Amategeko 10 yo kujya muminsi mikuru muri iki gihe cya Covid-19

0
965

Iminsi mikuru yageze nyamara icyorezo COVID-19 gikomeje kubuza umudendezo abatuye isi n`u Rwanda rwacu rurimo.

Abatari bakeya barimo baribaza ukuntu dushobora kwishimira iyi minsi mikuru ya Noheli ndetse n`impera z`umwaka ariko tunakurikiza amabwiraza yo kwirinda nokurinda abandi iki cyorezo.

Inzobere yo mukigo Institut Pasteur cya Lille mugihugu cy`ubufaransa, yatangaje amategeko 10  wakurikiza ukirinda netse ukanarinda abo ukunda icyorezo cya Covid-19 by`umwihariko muri ibi bihe by`iminsi mikuru.

Itegeko rya mbere: Sinzaterana n`abantu barenga 6

Fata icyemezo cyo kudateranira hamwe n`abantu barenze batandatu  by`umwihariko igihe abo bantu bagiye bava ahantu hatandukanye kuko baba bafite ibyago byinshi byokuba banduye.

Itegeko rya 2: Niba urwaye cyangwa wikeka, irinde kujya mubandi

Nubwo hari bamwe babirengaho, nibyiza kwishyira mukato ntiwivange n`abandi igihe cyose wasanzwemo cyangwa wikeka mo ubwandu bwa Covid-19

  1. Itegeko rya 3: Ongera ubwirinzi mbere yokwinjira muminsi mikuru.

Ibi byiteho cyane cyane ukoresheje gukorera murugo igijhe bishoboka kandi wirinde nokugira ahandi wahurira n`abantu mugihe witegura kuzajya mubiroli

  1. Koresha porogaramu (Aplication) tous anti-covid 

Iyi akaba ari porogaramu ishobora kugucira amarenga igihe wegereye umuntu ufite ibimenyetso bya Covid cyangwa se bikamenyesha abandi ko nawe ubifite!

Kurikirana ibikoresho byawe.

Mugihe ugeze ahabera ibirori, gerageza kwita kubikoresho byawe kuburyo bw`umwihariko (ingofero, furari, amasakoshi n`ibindi) kuburyo ntaho bihurira n`abo muri kumwe mubirori.

  1. Ibuka gusiga intera ihagije hagati yawe n`inshuti zawe

Nubwo bitoroshye kudahoberana ndetse nokutegerana n`abo ukunda, ariko ntuve ku izima ryo kuzitarura kuko ni kuneza yawe ndetse n`izo nshuti zawe.

  1. Ubaha ingamba zose zashyizweho

Nubwo ari muminsi mikuru, wikwibagirwa gukaraba intoki, kwambara mask igihe utarimo gufata amafunguro, guhana intera n`ibindi, byose kuneza yawe n`iyabagenzi bawe.

  1. Vuga witonze

Iyo nzobere mu buvuzi iranatanga inama yo kutavuga cyane cyangwa vubavuba kuko bishobora gufasha udutonyanga dutoya cyane tw`amacandwe gukwirakwira kubandi muri kumwe.

Ati kandi nibyiza  kudakoresha ubwoko bw`amafunguro ahurirwaho n`abantu benshi kuko ashobora kuba intandaro yokwanduzanya.

  1. Ntiwibagirwe gufungura ahabereye ikirori

Kabone niyo haba hakonje, ntukirengagize gufungura nibura umwanya muto icyumba cyabereyemo ibirori  kuko virusi ya covid 19 ishobora  kumara amasaha atari makeya ahantu hafunganye.

  1. Koresha ibizamini bya Covid 19

Ibuka gukoresha ikizamini cya Covid 19 igihe cyose wenda kujya muminsi mikuru kugirango nusanga urwaye wishyire mukato cyangwa se ngo ufate ingamba zo kwirinda igihe uzaba ugeze mubirori/iminsi mikuru.







 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here