Hashyizwe ahagaragara ibintu 5 umugore yakora bikarinda urugo rwe gusenyuka

0
885

Si mu Rwanda gusa, ku Isi hose ubushakashatsi bugaragaza ko gatanya zirimo kwiyongera. Byaboka ko byaba biterwa n’ uko urukundo ari nk’ akarabo gatoha none ejo kagahonga ariko inzobere mu by’ inkundo hari inama eshanu zashyize ahagaragara umugore yakurikiza bikarinda urugo rwe gusenuka.

1.Kunda umugabo wawe

Ntabwo umuntu ashaka umuntu adakunze, gusa birashoboka ko nyuma yo gushyingiranwa hari ibishobora guhinduka bitewe n’ imyitwarire y’ umugabo wawe, gusa urukundo rwihanganira byose, kandi urushako rufite ikirungo kitwa urukundo ntirupfa.

2.Menya kandi wubahirize inshingano zawe

Hejuru yo gukunda umugabo wawe hazaho no kumenya inshingano zawe. Zirimo guha care abana n’ umugabo, kumenya ibibazo bafite no gutanga umusanzu mu kubikemura. Umugabo agushaka adateganya ko ushobora kuzigira ntibindeba ahubwo aba atekereza ko uzuzuza inshingano zawe, nawe akuzuza ize urugo rwanyu rugatera imbere.

3. Irinde gutanga ibisobanuro bidashinga

Umugabo wawe si umutagatifu ku buryo yahora afata imyanzuro myiza. Aho kugira ngo usenye umwanzuro yafashe garagaza impamvu zifatika zituma ubona ko umwanzuro yafashe atari wo mwiza aho kunenga ibyo yakoze. Umugore n’ umugabo bashakana kugira ngo babe abafatanyabikorwa ntabwo bashakanye kugira ngo bahangane.

4. Ba umunyabwenge mu gufuha

Gufuhirana ni kimwe mu bintu bisenya ingo. Gufuha si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugufuhira umugabo wawe utabanje gushaka ibimenyetso bigaragaza impamvu zituma umufuhira. Ntuzibeshye ngo uhungabanye urukundo rw’ umugabo wawe wiha ibyo kumufuhira igihe cyose udafite gihamya.

5.Gisha inama inzobere

Birashoboka ko hari aho ushobora kugera ukumva byakurenze, nibyiza ko mbere yo gusenya uganira n’ inzobere mu by’ uruko n’ imibanire bakakugira inama aho kwihuta ufata icyemezo kwaka gatanya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here