Amateka ya Luis Figo wanzwe n’abafana ba Barcelona kubera kubasiga akajya muri Real Madrid mu mwaka wa 2000!

    0
    847

    Uyu ni umugabo wubatse amateka menshi nkandi akomeye, kuburyo bitoroshye kuyavugaho yose, icyakora muri iyi nkuru twabateguriye bimwe mubigwi bye.

    Luís Filipe Madeira Caeiro Figo OIH yavutse ku ya 4 Ugushyingo 1972 yabaye umukinnyi w’umupira w`amaguru w’umwuga ukomoka mu gihugu cya Porutugali, yakinnye nk’umukinnyi wo hagati wa Sporting CP, Barcelona, ​​Real Madrid na Inter Milan mbere yo gusezera ku ya 31 Gicurasi 2009.

    Yatsinze ibitego 127 mu ikipe ye y’igihugu ya Porutugali aba n`uwa mbere  icyo gihe gusa nyuma aza gukurwaho na Cristiano Ronaldo.

    Uyu mugabo Figo yari azwiho guhangana no gushobora kunyura muri ba myugariro nka winger ndetse akaba afatwa nkumwe mu bakinnyi bakomeye bo mu gisekuru cye. Byinshi yakoze bikaba bimugira uwa kabiri mu mateka ya La Liga, inyuma ya Lionel Messi.

    Yatsindiye Ballon d’or mu mwaka wa 2000, naho mu 2004 Pelé amushyira ku rutonde rwa FIFA rw’abakinnyi 100 bakomeye ku isi.

    Figo ni umwe mu bakinnyi bake bakina umupira w’amaguru bakinnye mu makipe yombi yo muri Espagne ahanganye ariyo Barcelona na Real Madrid.

    Kwimurwa kwe kutavugwaho rumwe mu 2000 avuye muri Barcelona yerekeza muri mukeba Real Madrid byatwaye  amafaranga menshi kw’isi kuko yaguzwe angana na miliyoni 62 z’amayero.

    Figo yagize amateka meza mu mwuga we waranzwe no gutwara ibikombe byinshi mu marushanwa atandukanye, harimo Igikombe cya Porutugali, ibikombe bine bya La Liga, ibikombe bibiri bya Espagne, ibikombe bitatu bindi bya Espagne, igikombe cya UEFA Champion League, ibikombe bibiri bya UEFA, n`igikombe kimwe cya Intercontinental.

    Yanatwaye kandi ibikombe bine bya Serie A n`ibikombe 4 by’ubutaliyani . Ku rwego mpuzamahanga, yatsindiye Portugal ibitego 32, yahagarariye igihugu muri Shampiyona eshatu z’Uburayi ndetse n’ibikombe bibiri by’isi, abafasha kugera ku mukino wa nyuma ariko barangiza ari aba kabiri muri Euro 2004

    Twavuga byinshi ku mateka y’uyu mugabo ariko twagerageje kubashyirira munshamake kuko Figo yagize amateka meza kandi adasanzwe!

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here