R.I.P (Naruhukire mumahoro!): Ijambo dukoresha twapfushije uwo twakundaga.

0
1194

Nibyo koko gupfa ntibimenyerwa, ariko kandi ntaho twabihungira. Kubasenga, urupfu barwita irembo ribageza kumana no mubundi buzima baba bategereje, ariko igitangaje nuko iyo rubasatiriye biruka kibuno mpa amaguru bashaka uko baruhunga. Bagasenga cyane ngo rwigireyo, bakanywa imiti itagira uko ingana n’ibindi byinshi byabakiza urupfu nibura iry’uwo munsi.

Uku gutinya urupfu ntibiba kubizera Imana (abasenga) gusa, kuko n’intwari zikomeye  iyo ruje zimanika amabiko zikarambika intwaro hasi ndetse inyinshi zigapfa zihunga cyangwa zigerageza kwirwanaho ngo zidapfa ariko bikarangira urupfu ruzijyanye.




Ibi kandi nibyo biba kubaganga basanzwe bavura abandi, nyamara iyo rwaje nabo ntirubatinya. Mbese rwabaye nk’umurage wacu tudashobora kunyuranya nawo kucyiciro cy’ubuzima  waba urimo cyose cyangwa icyo waba ukora icyo aricyo cyose n’aho waba ukomoka aho ariho hose.

Uretse kwibutsa umutu wese ko azapfa yabitinya atabitinya, muri iyi nkuru twashatse kugaruka cyane kumagambo akunze gukoreshwa iyo umwe muri twe rwamutwaye (yatuvuyemo) tumwifuriza guhirwa mubundi buzima tutazi aba agiyemo.




Ayo magambo akaba yose aba aganisha kumpine y’ijambo ry’icyongereza  ” R.I.P” Rest In Peace cyangwa se ugenekereje  ” Ruhukira mumahoro” bikaba bivugwa hashaka kwerekanwa akababaro dutewe nokubura uwacu, tumwifuriza iherezo ryiza ndetse tunihanganisha umuryango we . Icyakora bikaba bishobora kuvugwa ukundi nomuzindi ndimi.




Arikose koko iri jambo haricyo ryamarira uwapfuye?

Iyo witegereje neza irijambo n’andi bijyana, usanga abenshi bayakoresha atari urukundo gusa baba bafitiye uwagiye, ahubwo babiterwa n’ubwoba kuko baba bibutseko wenda ejo ari undi muribo uzaba utahiwe.




Nubwo hari abizerako ushobora gusabira uwitabye Imana agahindurirwa ubuzima yagombaga kubamo, ariko hari n’abandi bizerako iyo umuntu apfuye biba birangiye ntakindi cyahinduka ko ahubwo ajya ahahwanye n’imirimo myiza cyangwa mibi yakoze akiriho. Ntitwirengagije  ariko n’abavugako iyo umuntu apfuye urugendo ruba rurangiye mbese ntakindi gikurikiraho.

Ibi  byose byagutera kwibaza niba koko kuvuga ijambo R.I.P hari akamaro rifitiye uwitabye Imana.




Dore amwe mumagambo yagiye akoreshwa n’abantu batandukanye mugihe cyogupfusha abantu:






















Wowe uryumva ute?

Tubifurije gutegura neza ubuzima bwa nyuma y’ubu bitewe nuko mubyizera.

Mugire amahoro!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here