Menya byinshi kumazina 15 y`Imana

0
9481

Nkuko tubimenyereye, benshi muritwe cyangwa twese dukoresha kandi twumva amazina atandukanye y`Imana mugihe  dushaka kwerekana ahanini imiterere y`Imana cyangwa se biturutse kumarangamutima y`Ibitubayeho.

Muri ayo mazina twavuga nk`umubyeyi, umuremyi, Nyagasani, Uhoraho, Gitare, Isambu itarumba n`ayandi menshi

Icyakora uretse amazina abantu bashobora kwita Imana kubwabo ndetse abahanga mubya Bibiliya bakanavugako amazina y`Imana ashobora kuba arimenshi cyane, muri iyinkuru, urubuga rwanyu amarebe.com rwabegeranirije amazina makuru y`Imana agera kuri 15  ndetse n`Ibisobanuru  byayo nkuko tubisanga mubitabo binyuranye byo muri Bibliya.

Akaba kandi adusobanura byimbitse imiterere ndetse n`imikorere y’Imana nkuko tugiye kubibona.

  1. Izina rya mbere: YAHWEH/JEHOVAH

Ni izina risobanura ngo Uwiteka/Imana iriho nkuko tubisanga mugitabo cyo Kuv.3.14

2. Izina rya kabili: ADONAI

ADONAI ni izina ry`Imana rigaragaza icyubahiro, ubutware, igitinyiro ndetse n`imbaraga

by`Imana rikaba rigaragara mubitabo binyuranye bya Biblia birimo Gut.10.17 n`ibindi.

3. Izina rya gatatu:ELOHIM

Izina ELOHIM ryerekana imbaraga n`ubushobozi by`Imana mu iremwa ry`ibintu ndetse n`igitinyiro cyayo  nkuko tubisanga mubitabo by` Itang.1.1-23 ndetse na Zab.68.2

4.  Izina rya kane: EL SHADAI

Imana Ishobora byose rikaba riboneka mumirongo myinshi ya Bibiliya irimo ibyah:1,8; Itang 17,1 ;..

5. Izina rya Gatanu: EL ELYON

Iri ni izina ry’Imana risobanura Imana Isumba byose rikaba riboneka mugitabo cy` Itang.14.18 ndetse na Zab 9,2

6. Izina rya Gatandatu: EL ROI:Iri zina risobanurwa ngo ni Imana Imbona

7. Izina rya Karindwi: JEHOVAH JIREH

Iri i izina risobanurwa ngo Imana yibonera igitambo mugihe cyacyo. Rikaba riboneka mugitabo cy` Itang.22.14

8. Izina rya Munani: JEHOVAH SABBAOTH

Iri zina risobanura ngo  Uwiteka nyiringabo nk`uko biboneka mubitabo bitandukanye nka Yos 5,14 na 1Sam.1.3

9. Izina rya cyenda: JEHOVAH ROPH/RAPHA

Izina JEHOVAH ROPH/RAPHA ni izina risobanura ngo Imana ikiza indwara bikaba biboneka mugitabo cyo kuv15.26

10. Izina rya cumi: JEHOVAH SHALOM

JEHOVAH SHALOM risobanura ngo  Uwiteka ni we mahoro yacu nkuko bigaragara mugitabo cy` Abac.6.24

11. Izina rya cumi na rimwe: JEHOVAH NISSI

JEHOVAH NISSI risobanuira ngo  Uwiteka ni we bendera ryacu cyangwa se Uwiteka niwe uturwanira intambara rikaba riboneka mugitabo cyo Kuv.17.15

12. Izina rya cumi na kabili: JEHOVAH TSIDKENU

Uwiteka Imana Itabera,Imana Ikiranuka: Yer.23.6

13. Izina rya cumi na kabili:JEHOVAH MACCADDESCHCEM

Izina MACCADDESCHCEM risobanura ngo Uwiteka niwe utweza, kuv.31.13; Lew.20.8

14. Izina rya cumi na GAtatu: JEHOVAH RAAH/ROHI

Aya mazina yombi asobanura ngo Uwiteka ni we mwungeri wacu: Zab.23.1

15. Izina rya cumi na Gatanu: JEHOVAH SHAMMA

Izina risobanura ngo Uwiteka arahari bikaba biboneka muri Ezek.48.35.

 

Tubifurije kurushaho kuryoherwa n`inkuru amarebe.com abagezaho.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here