Yoooo!! Mu marira menshi, Kun Aguero wakiniraga ikipe ya FC Barcelona yasezeye,….. Abafana Bose abasigiye agahinda!

    0
    695

    Rutahizamu w’umunya-Argentine wakiniraga ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Sergio Kun Aguero yasezeye umupira w’amaguru bitewe n’indwara y’umutima.

    Sergio Aguero yagize ikibazo cyo kubabara mu gatuza mu mukino Barcelona yanganyijemo na Alaves 1-1 mu Kwakira uyu mwaka, nyuma yo gusuzumwa akaba yarahawe amezi 3 hanze y’ikibuga, ubu akaba yahisemo gusezera burundu.

    Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo yavuye muri Manchester City asize abaye rutahizamu w’ibihe byose yerekeza muri FC Barcelona

    Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza, yakoze ikiganiro n’itangazamakuru mu magambo yuje amarangamutima n’amarira avuga ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu.

    Ati “Iki kiganiro ni ukugira ngo mbamenyeshe ko nahagaritse gukina umupira w’amaguru. Ni ibihe bigoye. Ni icyemezo nafashe kubera ubuzima bwanjye, ni yo mpamvu nyamukuru kubera ikibazo nagize mu kwezi n’igice gushize.”
    Nari mu biganza byiza by’abaganga banyitayeho ndetse bakora ibishoboka byose, bambwiye ko byaba byiza mpagaritse gukina umupira w’amaguru. Nafashe iki cyemezo mu cyumweru n’igice bishize, nashakaga kubibwira buri umwe, nakoze buri kimwe kugira ngo ngire ibyiringiro ariko ntibyari bihagije”

    Kun Aguero w’imyaka 33 yatangiye gukina muri Independiente y’iwabo muri Argentine, ayitsindira ibitego 18 hagati y’umwaka wa 2003 na 2006 mbere y’uko ajya muri Atletico Madrid, iyi kipe yayikiniye imikino 230 ayitsindira ibitego 100, banegukanye Europa League ya 2010 ndetse EUEFA Super Cup.

    Muri 2011 yasinyiye Manchester City, yayikiniye imyaka 10 akuraho agahigo ka Eric Brook wari rutahizamu w’ibihe byose w’iyi kipe, Aguero yayikiniye imikino 390 ayitsindira ibitego 260. Batwaranye ibikombe 5 bya shampiyona, 6 bya League Cup na FA Cup.

    Ikipe y’igihugu yayikiniye imikino 101 ayitsindira ibitego 41, akaba ari uwa 3 mu bamaze kuyitsindira ibitego byinshi inyuma ya Lionel Messi na Gabriel Batistuta.






    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here