Mu Ntara y’Iburasirazuba umugore w’imyaka 47 y’amavuko yashyuhije amazi atwika umugabo we umubiri wose asinziriye (Soma wiyumvire icyo yamuhoye, Birababaje)

0
1740

Mu Ntara y’Iburasirazuba umugore w’imyaka 47 y’amavuko yashyuhije amazi atwika umugabo we umubiri wose amuhindura ibisebe umubiri wose

Uyu mugore usanzwe Ari umuyobozi w’umudugudu wa Terimbere mu kagari ka Jarama aho ni mu karere ka Ngoma, yitwikiriye igicuku atwika umugabo we wari usinziriye amuziza kuba yari amaze iminsi ataha atinze, amusindira ndetse ngo akanamukubita,

Ubwo umunyamakuru w’amarebe yaganiraga n’abaturanyi babo bamubwiye ko ubusanzwe uyu Mugabo Ari umuntu witonda Kandi yiturije cyane atigeze akubita cg ngo abwire nabi uyu mugore, bongeyeho ko uyu mugore ariwe usa nkaho yihariye ubuyobozi bw’urugo rwabo cyane ko asanzwe anayobora umudugudu wa Terimbere basanzwe babarizwamo.

Uyu mugore ubwo yabazwaga icyamuteye gutwika umutware we yatangaje ko yashutswe na Satani yamuteye uburakari Ari nabwo bwatumye yihekura agatwika umugabo we.





LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here