Dore ibimera tubana nabyo bishobora kutwica tutabyitondeye

0
2111

IBIMERA  TUBANA NABYO UTARUZI BISHOBORA KWICA UMUNTU NDETSE N’INYAMASWA!!

Benshi muritwe tugiye dufite ubusitani buto cyangwa bunini mungo zacu murwego rwo kugaragara neza ndetse nokongera umwuka mwiza (oxygen) aho dutuye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika cyitwa citizenmatters, kivuga ko byinshi mubimera dukunze gushyira mubusitani bwacu akenshi bigiye bifite akamaro kenshi tutazi dore ko harimo ibishobora kuvura indwara zigiye zitandukanye.

Gusa hari n’ibimera bishobora kuba byahitana umuntu mugihe abiriye cyangwa bikamwangiriza uruhu mugihe abikozeho.

Uyu munsi twaguteguriye bimwe muri ibyo bihingwa duhura nabyo kenshi ariko ukwiriye kwirinda kuko bishobora kuba uburozi bukomeye kubuzima bwa muntu binyuze kukurya cyangwa gukora ku mababi, imbuto, indabyo, imizi cyangwa imitobe yabyo ndetse nomubundi buryo butandukanye ushobora guhura nabyo.




Dore bimwe mubishobora gutera ibibazo bikomeye, harimo n’urupfu mugihe utabyitondera:

  1. Dieffenbachia

iki ni ikimera gikunze kugaragara mungo zitandukanye nyamara ni kibi cyane kubuzima bw’umuntu, dore ko uramutse ukiriye cyakuviramo ingaruka zikomeye mubuhumekero bikaba byanakuviramo urupfu.

  1. Spathipyllyum

Ibi bimera nibyiza byoza ikirere. Kimwe na filodendroni na pothos, ariko bishobora gutera ibibazo bikomeye cyane birimo n’urupfu mugihe wabikoresheje, byagutera kubyimba iminwa, nururimi, ingorane zo kuvuga cyangwa kumira, kuruka, isesemi, no gucibwamo.

  1. Philodendron

Mu bantu, cyane cyane ku bana bato, gufata filodendron mubisanzwe bigira ingaruka zoroheje gusa, harimo no kubyimba umunwa hamwe n’inzira zifungura. Mugihe ugerageje kubirya cyane cyane nko kubana bishobora kubaviramo urupfu.

4. Zamioculas, cyangwa igihingwa cya “ZZ”

5.Caladium, cyangwa “Umutima uva amaraso”

6.Dracaena

  1. Sansevieria,

Iki gihingwa ntabwo gifite uburozi nk’ibindi, ariko gitanga ibimenyetso bimara igihe gito nko kubabara umunwa, kugira amacandwe menshi hamwe no kugira isesemi ndetse rimwe narimwe kigashobora kubyara ibindi bibazo igihe cyariwe.

Ugize igitekerezo, icyifuzo cyangwa inyunganizi kubyo tuba twabagejejeho watwandikira ubinyujije muri comments.

Ibuka gusangiza inshuti zawe ubu bumenyi.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here