Riquelme yavuze ko Messi nadahesha PSG igikombe cya Champion’s league ntacyo azaba abamariye!!

    0
    675

    Riquelme yavuze ko Messi nadahesha PSG igikombe cya Champion’s league ntacyo azaba abamariye!!

    Juan Roman Riquelme, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru beza bo muri Arijantine bahagarariye Boca Juniors, Barcelona na Villarreal mu gihe cye, yizera ko Paris Saint-Germain ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe babuze igihe kirekire cya Champion’s league dore ko bafite Lionel Messi nk’umwami.

    Uyu mugabo yongeyeho ko nibaramuka badatwaye iki gikombe bari kumwe na Messi ntacyo bazigera babona.

    Mu kiganiro na ESPN, Riquelme yagize ati: “Niba PSG idatwaye igikombe ubu hamwe na Messi, ntibazigera batsinda”

    Riquelme yabajijwe n’umunyamakuru umukinnyi abona wa mbere ku isi amusubiza ko ntawundi ari “Messi”

    Mu gihe Riquelme yemera ko Messi azayobora PSG mu cyubahiro cya Champions League, yahanuye ko ejo hazaza azasubira muri Barcelona.

    Ati: “Ndatekereza ko Messi azegukana igikombe cya Champion’s league hamwe na PSG akazasubira muri Barcelona”.

    Messi w’imyaka 34, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri PSG muriyi mpeshyi, bityo azongera kuba free agent afite imyaka 36 mu mwaka wa 2023.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here