Uwahoze ari umunyezamu w’Ubufaransa Bruno Martini yapfuye afite imyaka 58!

    0
    439

    Uwahoze ari umunyezamu w’Ubufaransa n’umutoza w’izamu Bruno Martini yapfuye afite imyaka 58 nyuma yo gufatwa n’umutima.

    Martini yakiniye Ubufaransa inshuro 31, cyane cyane muri Euro 1992 aho yatangiriye bakina n’Ubwongereza, yakiriye Suwede ndetse yatsinze Danemark mu matsinda muri uwo mwaka w’imikino.

    Yabaye umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa hagati ya 1999 na 2010.Uyu mugabo arikumwe n’Ubufaransa batsindiye Euro 2000 ndetse bakaba aribo begukanye igikombe cy’isi muri 2006.

    Yakinnye imikino igera kuri 139 muri ekipe ya Auxerre na 113 muri ekipe ya Montpellier.

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, Noel le Graet, yavuze ko Martini “atazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Bufaransa”.

    Yabivuze muri aya magambo:

    “Yari azi gushyira ubunararibonye bwe mu bya tekinike, kurwego rwo hejuru ndetse n’imyitwarire myiza mu gukorera ndetse nogufasha abandi”.

    “Yari umuntu w’umunyabwenge ndetse udasanzwe. Bruno ni umwe mubantu bahetse amateka y’umupira w’amaguru mu Bufaransa. Ntabwo tuzabyibagirwa.”

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru  unayisangize inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here