Menya ingorane 5 ziba mumihango y’abagore (igice cya 1/5)

0
4783


Ubusanzwe imihango (Menstruation /Règles) ni ugusohoka kw`amaraso byaburi kwezi anyuze mumyanya ndanga gitsina gore ndetse ikanaba gusenyuka no gusohoka kw`agace (couche) kaba kamaze ukwezi kiremye muri nyababyeyi igihe gategereje kwakira igi riturutse muguhura kw`intanga ngore n`intanga ngabo.

Igihe rero hatabayeho guhura kw`izo ntanga zombi (fecondation), ako gace gasohoka mu isura y`ayo maraso ashobora kumara hagati y`iminsi 3 n`iminsi 10 ibi kandi bikaba bishobora guherekezwa n`uburibwe kumuntu uri mumihango.

Ubusanzwe imihango yambere ishobora kugaragara muntangiro z`ubwangavu (kumyaka 11 -14) ikazahagarara mugihe cyo gucura (menopause, mumyaka 45-55) . Mumico itandukanye, imihango ifatwa nk`umwanda ndetse nk`ikintu gikojeje isoni uyirimo kuburyo usanga uyirimo atifuzako hari nuwabimenya.

Tubibutse ko kandi abahanga mumuzima bw`imyororokere bavugako umugore/umukobwa ashobora gutakaza amaraso arihagati ya ml 40 kugeza kuri ml 150 muhihe cy`imihango, ibi kandi bikaba bishobora guhinduka bitewe n`imiterere yihariye y`umuntu ndetse kandi ko ashobora kujya mumihango inshuro zigera kuri 400 mubuzima bwe bwose.

Nubwo imihango ari imihindagurikire isanzwe y`imisemburo mubuzima bw`abantu bigitsina gore, urubuga amarebe.com rwabateguriye ingorane imwe (1) mungorane 5 zijyanye n`imihango ndetse n`uko umuntu yazitwaramo. Iyo ngorane akaba ari ukubura imihango (Aménorrhée mururimi rw`igifaransa )

Mubyukuri kubura imihango ni ikintu gihangayikishije kuburyo haba hagomba kumenyekana muburyo bwihuse impamvu yabiteye. Mugihe rero imihango ibuze umugore adatwite cyangwa se ategereye imyaka yogucura, iki kiba ari ikimenyetso cyokutamera neza kw`umubili ndeste bikaba byateza ibindi bibazo bitandukanye nk`umunaniro ukabije kandi uhoraho, iseseme ikabije, impinduka kumikorere y`ibice bimwe nabimwe byo mumuhogo cyane cyane nkicyitwa glande thyroïde.

Nkuko tubikesha inzobere mubuzima bw`imyorororkere kandi, uku kubura imihango biri mubyiciro bibili birimo kuba umukobwa yageza kumyaka 16 atarayibona kabone nubwo yaba agaragaza ibindi bimenyetso by`ubwangavu nko gupfundura amabere, kumera insya, gukura kw`ikibuno n`ibindi. Bishobora kandi kuba kumugore wigeze kujya mumihango hanyuma akaba yamarara amezi agera kuri 6 atongeye kuyibona.

Niryari umuntu yajya kwivuza kubera kubura imihango?

Nkuko twabibonye hejuru, umukobwa wese ugejeje mumyaka 16 atarabona imihango, nibyiza kwihutira kujya kwa muganga bakamufasha kumenya impamvu yabiteye.

Uwigeze kubona imihango hanyuma ikaza guhagarara nawe aba agomba kujya kwivuza ndetse n`uwayibuze nyuma yo gukoresha uburyo butandukanye bwo kuringaniza urubyaro. Aha tubibutseko ariko umugore wese usanzwe adakoresha uburyo ubwaribwo bwose bwokuringaniza urubyaro agomba kujya kwisuzumisha niba adatwite igihe cyose imihango ikerereweho iminsi 8 kabone nubwo yaba abizineza ko badatwite.

Ni izihe mpamvu zishobora gutera ibura ry`imihango?

Mubyukuri impamvu zishobobora gutuma imihango ibura ni nyinshi ariko izingenzi twavuga ni nko gusama/gutwita; gutinda kujya mubwangavu, kuba umubyeyi yonsa, kuba ugeze mugihe cyo gucura (mumyaka 45-55); kuba ufata imiti yo kuringaniza urubyaro; igihe uhagaritse imiti yokuringaniza urubyaro; gukora siporo irengeje urugero; gufata imiti imwe n`imwe; bivuye kundwara zidakira n`ibindi.

Mbese ibura ry`imihango riravurwa?

Yego biravurwa ariko nkuko byumvikana biterwa n`impamvu yabiteye nkuko twabibonye haruguru. Aha tubibutseko iki kibazo iyo kitavuwe neza kandi hakiri kare ko gishobora kwangiza imyanya igenga imyororokere

Tubashimiye uko muzakurikirana ingorane ya 2 munyandiko zacu zizakurikiraho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here