Dore amakipe 3 akomeye muri Afurika agiye gukina na APR FC imikino ya gicuti.

    0
    1571

    Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda APR Fc irateganya gukina imikino ya gicuti n’amakipe agera kuri atatu akomeye ya Afurika murwego rwo kuyitegura neza nk’ikipe izahagararira igihugu mu marushanwa ya CAF Champions League.

    Iyi kipe y’umutoza Mohamed Adil Erradi ubu iri mubiganiro byanyuma biyemerera kuzakina n’amakipe akomeye cyane ndetse afite amazina hano kumugabane wa Afurika. Ibi biri kuba murwego rwo kumenyereza APR Fc ndetse no kuyishyira kurwego mpuzamahanga cyane ko izanahura n’amakipe atoroshye mumarushanwa ya CAF Champions League.

    Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, yamaze kumvikana n’amakipe nka AS Vita Club yo muri Congo, Gor Mahia yo muri Kenya, ndetse n’ikipe ishobora kuzaturuka mumisiri cyangwa muri Morocco.

    Iyi mikino itatu ya gicuti yose iteganyijwe mu kwezi gutaha k’ Ugushyingo, ikaba ari imikino yo gufasha abakinnyi ba APR FC kugira ubunararibonye buhagije mu mikino Mpuzamahanga.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here