniza isukari mu maraso

The monounsarated fats yo muri avoka ifasha umuntu gushyira ku gipimo nyacyo isukari yo mu maraso,kuko isukari nyinshi yo mu maraso ntabwo ari nziza ku buzima bw’ikiremwa muntu. Iyo isukari ibaye nyinshi mu maraso bitera diabete no kunanirwa gukora kw’impyiko n’umutima.

7.Kurya avoka bikurinda kurwara Cancer

Oleic Acid, ni acide iba muri Avoka ifasha umuntu kurwanya kwandura indwara ya Cancer

8.Kurya avoka birwanya umwuka mubi uturuka mu kanwa

Avoka ni kimwe mu bintu karemano byoza mu kanwa ndetse n’impumeko itari nziza,iyo umuntu arya avoka ntabwo ahumeka umwuka unuka.

9.Kurya avoka bituma ugira uruhu rwiza

Amavuta y’avoka akoreshwa mu mavuta atandukanye yo kwisiga kuko ikungaha ku biribwa by’uruhu ndetse uruhu rugasa neza kandi aya mavuta yo muri avoka arinda uruhu irwara z’ibyuririzi.

10. Bifasha ushaka kongera umubyibuho

Avoka ifite Calories 200 z’ingana n’amagarama 100 mu gutera umubyibuho mu gihe izindi mbuto ziba zifite hagati ya 60 na 80 za calori zihita zingana n’amagarama 100,Ku mubare munini waza Calories,Avoka niyo ya mbere ku muntu ushaka kubyibuha.

[1] Imyanya yose y`akazi ndetse n`amakuru yose anyura kurubuga amarebe.com ni ubuntu.Usaba akazi/ishuli ntasabwa ikiguzi icyo aricyo cyose ngo adepoze. Nubwo amarebe Team ikora ibishoboka byose ngo … Continue reading






ICYITONDERWA

ICYITONDERWA
1

 Imyanya yose y`akazi ndetse n`amakuru yose anyura kurubuga amarebe.com ni ubuntu.Usaba akazi/ishuli ntasabwa ikiguzi icyo aricyo cyose ngo adepoze. Nubwo amarebe Team ikora ibishoboka byose ngo itange amakuru yizewe; Turabamenyeshako 100% ari inshingano z`ushaka akazi kugenzura ndetse nokwifatira icyemezo cyo kudepoza akanitegura kwakira igisubizo kizava mubusabe bwe. Genzura neza mbere yo kudepoza kandi niwumva ushidikanya kuri ayo mahirwe wikwirirwa udepoza. Icyakora natwe wahita utumenyesha ukoreshe email yacu “amarebecweb@gmail.com” kugirango natwe tubashe gukurikirana. Turakwibutsa kutagira ikiguzi nakimwe utanga mugusaba akazi cyangwa andi mahirwe anyura kurubuga rwacu.Nubikora, uzabikore kugiti cyawe

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here