Luis Suarez yatsinze igitego cye cya mbere kumukino wa mbere yakiniye Atletico Madrid!

    0
    476

    Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Urguay uherutse gusezera muri Barcelona akerekeza muri Atletico Madrid yaje gutsinda igitego cye cya mbere ku mukino bakinnye na Granada!

    Kuri iki cyumweru taliki ya 27 Nzeri nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Atletico Madrid ndetse na Granada, uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera ariwo wari umukino wa mbere wari ugiye gukinwa na rutahizamu Luis Suarez,

    Uyu mukino wasaga nkaho ari uwo kumwakira kuruhande rwa Atletico ndetse ukaba wari n’uwo gusuhuza abafana kuruhande rwa Luis Suarez.

    Ni umukino waranzwemo ibitego byinshi dore ko mu mukino wose haje kuboneka mo ibitego bigera kuri 7,

    Atletico Madrid yatsinze ibitego 6 kuri 1 cya Granada muri ibyo bitego byose byatsinzwe icyasoje cyari icya Luis Suarez kumunota wa 85 ubwo benshi bibwiraga ko uyu rutahizamu yamaze gusaza adashobora kubona igitego mu mukino nkuyu ndetse bibwiraga ko ushobora kuza kumugora kubera kutamenyera abakinnyi.

    Twandikire muri Comment, ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.

    Indi nkuru bijyanye wasoma

    1. Messi yababajwe n’uburyo Barcelona yasezereyemo inshuti ye Luis Suarez

     




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here