Mbappe yanditse ubutumwa bwahangayikishije abafana ba Real Madrid.

    0
    686

    Mbappe yanditse ubutumwa bwahangayikishije abafana ba Real Madrid.

    Kuri ubu amaso y’isi y’umupira w’amaguru ari kuri Kylian Mbappe, hamwe n’ibikorwa bye byose, ibimenyetso yagaragaje ndetse n’ibitekerezo bye byasesenguwe kubyo bishobora gusobanura ejo hazaza he.

    Ibyo bikubiyemo inyandiko aheruka kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze, ibyo byabaye nyuma yo gutsindira Paris Saint-Germain ibitego 2-0 i Reims ku cyumweru nijoro.

    Mbappe yatsinze ibitego byombi muri uwo mukino wa Ligue 1 wenyine ibyo bimutera kwandika amagambo kuri Instagram yahise atuma abafana ba Real bibaza byinshi kuri uyu musore.

    Yanditse agira ati: “Ingingo eshatu z’ingenzi, ibitego bibiri … ijoro ryiza”.

    Ubu butumwa bwahangayikishije abafana ba Real Madrid bacyekaga ko uyu musore w’umufaransa nibura ashobora kuba akunda ikipe yabo ya Real, byatumye aba bafana batangira gukurayo amaso.

    Komeza ukurikire amarebe.com urusheho kumenya amakuru agezweho.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here