Menya amabanga y`icyumweru gitagatifu

0
2069

Ubundi icyumweru gitagatifu kuba kirisitu ni icyumweru kibanziriza pasika kikaba gitangirwa numunsi mukuru wa mashani.

Iki cyumweru kikaba kigendereye kwibuka no gutekereza kububabare, urukundo, urupfu ndets no kuzuka by`umwami yezu/yesu.




Iki cyumweru kandi kigizwe niminsi itatu yingenzi (Triduum pascal) ariyo kuwa kane mutagatifu, kuwagatanu mutagatifu ndetse n`umunsi wo kucyumweru aba kirisitu bizihirizaho paska nyirizina.

Abakirisitu bo mu idini rya orthodoxes (soma orutodogisi, iki cyumweru bo bakita icyumweru gikuru (Grande semaine) cyangwa se icyumweru cy`imibabaro.

Iki cyumweru kandi kirangwa nibikorwa ndetse namakoraniro atandukanye ndetse agiye agira numwihariko bitewe numunsi w`icyumweru aba kirisitu bagezeho muri icyo cyumweru nkuko tugiye kubirebera hamwe:




Ifoto yakuwe kuti murandasi
  1. Icyumweru cya mashami (Dimanche des Rameaux /Palm Sanday)

Nkuko twabivuze tugitangira iyi nkuru, icyumweru gitagatifi gitangizwa n`umunsi wa mashami aho abakirisitu bizihiza kwinjira mumurwa wa yerusalemu kwa yesu nk`umwami.

Uyu munsi ukaba urangwa nogutanga ndetse no guhana amashami y`imikindo cyangwa ibindi biti byatoranijwe, hibukwa uko Yesu yakiriwe ubwo yinjiraga mumugi wa Yerusaremu.

2. Kuwa mbere mutagatifu

Muby`ukuri uyu minsi nta bikorwa byihariye byawugenewe, ahubwo usanga munyandiko nyinshi zivuga kubyerekeye icyumweru gitagatifu hazirikanwa uko Yesu yasuye inshuti ze I Betaniya hanyuma Mariya akamusiga amavuta y`igiciro kubirenge ategurira umubiri we gushyingurwa kwari kwegereje.

3. Kuwa kabili mutagatifu

Uyu munsi wakabili mutagatifu, birumvikanako Yesu yabaga arikwegera igihe cye cy`umubabaro. Uyu ni umunsi abakirisitu batekereza cyane kuburyo yesu yavuze uko azagambanirwa ndetse n`intumwa Petero ikazamwihakana.

4. Umunsi wagatatu mutagatafu




Kubera ko Yuda yari mumyiteguro yo kugambanira Yesu, kuri uyu munsi hazirikanwa uko Yuda yagiye kumvikana n`abatamyi uko azabafasha kubona yesu kubiguzi bingana n`ibiceli mirongoitatu.

5.  Umunsi wakane mutagatifu




Umuhango wokoza intumwa ibirenge (Photo yavanywe kuri murandasi)

Kuri uyu munsi, abakirisitu bazirikana gusangira kwa nyuma kwa Yesu n`intumwa ze nyuma yo kuzoza ibirenge. Abakirisitu baka biyibutsa itegeko ry`urukundo Yesu yategetse abigishwa be ubwo yicishaga bugufi imbere yabo akaboza ibirenge.




6.Uwa gatanu mutagatifu




Umunsi wa gatanu mutagatifu (Ifoto yakuwe kuri murandasi)

Kuri uyu munsi wa gatanu mutagatifu, abakirisitu bazirikana inzira y`umusaraba ya Yesu itangirira mukujyanwa imbere y`umwami witwaga Ponsiyo Pilatyo (Ponce Pilate) agacirwa urubanza rwo gupfa, bakamwikoreza umusaraba we hanyuma akaza kuwubambwaho kumusozi witwa Gologota (Golgotha) cyangwa Nyabihanga.




Abantu banyuranye bakaba bakora ibikorwa byo kwibabaza birimo kwiyima ibyo kurya, kwiyima abo bashakanye ndetse n`ibindi bikorwa bibabaza umubiri murwego rwo kwibuka imibabaro y`umwami Yesu/Yezu.

7. Kuwa gatandatu mutagatifu




Ifoto yakuwe kuri murandasi

Kumadini amwe n`amwe,umunsi wo kuwa gatandatu mutagatifu, ni umunsi urangwa n`umutuzo aho abakirisitu batekereza cyane kumibabaro, kurupfu ndetse no guhambwa kwa Yesu.

Icyakora mumugoroba w`uyu munsi, abakirisitu baterania hamwe mumugoroba bita igitaramo cya pasika aho baba biteguye guhimbaza izuka ry`umucunguzi.




8. Umunsi wa Pasika.




Ntawuri hano yazutse nkuko yabivuze Matayo 28:6

Icyumweru gitagatifu kikaba gisozwa n`umunsi wa pasika nyirizina, aho abakirisitu bishimira kandi bakizihiza izuka rya yesu/yezu.

Mumadini menshi ya gikirisitu, usanga abakirisitu banezerewe, bateguye indabo nziza, bagerageje kwambara neza ndetse n`indi myiteguru inyuranye kuburyo usanga haririmbwa n`indirimbo zivuga cyane kurupfu n`izuka by`umwami Yesu.




Tubibutseko igihe cya paska kimara iminsi mirongo itanu uhereye kumunsi mukuru wa paska kigasozwa n`umunsi mukuru wundi witwa umunsi wa pantekote tuzavugaho munkuru zacu zitaha.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here