Kuzirikana no gushimira: Amagambo akomeye PAPA François yatangaje kuri 28/06/2020

0
955
Aya magambo akaba yaratangajwe na Nyirubutungane Papa François ubwo yari mu isengesho ku cyumweru taliki ya 28/06/2020 nkuko byatangajwe na kimwe mubinyamakuru by’i Vatikani.
Papa François yifashishije ivanjiri y’umunsi iboneka mubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo, yibukijeko gukurikira Yezu/ Yesu bisaba kugira ibyo twigomwa kandiko kugirango tubeho ubuzima bwishimye tugomba kwitangaho ikiguzi ubwacu.
Yakomeje agira ati<< Yezu/Yesu arasaba abigishwa be guha agaciro ibyo bigishwa n’ivangiri nubwo bisaba imbaraga no kugira ibyo bigomwa.>>
Papa François kandi yibukije ko inzira yagikirisitu isaba kwitanga cyane nogukunda Imana kurusha uko dukunda imiryango yacu.
Yezu akaba yarabishimangiye agira ati<< Umuntu ukunda ababyeyi be cyangwa abavandimwe akabandutisha, uwo ntakwiriye kuba uwanjye>>
Ibi ntibishatse  gutesha agaciro urukundo hagati y’abana n’ababyeyi ahubwo nukubibutsako igihe rwashyizwe kumwaya wambere rushonora kugira ibyo rwangiza.
Papa yongeyeho ko ibi ntaho bitaniye naho abayobozi bamwe b’ibihugu bashyira imbere icyenewabo, bakishora mubikorwa bya ruswa n’ikimenyane byose bigasenya igihugu
Yongeyeho ko aringombwa gukunda abana ariko bikayoborwa n’umucyo w’urukundo rw’ Imana.




Papa François yakomeje avugako hari

Indi nama Yezu atanga  ati. << Umuntu utikorera umusaraba we ngo ankurikire, uwo ntakwiriye kuba umwigishwa wanjye.>>

Ati <<  Ntarukundo nyarukundo rwaboneka  hatabayeho umusaraba, kandi ushaka ubugingo bwe azabubura naho ububura kubwa Yezu azabubona .

Imana yishimira n’udukorwa duto tw’urukundo dukorera abavandimwe bacu kabone niyo yaba ikirahure cy’amazi Tubaheye. Ibi Papa yabivuze atanga urugero rw’umwana washyiriye padiri amafaranga ye yagomba kwifashisha ku ishuli ( argent de poche/ pocket money) kugirango ahabwe abakene.

Papa kandi yaboneyeho  gushimira abitabiriye kubushake gufasha abatishoboye bazahajwe n’icyorezo covid-19, avugako gushima no kuzirikana atari ikimenyetso cy’abarezwe neza ko ahubwo ari n’ikimenyetso gikomeye cy’ubukirisitu. Ati << ni akamenyetso gatoya nyamara kagaragaza neza ubwami bw’Imana, ubwami bw’urukundo n’ubuntu.>>

Mugusoza, Papa yasabye Bikiramariya kujya ahora atwereka Imana kugirango ijambo ryayo ribashe kuyobora ingeso zacu zose ndetse n’amahitamo tugira.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here