Mukunzi w`amarebe.com, ntagushidikanya ko atari ubwambere wumviseko ko habaho igikorwa cyo gutanga ndetse noguhabwa amaraso. Muri iyinkuru, twashatse kukubwira byinshi kuri ikigikorwa ndetse no gusubiza ibibazo abantu benshi bibaza kubijyanye no gutanga amaraso nko kuvuga ngo kuki amaraso atangwa; amaraso atanzwe abikwa ate? Nibande bemerewe gutanga amaraso? n`ibindi nkibyo.
Nubwo hari abatemera gutanga ndetse no guhabwa amaraso kubera impamvu zabo bwite nk`imyemerere n`izindi, impano y` amaraso ni imwe mumpano iruta izindi umuntu ashobora kuba yaha undi ikaba ishingiye kugikorwa cyo gukura amaraso mumuntu kubushake agahabwa umurwayi uba ayakeneye hakoreshejwe uburyo bwo kuyamutera.
Uyu murwayi uhabwa amaraso aba ashobora kuba arwaye indwara zisanzwe z`amaraso, kanseri cyangwa se igihe arimo ava bikabije nk`uwakoze impanuka, uwo barimo babaga cyangwa se umubyeyi urimo abyara.
Nubwo amaraso agizwe n`ibice bitandukanye nkuko twabibonye munkuru zacu zabanje, aribyo utunyangingo dutukura, utunyangingo tw`umweru, amapurakete ndetse n`igice cyitwa purasima (Globules rouge/Red cells; Praquettes/Platelets na plasima/Plasma mundimi z`amahanga ), ibi bice by`amaraso bishobora gutangirwa rimwe cyangwa se hagatangwa kimwe muribyo hakurikijwe icyo umurwayi akeneye.
Mugihe hakenewe gufatwa gusa igice kimwe cy`amaraso, hafatwa amaraso yose hanyuma akayungururwa akavanwamo igice gikenewe gusa hanyuma ibindi bice bisigaye bigahita bisubizwa nyirabyo aka kanya.
Mbese amaraso atangwa ate?
Nyuma yo kuganira na muganga akanasuzuma ko ugiye gutanga amaraso ntakibazo kidasanzwe afite cyamubuza gutanga amaraso, umukozi wabyize ashobora noneho gufata amaraso kugirango azashyikirizwe umurwayi mugihe kitarenze iminsi 42. Iki akaba ari igikorwa kimara hagati y`iminota 8 n`iminota 10 igihe hafatwa ibice byose by`amaraso ndetse ikigihe kikaba cyagera noku minota 45 igihe hafatwa kimwe mubice by`amaraso.
Muri iki gikorwa kandi, umuntu akaba ashobora gukurwamo/Gutanga gusa amaraso angana na ml 420 kugera kuri ml 480 hakurikijwe ibiro bye.
Murwego rwogufasha umubiri gukomeza gukora neza, umaze gutanga amaraso agirwa inama yo gufata ibyo kunywa bihagije kugirango hirindwe ingaruka zishobora kumubaho nk`umunaniro, kweruruka n`izindi.
Muri iki gikorwa kandi nibyiza ko utanga amaraso amara nibura ibyumweru 8 kugirango yongere gutanga amaraso. Tubibutseko umugore ashobora gutanga amaraso inshuro 4 mumwaka mugihe umugabo ashobora gutanga amaraso inshuro zigera kuri 6 kumwaka.
Mbese ni nde ushobora gutanga amaraso?
Nubwo umuntu wese ufite ubushake ashobora gutanga amaraso nyuma yo gukorerwa ibizamini , hari abantu bagirwa inama yokudatanga amaraso barimo abafite munsi y`ibiro 50, abasaza ndetse n`abandi bafite ipamvu zihariye (HIGH RISK GROUP) nk`abafunzwe, abatinganyi, indaya n`abandi.
Tubibutseko nubwo amatsinda yose y`amaraso aba akenewe, ariko ko itsinda rya O- riba rikenewe cyane kuko rishobora guhabwa umurwayi ufite itsinda iryariryo ryose ry`amaraso.
Tubifurije gutanga ubuzima mutanga amaraso.
[…] Bakunzi bacu,ngo abarwayi baba bagiye kujya bahabwa amaraso y’amakorano? Twari tumenyereye ko abarwayi bahabwa amaraso yaturutse kubagiraneza bemera gutanga ayabo nkuko twabibonye munkuru yacu yabanje yitwa umva impano iruta izindi waha umuntu […]