Iyi niyo nama igirwa umukobwa ushaka kwigarurira umugabo w’ abandi kuko basambana

0
1306

Iyi nkuru ishingiye ku mukobwa wasambagana n’ umusore bakundanaga , uwo musore akagwa mu mutego agahita ashaka umugore utari uwo basambana ariko uwo basambana akaba ashaka kwigarurira uyu mugabo bagikorana ndetse bagikomeje gusambana nka mbere.

Mfite imyaka 25 we afite imyaka 28 twahuye mu myaka 3 ishize dukorana twembi turi ingaragu kandi twigenga. Ubuzima bwacu bwahoraga ari umunyenga.

Njye n’ uyu musore twari twaremeranyije ko tuzabana iteka ryose twiha igihe cyo kubanza gushaka amafaranga. Tukiri muri ibyo ku kazi haje undi mukobwa kunda umukunzi wanjye.

Uyu mukobwa naramubwiye ngo andekere umukunzi arantuka ambwira ko umukunzi wanjye yigenga. Uyu mukobwa yakoze uko ashoboye atereka umukunzi wanjye akajya amwoherereza ubutuma umusore akabuca amazi ijoro rimwe umusore aza kwemerera uyu mukobwa ko basohokana.

Uyu mukobwa yasindishije umukunzi wanjye bararyamana hashize ibyumweru bike uyu mukobwa ati ‘ndatwite kandi tugomba gushyingirwana’.

Umuryango w’ umukobwa ni umuryango ukomeye wabishyushyemo maze umukunzi wanjye abura icyo arenzaho yemera gushyingiranwa n’ uwo mukobwa. Hashize ukwezi kumwe ubukwe bubaye uwo mugore yabwiye umugabo ko yamubeshye atigeze atwita.

Uyu mugabo ambwira ko yumva yareka uwo mugore akansaga tugakomeza umushinga wacu ariko afite ubwoba ko umuryango w’ umukobwa wamugirira nabi.’

Njye nawe twifuza ko twaba kumwe ariko harimo inzitizi nyinshi.

Inama uyu mukobwa agirwa n’ inzobere mu rukundo nk’ uko tubikesha ikinyamakuru The sun.

Inzitizi ya mbere yabaye mu rukundo rwanyu ni ukutangira amakenga. Ntabwo uwo mukobwa yasindishije umukunzi wawe muri rya joro byatangiriye ku magambo, ntabwo umukunzi wawe bamunywesheje inzoga ku gahato. Ajya no gusambana yari azi ikarita agiye gukina iyo ariyo ariko yaremeye arayikina.

Abishatse yareka uwo mugore, niba koko afite ubwoba ko uwo muryango wamugirira nabi yabimenyesha polisi akabibwira umugore we n’ umuryango w’ umugore. Kuki atabikora ?

Mureke wikomeza kumubera umugore wa kabiri, muhe umwanya nashaka kwaka gatanya azayaka.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here