Umusifuzi uzasifura umukino wa wa APR Vs Rayon Sport yamenyekanye!!!!!!

    0
    905

    Mbere y’umunsi umwe ngo habe umukino ukomeye uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugishyingo 2021, hatangajwe umusifuzi uzasifura uriya mukino.

    Uyu mukino uba udasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

    Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:00’.

    Uretse Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa mbere, ku ruhande hazaba hari umusifuzi wa mbere ari ari we Karangwa Justin, uwa kabiri akazaba Simba Honore, n’aho umusifuzi wa 4 azaba ari Hakizimana Louis.

    Kwinjira kuri uyu mukino kandi, ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n’igihumbi ahasigaye hose.






    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here