Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie)3/3

0
1703
Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa CASARHEMA, turabagezaho igice cya 3 arinacyo cyanyuma cy’ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA , umunya Cameroni  wakoresheje imbaraga zidasanzwe zizwi nka maji (Maggie) mugihe kigeze kumyaka 10, aho anatubwira uko yaje gukizwa ndetse nokuba umukozi w’Imana.

Ijoro rimwe, nagize inzozi zikomeye, ndota nyura ahantu habi ntangira kurigita, ngiye kurengerwa ndatabaza, mpita mbona umugabo munini cyane araza ankuramo aranyuhagira ampa n’imyenda myiza ndambara. Icyakora izi nzozi nazifashe nkizisanzwe, sinazitaho,nikomereza imirimo yanjye.




umunsi umwe ndi mumodoka shitani yanteje  impanuka ikomeye ashaka kunyica kuko ntumviye amabwiriza ye yose, ariko sinapfa. Najyanywe mubitaro mumujyi wa Duwara. Ubwo nari mucyumba ndyamye, nabonaga abadayimoni benshi banteye ariko nkabona imbaraga ntazi zibasubije inyuma.

Ijoro rimwe naje kubona abamarayika 2 b’Imana baje aho narindyamye, bamwirako baje kumbwira imbaraga z’Imana ziruta kure izashitani. Bambwiyeko Imana Inkunda kandi idashaka ko nicwa na shitani, banambwirako hari umugambi Imana Ifite wokuzakuraho shitani burundu.

Kuko nashakaga gukorana n’imbara zirenze izo narimfite, nababwiyeko nshaka kureba iyo mana inkunda. Bambwirako ngomba kubanza kwemera umwana wayoYesu nkumwami n’umukisa. Sinazuyaje narabyemeye ariko ngirango nzibonere imbaraga. Bantegetse kujya nsoma Bibiliya buri munsi bahita bigendera.




Bakigenda, wamuyobozi wanjye yahise yinjira, numva amagambo amvamo amubwirako nubwo ankunda ariko nshaka kumusezeraho ntagishaka gukorana nawe. Namubwiye uko Imana yansuye kandi ko nemeye Yesu. Nkivuga iryo zina , natangajwe nuko yahise aburirwa irengero yongera kugaragara muminota nk’itatu.

Naje gutaha ariko ntakize, mbitekerereza umukunzi wanjye, nawe aranshyigikira ambwirako yahoraga asengera ko natandukana na rusiferi. Nyuma y’iminsi ibili nsinziriye, nasuwe munzozi n’umugabo andangira  ahantu nzajya guca amababi y’ibiti mu  ishyamba akankiza.

Nazindutse jyayo, ngitangira kuyaca, umuntu yankoze kurutugu mpita nibona muyindi si nziza cyane itandukanye n’iya Rusiferi narimenyereye. Urumuri rwavaga kuri uwomuntu rwangezeho mpita numva amahoro aranyuzuye. Natambagijwe umugi wubatswe na zahabu. Nongeye kumva ijwi rimbwirako rinkunda kandi ko kuva uwo munsi mbaye umwana w’Imana.

Nahise mbona ecran, maze nerekwa urugamba rwose Imana yarwanye kuva nakora impanuka kugeza uwomunsi, abadayimoni bashaka kunyica. Iyi filime ikirangira, numvise imbaraga zisa nk’umuyaga zinsunika ubwo ntangira kuruka ibyo nariye byose kwa rusiferi.




Nyuma yoguhabwa amabwiriza mashya yokubaha Imana ndetse noguhabwa amasezerano menshi arimo n’isezerano rikuru ry’ubugingo, nabwiwe kujya guhamiriza abantu bose ibyo Imana Inkoreye no gusobanurira abakiri mububata bwa sekibi ndetse nkanabereka  uko babusohokamo. Yansezeranije kuzabana nanjye aho nzajya hose.

Kuva ubwo natangiye kujya numva indirimbo nziza mumatwi yanjye ntazi aho zituruka ndetse n’ibihimbano by’umwuka aho ndi hose. Nabonyeko ubwami bw’Imana aribwiza inshuro ibihumbi byinshi kurenza ibyiza wabona kuri iyi si.

Yesu yongeye kunkoraho arambwira, ati genda ukore ugushaka kwanjye. Ndanjye ndamubwira nti yego nyagasani. Nahise nibona iruhande rwa cya giti, muri m 300 uvuye kunzu yanjye. Ntagikomere naringifite habe n’inkovu.




Kuberako Imana yari yambujije gusubira munzu iyo ariyo yose, nahise mpura n’umukunzi wanjye warimo anshakisha aziko napfiriye mu ishyama. Namubwiyeko Yesu yankijije mubwira n’ibyambayeho byose. Twamaranye ukwezi kose munsi y’igiti cyari imbere y’iwacu mumvura itari yoroshye.

Mukwezi kwa 2 nyuma yuko Imana Inkijije, mumasamunani z’ijoro, marayika w’Imana yaransuye ambwirako noneho natangira kurara munzu. Mumasacyenda, twarabyutse turasenga, turaririmba tujya munzu.

Mumezi yakurikiyeho nashatse itorero njya gusengeramo ndetse ntangira no gutanga ubuhamya n’ubwo byangoye cyane kuko bandwanyaga ngo ndacyari umwana mugakiza!




Mumatorero yose Imana yanyemereye gutangamo ubuhamya, nagiye mbona mo abayobozi bamwe bigisha kandi bafite n’abadayimoni. Aba barangwa nokwigisha iby’ubukire, bakabwira abayoboke babo ko nibatanga amafaranga aribwo bazahabwa umugisha. Baba bagamije kwiyubakira amazu meza nokwigurira ama modoka ahenze.

Kuva natangira gutanga ubuhamya, nabonye abantu benshi babohoka bakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.

Aha ngaha, ningombwa kwibukako rusiferi ashobora gukoresha abana bawe, uwo mwashakanye, abo musengana n’abandi kugirango abone uko akwinjirana. Birasaba rero kumurwanya wivuye inyuma, ugira umwete muri byose kandi witwaje intwaro zose z’Imana (Efeso 6, 10-18)




Sinasoza ntababwiye uko rusiferi yakomeje gushaka uko yanyica. Umunsi umwe ndimo ngenda, numvise imodoka inturutse inyuma, ingezeho irahagarara. Yansabye koninjiramo ikampa lifuti kuko yaramenye aho ngiye. Ngezemo, Imana yamfunguye amaso mbonako atari umuntu uyitwaye, ahubwo ari dayimoni watumwe kunyica.

Mbona marayika w’Imana araje yicara kukizuru cy’imodoka, numva ijwi rimbwirako ndagerayo amahoro. Nageze aho naringiye, ansezeraho nkora ibyari binjyanye. Rusiferi kandi yagerageje kujya yiba ubuhamya bwanjye, kuburyo buri munsi naburaga nibura impapuro 2 ariko ndashimira Imana ko yakomeje kunshyigikira bukaba bwarageze kuri benshi.

Izindi nkuru bijyanye wasoma

1. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie) 1/3

2. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie)2/3

3. Nari umukozi w’ umwamikazi w’amazi-Mama-Wata: Ubuhamya bwa Elsie Kweta

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here