Waruzi icyo bita Gucura kw`umugore?

0
1911

Nkuko nawe uhise ubyibuka ndetse ukanabitekerezaho neza, mumibereho yikiremwa muntu twasanze harimo igihe cyokuvuka, tugakura, tugasaza hanyuma tugapfa. Ibi tukaba tubihuje yaba kubantu bigitsina gore ndetse nabigitsina gabo, bikaba bityo uko imyaka isimburana.

Muri urwo rugendo rwose, umubiri wumuntu niko ugenda ugaragaza impinduka ziherekejwe nibimenyetso binyuranye kandi bitangaje. Muri iyi nkuru, urubuga rwanyu amarebe.com rwabateguriye byinshi kugihe kidasanzwe cyitwa Gucura kw`abagore (menopause).

Mbese gucura kw`umugore (menopause) ni iki?

Gucura kw`umugore ni icyiciro cyubuzima abagore bose banyuramo  guhera mumyaka mirongo itanu (50) yubukure, kikaba kirangwa byumwihariko no guhagarara kwimihango yaburi kwezi ndetse nibindi bimenyetso byo kubyara birimo uburumbuke, ikorwa ryimisemburo itandukanye nibindi.

Abaganga bo bemeza ko umugore yacuze iyo nibura amaze hejuru y`amezi cumi nabili akurikirana atajya mumihango, hanyuma kandi gucura bikaba bibanzirizwa n`ikindi gihe kingana n`imyaka hagati yibili n`irindwi    (2-7) kikaba cyitwa  périménopause. Iki gihe cyo kikaba kirangwa nimihindagurikire ikomeye y`ukwezi  kw`umugore.

Iyo umugore acuze arimunsi yimyaka mirongo ine, bavugako acuze imburagihe aribyo byitwa menopause premature mururimi rwigifansa.

Ibi bikaba bishobora kugwirira umugore  byizanye cyangwa se byatewe nimpamvu zinyuranye zirimo imiti imwe nimwe, Kuba yakwivuriza kenshi mumamashini akoresha ingufu zokurwego rwa X (X-ray machines cyangwa machines a rayons X) n`izindi nyinshi…

Ni ibihe bimenyetso byakubwira ko umuntu afite ikibazo cyo gucura imburagihe?

Ibimenyetso bikurikira cyangwa se bimwe muri byo bishobora kwerekana ko umugore afite ibyago byinshi byo gucura imburagihe.

Muri ibyo bimenyetso harimo nk`imihindagurikire idasobanutse yukwezi kwumugore kugeza ubwo ashobora kubura imihango mugihe kigera mumezi atatu akurikirana, kubura ibitotsi cyangwa  agasinzira nabi, guhindura imyitwarire ndetse nuko yabanaga nabandi, kumagara mumyanya ndanga gitsina, gutakaza ubushake bwimibonano mpuzabitsina n `ibindi.

Ni izihe ngaruka zo gucura imbura gihe (Menopause precoce)?

Ingaruka ikomeye yo gucura imbura gihe (menopause precoce) kubagore ni ukutabasha gusama kandi bakora imibonano mpuzabitsina kuburyo buhoraho mugie kingana nibura n`amezi cumi nabili (12) cyangwa mumezi atandatu kuzamura iyo umugore arengeje imyaka 35.

Iyi menopause precoce kandi ishobora gutera umugore ibindi bibazo birimo koroha ndetse no kuvunika kwamagufa, indwara zumutima n`inzindi.

Mbese ikibazo cyo gucura imbura gihe kiravurwa kigakira?

Niba abantu babana bamaze igihe kinga numwka  cyangwa amezi atandatu (igihe umugore arengeje imyaka 35) bakora imibonano mpuza bitsina burigihe kandi idakinye bakaba badasama, nibyiza kujya kwamuganga kugirango babakorere ibizamini bitandukanye  (imisemburo nibindi) hamenyekane ko ntakindi kibazo bafite cyababuza kubyara hanyuma gishakirwe  imiti.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here