Yoooo Mu karere ka Ruhango umusore w’imyaka 15 Ndayisenga Yvan yiyahuje ibinini by’imbeba Anakubita abaganga bagerageje kumuvura, (Soma byose wiyumvire uko byagenze)

0
2769

RUHANGO umusore w’imyaka 15 Ndayisenga Yvan yiyahuje ibinini by’imbeba Anakubita abaganga bagerageje kumuvura, (Soma byose wiyumvire uko byagenze)

Mu karere ka Ruhango hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga urupfu rw’umusore w’imyaka 15 y’amavuko Ndayisenga Yvan
Wanyweye ibinini byica imbeba bikarangira bimuhitanye,

Ubwo umunyamakuru w’amarebe yabazaga iby’urupfu rwa Ndayisenga Yvan bamubwiye ko iyi yari inshuro ya kabiri uyu musore agerageza kwiyambura ubuzima.

Bavuze ko ubwa mbere yiyahuye bakamufata umugozi utaramuhitana gusa kuri iyi nshuro yagiye kwiyahurira kwa Nyirakuru wari utuye hafi aho kugira ngo hatagira umutabara.

Ubwo abo mumuryango we bageragezaga kumujyana ku bitaro bikuru Ibutare badutangarije ko yagendaga arwana n’abaganga abakubita ndetse anikuramo Serumu avuga ko ashaka kwipfira,

banavuze ko imiti yose bamuhaye yari kumufasha yayiciraga itarenze umuhogo biza kurangira uburozi bumurushije imbaraga yitaba Imana atyo.

Twabajije abaturanyi niba hari ikibazo uyu Ndayisenga yaba yari afitanye n’umuryango we cyari kumutera kwiyahura batubwira ko ntacyo bamukundaga ahubwo yabitewe n’imyuka mibi ishobora kuba iba mu muryango wabo.







LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here