Pastor Mpyisi akomeje guhamya Imana, nyuma yaho bivugiweko yitabye Imana. Ati Ninjye ubabwira si umuzimu wanjye!!!

0
403

Ninyuma yinkuru mbi yari yakomeje gusakara kumbuga nkoranya mbaga ndetse no kumirongo itari mike ya youtube, yavugaga ko umusaza Pasitori Mpyisi yaba yitabye Imana, uyu mukozi w`Imana ukunzwe cyane akomeje guhamya Imana ndetse no kuvuga ijambo ryayo arinako ayishimira ko agihumeka umwuka w`abazima.

Ibi bikaba byivugiwe na Pastor Mpyisi ubwe mukiganiro cy`iminota irenga 12 cyashyizwe kumirongo itandukanye ya Youtube irimo umurongo witwa PASTOR EZRA MPYISI; KAME TV Rwanda n`izindi kimaze amasaha agera kuri 2 gusa gishyizwe ahagaragara.

Muri iki kiganiro uyu munyamakuru yabajije Pastor ko nawe amakuru avugako yitabye Imana yaba yayamenye maze mu ijwi rye amusubizako yayumvise ariko ko nyine ari ibihuha. Pastor yagize ati “Nanjye byangezeho ndavuga nti ese ko mbibonye naba nduhutse nababara? Ati iyo aba impamo. Ariko abakunzi banjye bo ntibashaka iyo mvugo. Barashaka ko nkomeza nkabaho ariko ndababaye. Amezi 6 nterurwa ni igihe kirekire.Amezi 6 ndibwa.None rero baravuga ngo ni itabye Imana. Ndacyariho nimundebe nafunze n`ikaruvate!……..Ninjye ubabwira si umuzimu we…….kandi nkaba mbishimira Imana”

Pastor Mpyisi yakomeje kutwibutsa ko amaherezo y`ubu bugingo ari urupfu twapfa none cyangwa ejo. Yakomeje atwibutsa kurwanya Satani no kwegera Imana yifashishije imirongo ya Bibiriya nkuko yarasanzwe abikora.

Kanda hano ureve ikiganiro cyose cya Pastor Mpyisi












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here