Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports yirukanwe azira kuvuga amagambo mabi arimo n’irondaruhu

    0
    438

    Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports yirukanwe azira kuvuga amagambo mabi arimo n’irondaruhu

    Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania imaze gusezerera umutoza wayo witwa Luc Eymael nyuma yo gutangaza amagambo atishimiwe arimo n’irondaruhu

    Kuri iki cyumweru ni bwo shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania yasozwaga hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma, aho ikipe ya Young Africans yatsinze ikipe ya Lipuli igitego 1-0, nyuma yaho umutoza Luc Eymael aza gutangaza amagambo atarishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania.




    Yagize ati:“Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania, muri abantu batize, ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi nta DSTV, abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cyangwa imbwa”

    Nyuma y’aya magambo ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga bwahise butangaza ko butandukanye bidasubirwaho n’uyu mutoza wanakunze kumvikana anenga byinshi muri Tanzania birimo n’imisifurire.

    Kuva mu mwaka wa 2010, Luc Eymael yatoje amakipe arenga 10 arimo Rayon Sport yo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya, El Merreikh yo muri Sudan, Polokwane, Free State Stars na Black Leopards zo muri Afurika y’Epfo ndetse n’andi.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here