Ikiguzi gitangaje cy`umwuka duhumeka

0
1233
Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, mbere y`uko tuganira kumwuka duhumeka, reka tubanze tuvuge gatoya kucyitwa ubuzima (la vie/life) muri rusange. Birahoboka ko atari ubwambere wibajije kuri iri jambo cyangwa se ukaba warumvise abaritindaho doreko abantu bagiye bariha ibisobanuro bitandukanye.

Bamwe bati ubuzima ni urukundo, abandi bati ubuzima ni ukwizera, abafirosofe nka Aristotle bati ubuzima ni ibyishimo, hari n`abavuga ko ubuzima ari ukugira abana, amafaranga ndetse n`ibindi wenda nawe wumvise.

Arikose mubyukuri ubuzima ni iki?

Muri rusange nta gisobanuro gihuriweho n`abantu bose gisobanura ubuzima (Universal scientific definition/Definition scientifique universelle) icyakora ibisobanuro byinshi bigenda bigira aho bihurira bivugako ubuzima ari uburyo/imimerere bitandukanya inyamaswa, ibimera ndetse n`ibindi biremwa bigashyirwa mubyiciro bibili by`ingenzi aribyo tugenekereje twakwita ibiremwa bihumeka (les etres vivants) nk`abantu, ibimera n`inyamaswa ndetse n`ibidahumeka (les non vivants) nk`amabuye, ibikoresho bitandukanye n`ibindi.

Muburyo bwagutse, ibiremwa bihumeka bikaba birangwa by`umwihariko nokuba bishobora guhumeka, bigakenera kurya, kuba bishobora gukora imyanda, kuba bishobora kubyara no gukura , kuba bishobora kumva no gukora, kuba bigira igihe cyo gupfa,n`ibindi.

Ni ibihe byangombwa shingiro ikinyabuzima by`umwihariko umuntu gikenera kugirango kibeho?

Iyo urebye neza usanga ibinyabuzima bikenera ibintu bitandukanye aribyo umwuka, amazi, ibyo kurya, kuruhuka n`ibindi ariko muri iyi nkuru tugiye kwibanda gusa kumwuka (ogisijene,oxygene/oxygen) ukenerwa n`umuntu kugirango abashe kugira byabintu biranga ubuzima nkuko twabibonye haruguru.

Ubundi se umwuka duhumeka uva hehe?

Ubundi iyo umuntu ahumeka yinjiza umwuka usanzwe twagereranya n`umuyaga (air atmospherique/atmosheric air) uba ugizwe n`imyuka itandukanye ariyo oxygene igize 21% by`uwo mwuka,78% by`umwuka witwa Azote hakiyongeraho n`urundi ruvange rw`imyuka nka carbone,argon ndetse na methane bigize 1% by`umwuka duhumeka.

Iyo duhumetse rero twinjiza urwo ruvange rwose hanyuma inzira z`ihumeka zirimo ibihaha zikayungurura uwo mwuka zikavanamo oxygen ikoreshwa mumubili wacu hanyuma zigasohora indi myuka tudakeneye.

Ni umwuka (oxygene/oxygen) ungana gute umubili wacu ukeneye kugirango tubeho?

Nkuko bigaragara munyandiko zitandukanye ndetse no mubiganiro amarebe.com yagiranye n`abakora muby`ubuzima , umuntu mukuru iyo arihamwe yinjiza hagati ya litiro 7-8 kumunota z`umwuka. Ubwo ni ukuvuga ko zaba hafi litiro 11 000 z`umwuka kumunsi.

Nkuko twabibonye,umwuka duhumeka uba urimo 21% bya oxygene dukeneye kandi umuntu akaba akeneye nibura 5% bya oxyegene mugihe ahumetse rimwe. Ibi biratwereka ko 20% bya oxygen byongera gusohokana na yamyuka tudakeneye kandi tukabonako umubili wacu ukenye oxygene igera kuri litiro 550 za oxygen kumunsi zingana na 5% z`umwuka wose tuba twinjije.

Mbese waba uzi ikiguzi cy`umwuka duhumeka?

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, reka dufatanye imibare yoroshye turebere hamwe agaciro ka oxygen duhumeka.

Nkuko twabivuze haruguru, niba dukenera nibura litiro 550 za oxygene kumunsi kandi litilo imwe ya oxygen ikaba igura amafaranga hafi 300 ni ukuvugako dukeneye nibura amafaranga kuburyo bukurikira ngo tubashe kubaho:

Kumunsi: Litilo 550*300= Amafaranga 165 000

Ku kwezi:Litiro 550*300*30= Amafaranga 4 950 000

Kumwaka:Litiro 550*300*30*12= Amafaranga 59 400 000

Kugirango tubashe kurebera hamwe igiciro cya oxygene tumaze gukoresha, reka nifateho urugero icyakora nawe usoma ushyiremo imyaka yawe hanyuma muri comments uzadusangize amafaranga wabonye.

Niba mfite imyaka 37 ubwo maze gukoresha:

Litiro 550*300*30*12*37=amafaranga 2 197 800 000 !!!

Tubibutseko igihe inzira zihumeka zidakora neza kwamuganga bashobora guha umurwayi uyu mwuka bakoresheze imashini z`ikorana buhanga arinaho umurwayi ahera yishyura aya mafaranga tumaze kubara.

Dufatanye gushima Imana kuko uyu mwuka iyo tuba tuwugura buri gihe hari guca uwambaye!!!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here