Ronaldhino wakiniye Barcelona na Brazil yari afungiye muri Paraguay none yarekuwe

    0
    403

    Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare w’umunya Brazil Ronaldinho yarangije kurekurwa mu nzu yari amaze amezi atanu afungiwemo muri Paraguay kubera gushaka kwinjira muri iki gihugu nta byangombwa, nubwo umunyamategeko we avugako ronaldinho atigeze amenyako ibyangobwa bye ari ibihimbano doreko avugako yabihawe n`umwe mubo yari yizeye.

    Iyi ni inkuru imaze iminsi itangazwa muri siporo kw’isi yose muri rusange ivuga kw’irekurwa ry’uyu mugabo wamamaye cyane mu macenga atagira uko asa ubwo yakinaga mw’ikipe y’igihugu cye ya Brazil ndetse no muri Barcelona.

    Uyu mugabo akaba yaramaze amezi agera kuri 5 afungiwe muri Parguay we n’umuvandimwe we Roberto Assis ndetse bikaba bivugwako mbere yo kurekurekurwa baciwe akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 200 mu rwego rw’amande.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru,unayisangizeabandi




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here