Mu bakinnyi 30 ba Rayon Sports babiri babuze ibyangombwa

    0
    722

    Mu bakinnyi 30 Rayon Sports yatanze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2021-22, babiri barimo rutahizamu  mushya w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares na Mukunzi Vivens.

    Abakinnyi babiri muri Rayon Sports nibo batari babona ibyangombwa ni Mukunzi Vivens wakiniraga Gorilla FC na Chrismar Malta Soares wavuye  muri Brazil.

    Masudi Djuma aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu bakinnyi 30 izakoresha babiri aribo batari babona ibyangombwa.

    Masudi yagize ati:”Dufite abakinnyi tuzakoresha 30, ariko hari abakinnyi 2 batabonye ibyangombwa ariko tuzabagumana, nshaka ko baguma mu bandi, tumenyerane.Ni Chrismar Malta Soares na Vivens batabifite abandi ngira ngo barabifite.”

    Uyu mutoza kandi yakomoje ku ngamba bajyanye muri shampiyona y’uyu mwaka ko ari ukuza mu makipe atatu ya mbere mu Rwanda.

    Yagize ati:“Rayon Sports yabaye iya 7 cyangwa iya 8, nta Rayon Sports yabaye iyo mwanya tugomba kuza muri 3, ariko bizaterwa n’ikipe ufite, imikorere ya komite.”

    Aba bakinnyi uko ari babiri biteganyijwe ko bazatangira gukinira Rayon Sports nyuma y’igice kibanza cya shampiyona (phase aller) kuko ari bwo hazongera gutangwa ibyangombwa.

    Dore abakinnyi Rayon Sports yatanze muri FERWAFA:

    Kwizera Olivier

    Bashunga Abouba

    Adolphe Hakizimana

    Hategekimana Bonheur

    Niyigena Clement

    Mitima Isaac

    Ndizeye Samuel

    Habimana Hussein

    Muvandimwe Jean Marie Vianney

    Mujyanama Fidele

    11.Nizigiyimana Kharim Mackenzie

    Nsengiyumva Isaac

    Mugisha Francois

    Byumvuhore Tressor

    Nishimwe blaise

    Ayoub Ait Rahssane

    Rharb Youssef

    Manace Mutatu Mbedi

    Sekamana Maxime

    Iranzi Jean Claude

    Muhire Kevin

    Chrismar Malta soares

    Essomba onana Leandre Willy

    Souleyman Sagnogo

    Niyonkuru Sadjati

    Steve Elumanga

    Mushimiyimana Mohammed

    Rudasingwa Prince

    Mico Justin










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here