Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie).2/3

0
1876

Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa CASARHEMA, turabagezaho igice cya kabili cy’ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA , umunya Cameroni  wakoresheje imbaraga zidasanzwe zizwi nka maji (Maggie) mugihe kigeze kumyaka 10, aho anatubwira uko yihuriye na RUSIFERI (Shitani) ikuzimu bakanasinyana amasezerano atandukanye.

Dogiteri Martin akomeza agira ati << Kuva nagera aho narintuye, namaze amezi menshi mbona abantu bose nk’abambaye ubusa. Nabanaga n’abadayimoni nk’abavandimwe banjye, rimwe narimwe bakankoresha ibyo bishakiye  nko kubeshya ntabishaka n’ibindi. Bahoraga bansaba uburenganzira bwogutura mumibiri yabene wacu.

Kuva icyo gihe, uburyo bwokwihorera kubanyiciye ababyeyi bwari bumaze kuboneka. Nagombaga kwica abagabo 2 n’umugore umwe bose bomumuryango wanjye. Mbere yaho gatoya, najyaga ngerageza imbaraga zanjye, aho nashoboraga gutunga ikiganza cyanjye cy’imoso kubiti bigacikamo kabili. Ndibuka ko narebye umwana w’umupfumu akaguru ke kagacikamo uduce twinshi n’ibindi.




Mu ijoro rimwe, wamupfumu wanyigishije yambwiyeko ngomba kwihorera mpereye kubana 12 (babyara banjye), bakabanza gupfa bose. Icyakora narabyanze kuko abana ntaruhare bari baragize murupfu rw’ababyeyi banjye. Ahubwo yashakaga kubatangaho igitambo ngo yibonere amafaranga menshi. Byatumye ataha yandakariye cyane.

Nakomeje kandi kugirira ingendo mu isi y’umwijima buri mugoroba. Umunsi umwe, nageze mugice cyanyuma cy’ubwami bwa Sekibi. Nishimiye cyane guhurirayo na babanzi banjye. Nahise numva aricyo gihe cyiza cyogushyira iherezo kumushinga wanjye wokwihorera. Nahise mpamagara umudayimoni w’umugome cyane ngo amfashe kwica abanyiciye  ababyeyi, ariko mpita mbona wamupfumu w’iwacu arahageze, yongera kumbwirako niba nshaka kwihorera  muha babana 12 ba data wacu, bituma ntabasha kwihorera icyo gihe.

Nibutse ibihe byiza nagiranye n’abo bana nukuntu twakundanaga, mubwirako icyo nakwemera gusa ari ukubagira imfubyi ariko ko ntashobora kubica. Yahise ambwirako nanjye ngomba gupfa kuko nanga kumvira amabwiriza ye.




Igihe kimwe nasuye mubyara wanjye, nabonye ibaruwa insaba amafaranga yo kwigura ntayabona ngapfa. Nahise mfata icyemezo cyo kwiyahura ariko nkabanza kujya kwica abanyiciye ababyeyi. Mugihe nari nkiri mucyumba cyanjye maze kuvanga imiti yokwiyica, mubyara wanjye yaje kundeba arambuza, ambwirako amafaranga nasabwe arayambonera ndayatanga sinaba ngipfuye.

Naje kubona akazi mumugi wa Duwala (kameroni) maze nubaka amazu aho navukaga. Muri ayo mazu, naje gushyiramo ubutaka buroze arinabwo bwishe babantu 3 banyiciye ababyeyi. Mba mporeye ababyeyi banjye gutyo, ariko shitani atangira kujya anteza ibyago byinshi birimo ibihombo, ubukene n’ibindi kuko nanze gutanga ba babyara banjye ngo bapfe.




Igihe kimwe muri zangendo nagiririraga mu isi y’umwijima, naje kujya mubuhinde murusengero rwa Shitani, aho minisitiri w’intebe mubwami bwa shitani yambwiyeko bampisemo kunkoresha muri gahunda zabo zinyuranye  muri Afurika ariko by’umwihariko muri Kameroni.

Nasinyanye nabo amasezerano y’akazi kabo turangije bampa amaraso n’inyama by’abantu ndabirya. Nyuma y’ibirori byo gusinya ayo masezerano, nasobanuriwe byinshi kurusengero rwa Shitani. Yambwiye byinshi kurusengero rwitiriwe igihugu cy’ubudage rukaba ruri munsi y’isi.Yambwiye kandi kurundi rusengero ruri munyanja akaba arinarwo kicaro cya rusiferi.Yambwiye kandi kurundi rusengero rwo mugihugu cy’Ubuhinde ruyoborwa na minisitiri w’intebe mubwami bwa shitani.




Nagarutse murugo ntagikoza amaguru hasi cyangwa ngo ndye nubwo abambonaga babonaga ngenda bisanzwe. Naje kubwirwako tugomba kubaka urusengero rwa shitani muri afurika yo hagati ngo tubone uko dukomeza gukora neza imirimo yacu.

Banyeretse kandi umushinga bafite wogushyiraho umuryo bumwe bw’imisengere kuri bose, ndetse no kugabanya amafaranga akoreshwa kuburyo azasigaranwa gusa n’abakozi be. Bashakaga kandi guteza ibihugu ubukene kugirango bajye gushaka inkunga maze shitani ibone uko yigarurira ibihugu inyuze munguzanyo no munkunga.




Natumiwe kujya mungoro ya rusiferi munsi y’amazi, nsinyirayo andi masezerano yoguhagararira urusengero rwe  mugihugu cya kameroni. Nahise mpabwa imbeba ndayirya nongera kunywa andi maraso y’abantu nyuma yogusinya ayo masezerano.

Igihe kimwe ikuzimu amaraso n’imibiri by’abantu byarashize, shitani ihita iteza intambara hagati ya Irake na Koweti kugirango hanakoreshwe intwaro zikomeye hapfe benshi batihannye, hongere hanaboneke ayo maraso.

Mugihe twashakaga gutangira inyubako y’urusengero rwa shitani muri kameroni, nasabwe kohereza ikuzimu urutonde rw’abantu bose bazakora kuri iyi nyubako ndabyanga kuko bari kuzaba ibitambo bagapfa. Shitani yongeye kundeba nabi bituma antegeka gutangira kwirihira ibyo narinkeneye byose ngo mbeho.

Izindi nkuru bisa wasoma.

1. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie).1/3

2. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie)3/3

2. Aba Pasiteri 6 babi ugomba kwirinda: Inyigisho ya Pasiteri “Douglas KIONGEKA”

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here