Ibintu 11 ushobora gukora amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa akagira akamaro

0
7150
Ifoto yakuwe kuti murandasi

Gusenga ni ikintu kimwe usanga muri iyiminsi abantu benshi baha agaciro ndetse tutatinya kuvugako bamwe babirundukiyemo burundu kuburyo usanga abatari bakeya bagana insengero zitandukanye yaba kumanywa cyangwa nijoro abandi burira imisozi namashyamba, bakajya mubuvumo no mumazi gusengerayo, bagakora ingendo ndende n`amaguru ndetse abandi bakagira ibyo bigomwa nk`ibyo kurya (Aribyo benshi bita kwiyiriza ubusa), kubonana n`abo bashakanye n`ibindi bishobora gushimisha umubili wabo kugirango amasengesho yabo arusheho kubagirira akamaro.

Muri iyi nkuru, urubuga amarebe.com yabegeranirije ibintu 11 ushobora gukora amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa akarushaho kukugirira akamro:

1. Kugira intego y`amasengesho yawe.

Nkuko tubona ingero zitandukanye z`abantu bagiye bakoresha ubu buryo bwo gusenga, tubonako babaga bafite intego y`amasengesho yabo.

Aha twavuga nka Daniyeli warufite intego yo gusengera ubwoko bwabo aho bwari mumahanga kugirango buzave mubunyage, Esteri nawe yakoresheje ubu buryo bwo gusenga aho yari afite intego yo gusabira ubwoko bwabo ngo bureke kwicwa kuko umugabo bita Hamani yari yamaze kwemererwa kubwica.

Mose nawe yasenze yiyirije ubusa afite intego yo guhishurirwa no gusobanurirwa amategeko icumi y`Imana.

2. Kugira Kwizera

Nkuko ijambo ry`Imana ritubwira ko bidashoboka ko utizera yashobora kunezeza Imana kandi ko uwegera Imana agomba kwizerako iriho kandi igirira neza abayishaka.

Ujya kwiyiriza ubusa nawe agomba kubanza kwizerako Imana idaha agaciro kuba wiyicishije inzara, kuba wacitse intege kubera kutarya cyangwa ukaba watakaje ibiro byinshi, ahubwo ko Ireba kwizera wabikoranye.

3. Gushyira umutima wawe wose kumasengesho yawe (Concentration totale)

Mugihe cyo gusenga wiyirije ubusa, nibyiza gushyira umutima wawe wose kugikorwa cyo gusenga kabone n`ubwo waba urimo gukora indi mirimo nk`uko Mose nawe yagombye kwitarura abandi bantu akajya gusengera kumusozi, Yesu nawe akagomba kujya gusengera mubutayu.

4. Kwirinda ibyo wakundaga

Mugihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa, nibyiza kwirinda cyane gutwarwa n`ibyo wakundaga. Aha niho Bibiliya itubwira uko Daniyeli yanze kurya ibyo kurya by`ibwami ahubwo akifatira gusa amafunguro yorohereje mugihe yarimo asenga.

5. Kubahiriza amabwiriza yashyizweho (Modalites/Modalities)

Mugihe cyamasengesho yo kwiyiriza ubusa nibyiza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mugihe wateguraga amasengesho yawe.

Ibi bishatse kuvuga kubahiriza igihe cy`amasengesho agomba kumara, uburyo uzayakora, ibyo wiyemeje uzareka mugihe cy`amasengesho, kutagira icyo ufata cyo kunywa no kurya cyangwa kimwe muribyo n`ibindi kuko bigaragaza gutinya Imana kwawe no kubaha icyo wiyemeje.

6. Kwihana

Mugihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa nibyiza kwiyeza nkuko Imana yasabye abisilaheli kubanza kwiyeza ndetse no gutunganya imyambaro yabo igihe bari bagiye kwegera umusozi. Ningobwa rero kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gutangira aya masengesho.

7. Kugira urukundo

Mbere yo gutangira amasengesho yo gusenga utariye, nibyiza kubanza kubabarira abakugiriye nabi nkuko ijambo ry`Imana rivuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nkuku natwe tubabarira abaducumuyeho.

Muri cyo gihe kandi, nibyiza kugira uwo uha amafunguro wari gufata aho kuyibikira ngo uzayafate nyuma yamasengesho!

8. Kugira ibyishimo.

Nibyiza gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa ubyishimiye ntushake kugaragariza abantu ko uri mubihe bikuremereye cyangwa se bimeze nk`igihano ahubwo ukishimira ko Imana yumva amasengesho yawe.

9. Kugira Ibanga

Sibyiza ko ubwira umuhisi n`umugenzi ko uri mumasengesho yo kwibuza ibyo kurya ahubwo ibyo ukora byose bimenywe na so ureba ahirereye.

10.  Kuba umwana w`Imana

Niba utarakira Yesu nk`umwami numukiza wawe ntiwakagombye gusenga wiyirije ubusa. Muyandi magambo wakagombye kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gusenga wiyirije ubusa

11. Kwirinda mubyo uvuga

Kugirango amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa arusheho kukugirira akamaro , kurinda ururimi rwawe ni ingenzi cyane kuko muzi nezako amagambo menshi avamo ibiucmiro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here