Papa Francis yaganiriye kuri telefone na Joe Biden, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika

0
1021

Nkuko tubukesha ikinyamakuru vaticannews.va, umuyobozi mukuru wa Holy See Press ikinyamakuru gitangaza ibikorwa bya Nyirubutungane yemejeko kuwa kane w`iki cyumweru habayeho ikiganiro hagati ya PAPA Francis na Joe Biden, umukuru wa Leta zunze ubumwe za Americka hifashishijwe telefone.

Iki kiganiro kikaba cyaraje gikurikiranye n`ubutumwa bwabasenyeri Gaturika bo muri Amerika bageneye umuyobozi mushya wa Amerika ariwe Joe Biden nk`umuperezida wa 2 wumugaturika mumateka ya Aamerika nyuma ya Perezida John F. Kennedy

Ubwo butumwa bwabo basenyeri babucishije mu ibaruwa y`ubahagarariye ariwe Akibishopu Gomez bwagiraga buti” Turashimira Imana kubwumugisha wubwisanzure yaduhaye. Abanyamerika twagaragaje ijwi ryacu mumatora turangije. Igihe kirageze ngo abayobozi bacu bubake ubumwe  kubw` inyungu zigihugu ”

Yongeyeho kandi ati “Nkabagaturika kandi nkabanyamerika, ibyo tugomba kwihutira gukora birigaragaza. Tubereyeho gukurikira Yesu/Yezu, tukaba abahamya burukundo rwe mubuzima bwacu, kandi tukubaka ubwami bwe hano ku isi. Ndizerako muri iki gihe mumateka abanyamerika bafite inshingano zikomeye zokuba abagabuzi bamahoro, bagateza imbere ubuvandimwe no kwizerana ndetse  bakanasengera umutima mushya wo gukunda igihugu by`ukuri.”

Akibishopu Gomezi akaba yarasoje ubutumwa bwe asaba Bikiramariya uwo yise umuyobozi wa Amerika ngo abafashe gukorera hamwe ngo babone uko bagera kuntego zabasekuruza bashinze Amerika  nk`igihugu kiyoborwa nImana ndetse naho abantu bose bishyira bakizana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here