Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie).1/3

0
2519

Usanga abantu benshi bishimira kuvuga Yesu gusa kandi koko nibyo niwe musingi wabyose, ariko ninangombwa kumenya neza imirimo y’umwanzi ngo haboneke uburyo bwiza bwo kumurwanya.

Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa CASARHEMA, turabagezaho ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA, umunya Cameroni  wakoresheje imbaraga zidasanzwe zizwi nka maji (Maggie) mugihe kigeze kumyaka 10, anatubwira uko yihuriye na RUSIFERI (Shitani).




Ati << Bijya gutangira, nashakaga imbaraga zokumfasha kwihorera kuri data wacu wari waranyiciye ababyeyi akoresheje imbaraga z’abapfumu n’abarozi. Naje kumva ko hari umupfumu ukomeye warutuye mugihugu cy’ubufaransa, mwandikira musaba ko yamfasha kugera kumugambi wanjye.

Nyuma y’iminsi 6 gusa, yansubije anyemerera, anyoherereza urupapuro rumwe rw’ umuhondo ngo nshyireho amacandwe, ndetse n’igitonyanga cy’amaraso kurupapuro rutukura arinabyo byagombaga kunyinjiza mu isi y’umwijima, ndetse anansaba kugira icyumba kitagerwamo n’undi muntu.

Kuko bitashobokaga kubona icyo cyumba kwa mushiki wanjye wanderaga, nahisemo kwisubirira kumatongo yacu kuko hariyo amazu atagira uyabamo. Yanampaye imiti itandukanye yokujya nsiga kumaso ntangira kujya mbona ibintu bidasanzwe.




Umwe mubapfumu bari bakomeye mugace narintuyemo, yemeye kujya amfasha ndetse anantegurira urugendo rwambere rwo kujya ikuzimu. Umunsi wokugenda ugeze, yampaye agasaraba gakora maji (Magie) n’ amabwiriza yogufata inzira njyenyine nkajya ku irimbi satanu z’ijoro.

Nkigera ku irimbi, numvise ijwi rimbwira gushyira kagasaraba hasi maze hahuha umuyaga mwinshi uteye ubwoba, numva aho nkandahiye habaye ibyondo, ubutaka burakinguka ninjira munda y’isi nkikijwe n’urumuri rwinshi. Nabonye abadayimoni benshi baza bankikije mumashusho y’inyamaswa zikomeye nk’intare, Dragon,  inzoka nini n’ibindi.

Nahabonye umugore ampa rukuruzi izajya imfasha kwihindura icyo nshaka cyose ndetse anantembereza ibice bimwe by’ikuzimu birimo umwobo muremure cyane arinawo haniro ry’abadayimoni batashoboye kurangiza ubutumwa bahawe ku isi ndetse n’abahoze ari abakirisitu bagiye bakomeretsa abadayimoni kubera kuvuga izina rya Yesu bakaza kugwa bagapfa batarihana.




Mugihe narinkitegereza ibyo, umudayimoni wanyoboraga yansabye kuva hafi y’urwo rwobo kuko umuyobozi mukuru (Rusiferi) yari agiye kuza aho twari turi. Nigiye hirya ho gato ariko nyuma y’akandi kanya numva umuyaga mwinshi urampuha nibona nanone kuri rwarwobo mpagaze imbere ya RUSIFERO, ariko mbuzwa kumwitegereza ahubwo ntegekwa kubama imbere ye doreko kurebana nawe bitanashobokaga kubera amaso ye ameze nka ecrans/screens arinazo akoresha areba ku isi.

kubera ububasha afite bwokwihindura icyo ashatse, yanyiyeretse mu ishusho y’igiti kinini cyane ntabashaga kureba ngo ngiheza. Mu isi yumwijima nabonye hubatse nk’igisirikare, aho bubahana uturutse kumukuru ukageza kuworoheje. Abadayimoni baciye imbere ya RUSIFERI bamurahira ko bazakora neza imirimo bashinzwe.

Nahise mbona Rusiferi arambuye akaboko hejuru yawamwobo, umushongi waka umuriro uhita wuzura muri rwarwobo maze nkomeza kumva gutaka kwinshi kw’abari muri rwa rwobo.




Nyuma y’aha, nabonye ahakorerwa ibikoresho binyuranye birimo iby’imiziki ndetse mbona n’aba perezida 6 baje gutanga raporo y’imirimo bashinzwe irimo kurenganya abizera Imana mubihugu bayobora, kurwanya abandi baperezida bubaha Imana n’ibindi. Nabonye kandi abadayimoni bigize abapadiri n’abapasiteri kugirango bigishe ibinyoma maze bayobye abantu.

Nabonye kandi uko bashinga amashuli ya Bibiliya (Theologie) kugirango haboneke abigisha ijambo ryimana bayobowe n’ubwenge bwabo gusa. Nabobye kandi abayobozi b’ibigo byimari  bikomeye ku isi.

Nabonyeyo kandi ibigirwamanakazi bitandukanye birimo icyitwa umwamikazi wa Zaka/Mubuyapani kikaba n’icyegera cya Rusiferi, iki kikaba kigomba konsa umuntu wese ugeze mu isi yumwijima bwambere.

Nkimara kumwonka, numvise igituza cyanye cyenda guturika, mbona abadayimoni twarikumwe bahise banyubararira barandamya. Nahise mpabwa imbaraga zogusenya icyo nshatse cyose nkoresheje ikiganza cyanjye cy’ibumoso.

Nahise nemerwa gusubira aho narintuye ariko ntakiri wawundi kuko nari narahindutse bikabije.

Izindi nkuru bisa wasoma

 1. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie).2/3

2. Uko nahuye na RUSIFERI: Ubuhamya bwa Dogiteri Martin ESSOMBA wahoze akoresha maji( Magie)3/3

3. Nari umukozi w’ umwamikazi w’amazi-Mama-Wata: Ubuhamya bwa Elsie Kweta

 4. Aba Pasiteri 6 babi ugomba kwirinda: Inyigisho ya Pasiteri “Douglas KIONGEKA”




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here