Neymar yifatanije na Lionel  Messi mu kunegura Barcelona bitewe n’uburyo barekuyemo Suarez!

    0
    822

    Iyi nkuru y’igenda rya Luis Suarez imaze iminsi itavugwaho rumwe na bose mugihugu cya Esipanye (Spain) ndetse no muri siporo yose muri rusange kw’isi, bari kunenga Barca bavuga ko itari ikwiriye kurekura uyu rutahizamu w’umunya Urguay muburyo yabigenje.

    Neymar Jr nk’uwakinnye muri Barca ndetse akanabana n’uyu rutahizamu igihe kitari gito nawe akimara gusoma ibyo Lionel Messi aherutse gushyira kurukuta rwe rwa instagram ndetse na Twitter yahise yunga muryo Messi yavuze nawe ahamya ko uburyo Barca yasezereye mo rutahizamu Luis butari bukwiriye habe nagato,

    Neymar yabivuze mu magambo macye ati

    “Uburyo Barcelona ikora ibintu byayo/ ifatamo imyanzuro buratangaje pe”

    Tubibutse ko uyu rutahizamu Neymar watangaje ibi nawe yahoze akinira iyi ekipe ya Barca aza kuyisohokamo yigira gukina mugihugu cy’Ubufaransa muri ekipe ya PSG ndetse akaba yaranagezeyo agahirwa cyane.

    Icyo abantu bateze amaso kuri ubu ni umusaruro Luis Suarez agiye gutanga muri ekipe agiyemo ya Atletico Madrid, kuko benshi bemeza ko Barca yamaze kumukamuramo imbaraga zose bitewe n’ibikorwa yavuyemo ayikoreye.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here