Ibikomeye byavuzwe na mutagatifu Tereza

0
2429

Ubundi se mutagatifu Tereza nimuntu ki?

Imwe mumafoto ya Mutatagatifu Tereza w`Ikarikuta

Mary Teresa Bojaxhiu uzwi cyane mu idini Gatorika nka mutagatifu Tereza cyangwa mama Tereza w`i Karikuta yavukiye aho bita  Anjezë Gonxhe mugihugu cya Albania ku italiki ya 26 /08/1910 mumugi witwaga Skopje, ubu ni umurwa mukuru wigihugu cya Macedonia ya ruguru ari naho yabatirijwe nyuma yumunsi umwe avutse ni ukuvuga ku italiki ya 27/08/1910 aba ari nawo uhinduka umunsi we w`amavuko.

Tereza niwe wari umukobwa muto w`ababyeyi be Nikolle na Dranafile Bojaxhiu (Bernai). Se umubyara akaba yari numunyepolitike mugihugu cyabo ,yitabye Imana mu mwaka w1919 Tereza afite gusa imyaka 8.

Twifashishije inyandiko ya  Joan Graff Clucas ivuga kubuzima bwa Tereza,Tereza yari umwana  ushimishijwe cyane ninkuru zubuzima bw`abihaye Imana bo mugace yari atuyemo nuko mumyaka 12 gusa yiyemeza nawe kuziha Imana.

Mumwaka wa1928, kumyaka18 Tereza yasize umuryango we ajya kuba mumuryango wabakobwa bihaye Imana witwagaSisters of Loreto mugihugu cya Ireland aho yagombaga no kwigira icyongereza kugirango azabashe kwamamaza ivanjiri n`ibikorwa bya gikiristu ahantu henshi.

Tereza yaje kujya mugihugu cy` Ubuhinde mumwaka w1929 atangira igice cye cyambere cyinyigisho zokwiha Imana (noviciat/Novitiate) mugace  bita Darjeeling hanyuma abona amasezerano ye yambere kuwa 24/05/1931.

Tereza yaje kugira andi masererano yakabili kuwa 14/05/1937 ndetse aza gutorerwa kuba umuyobozi mumwaka w1944. Yakomeje gukorera imirimo ye mugace k`uburasirazuba bwa Karikuta (Calcutta) arinako afasha abatishoboye bomuri ako gace.

Tereza yakomje kujya akora imirimo myinshi nkuko bivugwa munyandiko zitandukanye hanyuma aza kwitaba Imana kuwa  5 septembre 1997 i KARIKUTA

Ni ibiki by`ingenzi twakwibukira kuri Tereza?

Nubwo Tereza yakoze ibintu byinshi cyane, yamenyekaniye cyane kumuryango wabakobwa bihaye Imana witwa missionaires de charté mururimi rwigifaransa,bagombaga gukurikiza imyitwarire ndetse n`im ikorere ye.

Uretse kandi ibikorwa bye yakoze,Tereza yasize avuze amagambo menshi kandi yingirakamaro abantu benshi bibuka ndetse bakanayifashisha mubuzima bwaburi munsi.

Urubuga amarebe.com rwabateguriye amwe muri ayo magambo (Tugenekereje mukinyarwanda):

  1. Abantu akenshi ntibashyira mugaciro kandi barikunda ariko ukwiriye kubababarira !
  2. Ushobora kuba  ufite umutima mwiza, ariko abantu bakakwita indyadya, ariko uzajye ubababarira !
  3. Nugira icyiza ugeraho (Nutera imbere) abakuryarya ko ari nshuti bazaba benshi ariko ntibizakubuze gukomeza gutera imbere !
  4. Mugihe uri inyangamugayo ndetse n`umunyakuri, birashoboka ko abantu bazagutesha agaciro,ariko komeza ubunyangamugayo bwawe !
  5. Nubwo ibyo wubatse mumyaka myinshi hari umuntu waza akabisenya mu ijoro rimwe, ariko gerageza ukomeze wubake !
  6. Abantu bashobora kuzakubona wishimye bakakugirira ishyari,ariko uzakomeze wishime !
  7. Nubwo ibyiza ukoze uyumunsi abantu bashobora kuzaba babyibagiwe ejo, ariko komeza ukore ibyiza !
  8. Nubwo ushobora gutanga icyiza utunze ntikinyure abantu, ariko wowe ukomeze utange icyiza utunze !

Agakomeza agira ati << Ku iherezo buri muntu azajya asobanura ibye ari imbere y`Imana wenyine >>  !

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here